Digiqole ad

“Natoje Rayon Sports na Kiyovu nzivamo kubera ubuswa bw’abaziyobora”- Kanyankore

 “Natoje Rayon Sports na Kiyovu nzivamo kubera ubuswa bw’abaziyobora”- Kanyankore

Umutoza mushya wa APR FC Kanyankore.

Kuri uyu wa kabiri tariki 26 Nyakanga, APR FC yatangaje abatoza bashya bayobowe na Kanyankore Gilbert Yaoundé bagomba kuyifasha guhagarara ku gikombe cya Shampiyona yatwaye, wanahise atangaza ko abayobozi b’ikipe z’abakeba Rayon Sports na Kiyovu ari abaswa.

Umutoza mushya wa APR FC Kanyankore.
Umutoza mushya wa APR FC Kanyankore.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye ku kicaro cyayo, APR FC yerekanye itsinda ry’abatoza bazayitoza umwaka utaha, bayobowe na Kanyankore Gilbert Yaoundé uzungirizwa na Yves Rwasamanzi wari umutoza wa Kiyovu Sports, n’umutoza w’abanyezamu Mugisha Ibrahim watozaga Isonga FC.

Izindi mpinduka zabaye mu buvugizi bw’ikipe, umunyamakuru wa City Radio Kazungu Clever yagizwe umuvugizi mushya wa APR FC, naho uwitwa Tonny Kabanda we yemezwa nk’ushinzwe amakuru muri iyi kipe.

Umunyamabanga mukuru wa APR FC, Kalisa Adolphe Camarade yavuze ko uyu mwaka w’imikino wa 2015/2016 wagenze neza kuribo kandi hari byinshi byo kwishimira kuko batwaye igikombe cya Shampiyona, ariko ngo ubuyobozi hari ibyo butishimiye byatumye bakora izi mpinduka zose.

Yagize ati “Icyo tutishimiye ni uko nta mupira mwiza twagaragazaga, kandi aribwo buryohe bw’umupira. Twahinduye abatoza kuko dushaka ibikombe, ariko tukanakina umupira mwiza.”

Umunyamakuru Kazungu Claver, wagizwe umuvugizi mushya wa APR FC.
Umunyamakuru Kazungu Claver, wagizwe umuvugizi mushya wa APR FC.

Kanyankore ugiye gutoza APR FC, niwe mutoza w’Umunyarwanda ufite izina rikomeye mu karere, yanahesheje Vital’O FC y’i Burundi igikombe cya CECAFA Kagame Cup 2014, n’ibikombe byo mu Burundi binyuranye.

Abajijwe agashya azanye muri APR FC, dore ko yanatoje andi makipe yo mu Rwanda nka Rayon Sports, Kiyovu Sports n’ikipe y’igihugu Amavubi ariko ntiyagira igikombe na kimwe ayatwaramo, Kanyankore yavuze ko aje kugerageza na APR FC ngo arebe kuko izindi yatoje mu Rwanda zari zifite abayobozi b’abaswa.

Ati “Rayon Sports na Kiyovu nazivuyemo kubera ubuswa mu buyobozi bwabo, n’ubu sinzi niba hari icyo bari bahindura mu mikorere yabo, APR nanyo nje kugerageza ngo ndebe, ariko bo ndabyizeye ko bakora neza atari nka Rayon na Kiyovu”

Kanyankore Gilbert ni muntu ki?

Kanyankore Kagabo Jean-Gilbert Yaounde ni Umunyarwanda wavukiye i Butare mu 1954. Kubera amateka, umuryango we waje guhungira i Burundi ari muto, aba ari naho atangirira ibyo gutoza umupira w’amaguru.

-Kuva mu 1986 – 2001 yatoje ikipe ya Vital’o; Muri iyi myaka 16 akaba yaraserukiraga u Burundi mu mikino nyafurika.

-Kuva mu 1993 – 2001 yatwaye ibikombe by’u Burundi 8.

-Mu 2001-2005, Yaounde yatoje ikipe ya Les Citadins yaje guhinduka AS Kigali, mu 2003 ayifasha gutwara igikombe cy’Amahoro atsinze APR FC ku mukino wa nyuma.

-Mu 2004 na 2006, Kanyankore yari umwarimu w’umupira w’amaguru mu Ishuri Rikuru Nderabarezi rya Kigali (KIE).

-Mu 2005, Kanyankore yajyanye na Rayon Sports mu mikino ya CECAFA yaberaga i Mwanza, asezererwa mu mikino ya ½.

-Yje gusubira muri Vital’O ayitoza imyaka itandatu, ayifasha kwegukana ibikombe bitanu.

-Muri 2012 yatoje Kiyovu Sports umwaka umwe.

-Yaje gusubira muri Vital’o FC, ndetse ayihesha CECAFA Kagame Cup 2014.

Kubera imvururu ziri i Burundi, Kanyankore n’umuryango bagarutse mu Rwanda bahunze mu mwaka ushize  2015, none ubu yamaze guhabwa gutoza APR FC.

Kanyankore Yaounde ufite CV nini ugereranije n'abandi batoza b'Abanyarwanda.
Kanyankore Yaounde ufite CV nini ugereranije n’abandi batoza b’Abanyarwanda.

Kanyankore nk’umutoza w’ikipe z’ibihugu

-Muri Kanama 1999, nk’umutoza wungirije w’ikipe y’igihugu ya Rwanda B yafashije u Rwanda kwegukana igikombe kimwe rukumbi cya CECAFA rugira.

-Mu 2001 yagejeje ikipe y’igihugu y’u Burundi mu mikino ya ½, mu mikino ya CECAFA yari yabereye i Kigali.

-Mu 2005 yabaye umutoza w’agateganyo w’Amavubi maze atwara umwanya wa gatatu mu mikino ya CECAFA yakiniwe i Kigali.

Yaounde avuga indimi 6 zirimo Ikinyarwanda, Ikirundi, Kiswahili, Lingala, Igifaransa n’Icyongereza.

Camarade, avuga ko nubwo batwaye igikombe ngo abayobozi ba APR FC batishimiye imikinire yayo.
Camarade, avuga ko nubwo batwaye igikombe ngo abayobozi ba APR FC batishimiye imikinire yayo.
Uhereye ibumoso, Yves Rwasamanzi (Umutoza wungirije), Kalisa Adolphe Camarade (Umunyamabanga mukuru wa APR FC), Kanyankore Gilbert Yaounde (umutoza mukuru), Mugisha Ibrahim (umutoza w'abazamu)
Uhereye ibumoso, Yves Rwasamanzi (Umutoza wungirije), Kalisa Adolphe Camarade (Umunyamabanga mukuru wa APR FC), Kanyankore Gilbert Yaounde (umutoza mukuru), Mugisha Ibrahim (umutoza w’abazamu)

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

21 Comments

  • Ariko umusaza urengeje imyaka 60 ashobora ate kwita abayobozi b’amakipe nka Rayon Sports na Kiyovu Sports abaswa? Ko APR FC bajya bavuga ko ari ikipe irangwa na discipline, ni gute umutoza wayo yifatira ku gahanga abantu b’abagabo batunze ingo zabo kandi bakanafasha amakipe yabo? Ubwo se ibyo yakoze umuntu yabyita iki ko birenze ubuswa?
    Reka ejobundi shampiyona itangire azerekane ko ari umuhanga mu bikorwa naho guhuragura ibigambo bitameshe uri umusaza si umuco kandi si ni indangagaciro biranga Umunyarwanda! Ariya makipe yatutse abicishije ku bayobozi bayo akwiye kumusaba gusaba imbabazi cyangwa akavuga niba ibyanditswe atari byo yavuze. Aya magambo abaye yayavuze byaba byerekana ko imyaka amaze mu butoza ikintu cyitwa fair play cyamwihishe!

  • Mbega muzehe Kanyankole! Ntabwo bizakorohera rwose. Amagambo make, ibikorwa byinshi, naho ubundi iriya kipe y’Imana mbona hariya izakubatiza.

  • hahaaaa akananiye umugabo uhereza undi uri gerageza!!Kanyankore se izo yatoje zose ko azanamo amatiku azashobora uriya ikipe Nina nawe abasivile turemera tugasuzugurwa azabyikora kuva Afande ndumva yigize umuhatari!!! simuteze iminsi ariko azabona

    • Sinemeranya nibyo uvuga ngo amakipe yaciyemo yazanyemo amatiku kuko Vital’o yayitoje igihe kinini kandi nta tiku twigeze tuyumvamo, namugaya ku mvugo yakoresheje kuko siko yagombaga kubivuga ariko ku byerekeye ubunararibonye muli Football nta mu coach uri ku rwego rwe dufite aha mu Rwanda.Namwifuriza amahirwe gusa gusa ahubwo nkamusaba kwitondera imvugo ye imbere ya Media y’aha iwacu kuko aha si kimwe n’i Burundi muli Sport media.

      • @ Lambert

        Nangwe nawe ariko na Vital’o umenye ko yahavuye bamwirukanye! Icyo bamuhoye ntumbaze kuko impande zombi zabigize ibanga…

  • wowe urumuswa mubi pe ugatinyuka ugatukana aribwo ukiza

  • uyu musaza se ni iki kimuvugisha ibi byose? rekakwiha amenyo y’abasetsi mzee!

  • Uyu mugabo najyaga mwemera ngira ngo ni umuntu none yishyize ku Karubanda! Ndabona atangiye kwigira nk’ibyo SG wa APR FC Adolphe Kalisa ajya yigira imbere y’abanyamakuru birimo ibisa n’agasuzuguro iyo abasubiza ibibazo bamubaza.

    Kanyankore we narindire gato azabanze ahure na Rayon Sports (Kiyovu yo njya numva hari abemeza ko byakemutse!) maze imwereke ko iyoborwa n’abaswa! Niba atibuka ikinyanyarwanda neza kubera gutinda za Bujumbura cyane uzantanga guhura nawe azamubwire ko “akarenze umunwa karushya ihamagara”….

  • IBYO KANYONKORE AVUZE NI UKURI RAYON SPORT YAMWIRUKANYE ARUKO APRFC IBATSINZE BAMWITA NGO NI UMURUNDI .AFITE AMATEKA MEZA CYANE NKU MUNYARWANDA YAVUYE MU RWAMUBYAYE KU BERARA AMACAKUBIRI YANYU MWARI MWARATOJWE.MURAKOZE.

    • @ uwiyise nyaruguru

      Aho da! Ko mbona utukana nka Kanyankore mupfana iki? Ngo amacakubiri ya bande ra? Nta kipe nzi mu Rwanda cyangwa abafana runaka bashobora kwitirirwa amateka mabi yaranze igihugu! Tuza rero…

  • Abayobozi ba RAYON SPORT bicyo gihe kanyankore yatozaga rayon sport bacyeneye I ngando pe. kwita umuntu ngo ni umurundi nicyo gituma abatsindishije Apr fc.nta ndangacaro bari bafite bamenye ko genocide ijya gutangura ko babanje kurobanura ubwoko bum we babwita ko bwavuye .uri Ethiopia ibyakurikiye murabizi muzamudabe imbabazi.kandi mumenye ko akaruta imbwa kwota karashya.murakoze

    • @ rukundo

      Reka kuvangavanga ibintu niba hari n’ababa baramwise umurundi ntaho bihuriye n’ingengabitekerezo ya jenoside uzanye hano. Iyo ni imvugo yari yeze kandi n’ubu iracyahari kandi siko abayikoresha baganira cyangwa kubera izindi mpamvu baba bafite bose amacakubiri.
      Uzongere ubaze neza nta n’ubwo Kanyankore ava muri Rayon Sports yazize gutsindwa na APR FC ahubwo yazize umusaruro mucye kandi ni nacyo kizamuvana muri APR FC!

  • Yewe yewe ni mumuhe agafaranga yibikire naho ibyo kwita ikipe zubukombe abaswa byo ni ukwivugira,Nonese muze ko namavubi wayatoje hari nagakombe nakamwe wayahesheje???????Rayon na kiyovu ziteguye kuguha welcome.

    • Wow ushobora kuba witiranya Kanyankole ni we Coach ufite ibigwi mu ba Coach b’abanyarwanda n’abarundi muli 1992 yari yungirij Rashid Sherad Vital’o igera finale ya CAF Confédération cup,1999 yari yungirije Nando Vacalero u Rwanda rutwara CECAFA, 2013 yarwaye Cecafa y’ama club ayivanye muli Soudan ubwo ntitubaze Championnat z’i Burundi yatwaranye na Vital’o.Icyo nemeza ni uko n’adategwa imitego abafana baramwihanganira azubaka Team ikomeye

  • Ariko bayobozi b’Umuseke.com kuki mwemera comments nk’iya Rukundo yuzuyemo ibitutsi no kutiyubaha itambuka kurubuga dutangiraho ibitekerezo??? Please tujye twiyubaha! Kwifata ikita abantu nkawe ingetura ntasoni?
    Enough!!!

  • Ibi bintu koko niba yarabivuze uko byanditswe byaba bibabaje. Wa mugani yaba yaribagiwe ikinyarwanda n’umuco nyarwanda ko nta muntu utuka abantu benshi muri rusange. Ubwo se ahubwo niba yafise abayobozi ba Rayon na Kiyovu abaswa…abafana bazo bo yabita iki??! …nk’inama nagira abacoachs bacu bajye bakopera abo hanze ibyo bavuga n’uko basubiza media..icya mbere nta mutoza uvuga ku ikipe yavuyemo cyane cyane negatively. ntibibaho azadabe imbabazi naho ubundi atangiye nabi.

  • ibi ndabona ari ugutakana tukaba dusaba umuvugizi wa rayon sport guhita atanga ikirego. Umuntu arihandagaza akifata ku gahanga agakora mu jisho amakipe akomeye nka rayon sport na kiyovu? Turasaba abarayon n’Abayovu guha akato uyu mugabo aho anyuze hose akavugirizwa induru maze murebe ko adata umutwe agasubira aho yari yaragiye gushaka abayobozi b’abahanga. None se ko ho atagumyeyo ko nabonye nabo baramwirukanye nabo ni abaswa da? aho bukera birahindukira kuri we. Reka shampiyona itangire nibamutsinda kabiri nzumva ibye . icyo nizeye nuko APR idakunda abantu bashyanuka kariya kageni nabo ubwo bamubonye atarnatangira gutoza. ubundi abahanga baravuga ngo iyo ukigera ahantu urabanza ukumva(ECOUTE) ukiga(APPREND) ugategereza(ATTEND). Ntugomba guhita uvuga ibyo ubonye.

  • Simbona impamvu musakuza. Cg mubabajwe nuko yavuze ukuri kandi mudashaka kukumva. Gikundiro yagiye iyoborwa nabi kuva kera rwose, abayobozi bayo bose baba bigirira igifu kinini ugasanga nitwe bakunzi bayo tubigwamo.

    Gikundiro tuzakugwa inyuma!

  • Muraho. Mubyukuri nasomye interview ya Kanyankore ndumirwa kdi namugaye peee.
    1. Ikiganiro cye cyuzuyemo inzika nagasuzuguro. Nawe dore igihe yatoreje Kiyovu na Rayon, ariko ngo ibintu niko bikimeze. Ese niba yaragiranye ibibazo naya makipe icyo gihe, niba aribyo, abubu bafitanye ibihe bibazo?
    2. Buriya umuntu winyangamugayo, ufite ubunararibonye nkawe, ahangara ate gutukana izuba riva, yewe akanigamba ngo nokuri TV bazabibone
    3. Nibyiza ko habaho guhanga kumakipe, ariko bigakorwa murwego rwa technique, urwego rwumupira, apana munzika ninzangano.
    4. Imyanzuro mbona:
    – Ndibaza ko abayobozi ba Kiyovu na Rayon bagombye kumukurikirana ko mvugo nyandagazi
    – FERWAFA yagombye gushyiraho amategeko ngengamyitwarire arebana na communication zabatoza
    – Ngirango abatoza bagomba kwigishwa uko bakora interviews, ibiganiro mbwirwa ruhame. Kuko ibyo Yaounde yavuze bikojeje isoni
    MURAKOZE

  • Nshuti zanjye…. Nta muntu wihuta kurusha uwayobye!… Uyu musaza Yaounde arababaje cyane!… Baravuga mu kinyarwanda ngo AHO KUNYERERA MU MVUGO UZANYERERE MU MBUGA!… Nari nzi ko iyo umuntu asheshe akanguhe ashishoza mu byo avuga!… Wowe Yaoundé wita abantu abaswa kuko wiyumvamo buhanga ki wowe????? Nta sono???? Tu n’es pas digne de ce que tu dis dans ton âge! Uratukana nta sono????? Imyaka umaze utoza wakuyemo iki kigaragara cyatuma wita abantu b’abagabo abaswa utanabasha gufungura imishumi y’inkweto zabo wowe Yaoundé!!!! Scyii!

  • ubwibone , kwishongora nta cyo byubaka. Yavuze amateshwa kuko na we si igitangaza ahubwo ni uko ngo” mu gahugu k’ impumyi inyenyeretsa ari yo iyobora”. So, nabAnze ashyire ibirenge ku butaka……

Comments are closed.

en_USEnglish