Digiqole ad

Gicumbi: Imyotsi iva ku bitaro iteye impungenge, ubuyobozi buti ‘nta ngaruka itera’

 Gicumbi: Imyotsi iva ku bitaro iteye impungenge, ubuyobozi buti ‘nta ngaruka itera’

Umwotse uva muri iyo nzu ubangamiye abaturage

Abaturage bo mu Murenge wa Byumba, by’umwihariko abaturiye n’abakoresha umuhanda unyura ku bitaro bya Byumba bafite impungenge ku ngaruka z’imyotsi ngo bahumeka iyo ibitaro byatwitse imyanda n’ibikoresho byamaze gukoreshwa. Ubuyobozi bwo buravuga ko nta ngaruka yatera.

Iyo ibitaro byatwitse imyotsi iba ari myinshi.
Iyo ibitaro byatwitse imyotsi iba ari myinshi.

Abaturage banyuranye bakoresha umuhanda unyura ku bitaro bya Byumba, bavuga ko iyo byatwitse imyanda bibasaba kugenda bipfutse amazuru kubera imyotsi ibasanga mu muhanda.

Nyinawamariya, Umunyeshuri wiga muri Kaminuza ya UTAB yabwiye Umuseke iyo batwitse, ibyotsi bibasanga ku Muhanda.

Ati “Ni ukugenda wipfutse ku munwa n’amazuru, hari Abanyeshuri batwite ariko natwe twese dufite impungenge ko bishobora no kutugiraho Ingaruka.”

Uwamari kimwe n’abandi twavuganye, batanga igitekerezo cy’uko niba bishoboka ibikoresho n’imyanda bitwikwa, byajya bitabwa mu butaka cyangwa bigatwikirwa kure cyane y’abantu, cyangwa bakabikora mu masaha y’ijoro abantu batakigendagenda munzira.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’Ibitaro bya Byumba, umuyobozi wabyo Dr Twizeyimana Jean de Dieu yatubwiye ko kugira impungenge kw’abaturage ari ibintu byumvikana kuko nta makuru baba babifiteho, ariko ngo mu by’ukuri nta ngaruka iriya myotsi ifite.

Yagize ati “Iriya myotsi ya incinérateur (ibyuma bikoreshwa mu gutwika imyanda) akenshi ntacyo iba itwaye kuko baba barakoze ku buryo imyotsi idahumanya abantu.”

Kubera ubwinshi bw'ibyotsi bizamuka, hari ibijya mu muhanda abantu baba bacamo.
Kubera ubwinshi bw’ibyotsi bizamuka, hari ibijya mu muhanda abantu baba bacamo.

Dr Twizeyimana avuga ko mu kubaka ‘incinérateur’ bubahirije amabwiriza agena ibipimo ngenderwaho birimo ko yubakwa muri metero 50 uvuye aho abaturage batuye, gushyiraho ibyuma bisohorera imyotsi hejuru cyane ku buryo itagendera hasi.

Ati “Umuyoboro uyinyuza hejuru cyane, ntabwo inyura hasi, ibyo bituma nta ngaruka ku bantu bayegereye, nta kibazo, nta kibazo yatera.”

Avuga ko kuba barubahirije ibi bipimo ngenderwaho, ndetse na ‘incinérateur’ ikaba yarubatswe mu buryo bugezweho ku buryo imyotsi isohoka ari umwe, ngo nta mpungenge abaturage bakwiye kugira.

Ubuyobozi bw’ibitaro bya Byumba buvuga ko butwika imyanda n’ibikoresho biba byamaze gukoresha, nibura gatatu mu kwezi.

Abaturage bavuga n'impungenge ku ruhare rw'iyi myotsi mu kwangiza ikirere.
Abaturage bavuga n’impungenge ku ruhare rw’iyi myotsi mu kwangiza ikirere.

Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/Gicumbi

4 Comments

  • gusa ndabona abishinzwe ibidukikije nka REMA basobanura byinshi niba ibi biteye ikibazo cg ntacyo bitwaye.

    Kuko hagombwa kwibazwa ngo niba inganda n’imodoka zisabwa clean technologies ngo iriya myuka itanduza ikirere, ese izi incinerators mu butaro bimeze bite?

  • Yibeshya abaturage, ahubwo nabereke proof ko koko iyo myotsi nta kibazo iteye, amagambo ahakana ntahagije. Ikibazo gikomeye cyane ni PCD (Furans and Dioxins) kimwe na PAH’s ndetse rowse na Heavy metals (Cd, Hg) bisohoka mu myotsi yo mu bitaro, bikaba bitera cancers cg se na za malformations ku bana babyarwa n’abo banyeshule baba batwite.

    Kugirango incinerator yo mu bitaro itwike iyo myanda yanyu ku buryo isohora CO2, na H2O gusa byabasaba umuriro mutabona ayo mwishyura REG ku kwezi (ubwo nafashe ko incinerateur yanyu ikoze neza ikagira efficiency ya 100%).

    INAMA: abo baturage (cyane cyane abanyeshule) nibishyire hamwe, bashake laboratoire ize ifate sample y’iyo myotsi ijye kuyipima, nibasanga harimo imyuka ihumanya bahite bashaka lawyer abafashe gutanga ikirego mu mutabera…ibyo bitaro bizishyura millions zitabarika nibiramuka bitsinzwe.

    Mu bihugu byiyubaha, ubundi ntushobora gutangira gukoresha incinerator udafite uruhushya rw’ikigo cya Leta kibishinzwe, ndetse rwose hari n’ibihugu bimwe byo muri Europe byaciye ikoershawa rya incinerators kwa muganaga, none uyu we ashobora kwerekana icyo cyemezo ?

  • Ariko umuntu wabonye inkuta enye z’ishuri yahamya neza ate ko nta ngaruka iriya myotsi itera. Muri iki kinyejana koko!!! Keretse niba ari za chempanzi abisobanurira.

    • Binyibukije muri za 1990’s Radio Rwanda ibaza umuntu (wo muri UTEXRWA?) niba nta ngaruka ku baturage ku ikoreshwa ry’amazi atemba yari yahinduye ibara kubera uruganda, akajya asubiza buri kanya ko bakoresheje techniques zo muri Europe mu kuyayungurura!!!

Comments are closed.

en_USEnglish