Digiqole ad

Komisiyo y’Abana irahakana ko abakirwa mu miryango baba bafatwa nabi

 Komisiyo y’Abana irahakana ko abakirwa mu miryango baba bafatwa nabi

Komisiyo y’Igihugu y’Abana irahakana amakuru avuga ko abana baba bafatwa nabi n’imiryango iba yarabakiriye ngo ibarere.

Leta y’u Rwanda ifite gahunda imaze imyaka hafi 15 ya ‘Tumurere mu muryango’, yashyizweho mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’abana benshi b’inzererezi n’abandi bari mu bigo by’imfumbi.

Nubwo iyi gahunda muri iyi minsi iri kugenda neza, hari amakuru avuga ko hari imiryango inaniranwa n’abana kubera kubafata nabi.

Uwicyeza Esperence, umukozi wa Komisiyo y’Igihugu y’abana, akaba anayobora gahunda ya “Tumurere mu muryango” avuga ko abana barererwa mu miryango badafatwa nabi nk’uko bivugwa.

Avuga ko nta gihamya kigaragaza neza aho abana bavuye mu bigo by’imfubyi bakakirwa n’imiryango baba bafatwa nabi, cyangwa abasubiye mu mihanda kubera ko bananiranwe n’imiryango yabakiriye.

Yagize ati “Uwo ariwe wese ni inshingano zacu nk’abaturarwanda kutwerekana ahari ikibazo kibangamiye abana, ndetse tukabishakira ibisubizo.”

Gahunda ya “Tumurere mu muryango” yatangijwe mu mwaka wa 2002, nyuma y’uko Leta y’u Rwanda ishyizeho ingamba zivugurura uburyo bwo kwita ku mibereho myiza y’u mwana.

Komisiyo y’Igihugu y’abana ivuga ko ubu gahunda ya “Tumurere mu muryango” imaze kugera kuri byinshi, harimo gusubiza abana mu miryango.

Kugeza ubu abana 3 323 baari mu bigo by’imfubyi hirya no hino mu Rwanda, muri bo 2 294 bamaze kujyanwa mu miryango bitaweho.

Komisiyo y’igihugu y’abana (NCC) ngo inakurikirana umunsi ku munsi ubuzima abana babamo mu miryango baba bagiyemo.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Abana bifuza kwigumira mu bigo by’imfubyi ntibakwiye guhatirwa kujya mu miryango batabishaka. Iki nacyo ni kimwe bigomba kwitabwaho ku bijyanye n’uburenganzira bw’umwana.

    N’ubwo Komisiyo y’Abana ihakana ko abakirwa mu miryango badafatwa nabi, hari rwose ingero zimwe (n’ubwo ari nkeya) zihari zigaragaza abana bamwe batishimiye imiryango bashyizwemo, kandi Komisiyo irabizi uretse ko ibyirengagiza. Ntakaburimvano.

Comments are closed.

en_USEnglish