Digiqole ad

Davis Kasirye wasinyiye DCMP yo muri DR Congo arashimira Rayon Sports

 Davis Kasirye wasinyiye DCMP yo muri DR Congo arashimira Rayon Sports

Kasirye Davis yashimiye abatoza muri Rayon Sports, aha yari kumwe na Lomami Marcel bishimira gutsinda APR FC ibitego 4.

Rutahizamu wa ‘Uganda Craines’ Davis Kasirye wakiniraga Rayon Sports, yamaze gusinya amasezerano y’imyaka ibiri akinira Daring Club Motema Pembe yo muri DR Congo. Gusa ngo ntazibagirwa ibihe yagiriye muri Rayon Sports.

Kasirye Davis yashimiye abatoza muri Rayon Sports, aha yari kumwe na Lomami Marcel bishimira gutsinda APR FC ibitego 4.
Kasirye Davis yashimiye abatoza muri Rayon Sports, aha yari kumwe na Lomami Marcel bishimira gutsinda APR FC ibitego 4.

Davis Kasirye, umunya-Uganda w’imyaka 23, yagize umwaka w’imikino mwiza wa 2015/16, yitwaye neza muri Rayon Sports yegukanye igikombe cy’Amahoro, bituma ahamagarwa bwa mbere na Milutin Sredojevic ‘Micho’ utoza ikipe y’igihugu ya Uganda.

Uyu musore wakoze amateka atsinda ibitego bitatu (Hat-trick) mu mukino Rayon Sports yanyagiyemo APR FC ibitego 4-0, yamaze gusinyira Daring Club Motema Pembe, yo muri DR Congo amasezerano yo kuyikinira imyaka ibiri, azarangira muri 2018.

Uyu musore bivugwa ko yatanzweho ibihumbi 40 000 $, Rayon Sports igahabwamo ibihumbi 30 000$ kuko yari agifite imyaka ibiri ku masezerano yari yarayisinyiye.

Davis Kasirye yabwiye Umuseke ko ashimira cyane Rayon Sports n’abakunzi bayo kuko yamuhaye umwanya wo kugaragaza ubushobozi bwe.

Ati “Muri Rayon Sports nahagiriye ibihe byiza, natsinze ibitego aho bankeneye, nabo bambaye hafi aho mbakeneye. Ndashima abafana cyane. Ndanashima ubuyobozi butangoye muri ‘transfer’ yanjye nubwo narinkibafitiye amasezerano. Nizera ko Imana izakomeza kubaha umugisha, ikipe igakomeza gutera imbere.”

Yongeraho ati “Sinzi uko nashimira buri umwe wagize uruhare mu gutuma nza mu Rwanda. Nari narakinnye mu bihugu bitandukanye, nka Uganda aho mvuka, no muri Kenya, ariko ntabwo bampaga umwanya wo kwigaragaza.Navuga ko nta mahirwe nahagiraga.”

Kasirye ari muri ba rutahizamu bayoboye abandi muri Shampiyona y’umwaka ushize, yatsinze ibitego 13, arushwa bitatu na Hakizimana Muhadjiri na Danny Usengimana batsinze 16 bahize abandi mu gutsinda byinshi.

Davis Kasirye witwaye neza muri uyu mwaka wa Shampiyona, ni umukinnyi mushya wa  DCMP.
Davis Kasirye witwaye neza muri uyu mwaka wa Shampiyona, ni umukinnyi mushya wa DCMP.
Kasirye yishimira kimwe mu bitego bitatu yatsinze APR FC.
Kasirye yishimira kimwe mu bitego bitatu yatsinze APR FC.

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Amahirwe masa watubaye hafi igihe twari tugukeneye.

  • Avugishije ukuri. ati ahandi nakinnye ntamwanya bampaye wo kwigaragaza

Comments are closed.

en_USEnglish