Digiqole ad

Imisoro ihanitse yatumye itabi rinyobwa mu Rwanda rigabanukaho 11%

 Imisoro ihanitse yatumye itabi rinyobwa mu Rwanda rigabanukaho 11%

Itabiri nubwo risoreshwa cyane ku isi ntiribura gucuruzwa.

Minisiteri y’imari n’igenamigambi iratangaza ko nyuma y’uko Leta y’u Rwanda ishyizeho amategeko mashya yo gusoresha itabi byatumye imisoro yaryo irushaho kwiyongera, ngo byatumye ingano y’itabi rinyobwa igabanukaho hafi 11%, ariko imisoro irikomokaho yo ntiyamanutse.

Kuva kuri uyu kabiri, mu Rwanda harabera inama mpuzamahanga y’iminsi ibiri ihuje ibihugu 14 byo muri Afurika, basangira inararibonye ku mategeko n’uburyo bwo gusoresha itabi.

Nkurunziza Emmanuel, umukozi muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi ushinzwe Politike y’imisoro avuga ko uko u Rwanda rwagiye ruzamura imisoro ku itabi risohoka mu nganda, ngo byagiye bigira ingaruka nziza ku misoro no kugabanya ingano y’irinyobwa.

Kuva mu mu 2001 kugera 2015, u Rwanda ngo rwasoreshaga itabi rugendeye ku giciro rifite risohoka mu ruganda.

Nkurunziza avuga ko kuva mu 2001 kugera 2006, u Rwanda ngo rwasoreshaga itabi ku ijanisha rya 60% y’igiciro risohotse mu ruganda ririho (selling price). Mu 2007 na 2008, uyu musoro washyizwe ku 120%, hanyuma hagati ya 2009-2015 ushyirwa ku 150%.

Aha ariko ngo byaje kugaragara ko nubwo imisoro izamurwa cyane hagendewe ku giciro itabi riba ryasohokanye mu ruganda, ngo ntabwo byacaga intege cyane ubucuruzi bw’itabi, kuko mu gucuruza abacuruzi bashyiragaho igiciro cyabo n’ubundi gituma bunguka cyane.

Nkurunziza Emmanuel akavuga ko muri Nyakanga 2015, aribwo Leta yaje gushyiraho ubundi buryo ibona bwiza bwayifasha gusoresha itabi.

Ati “(Ubu) bafata agaciro k’itabi ariko bakanareba ingano y’itabi. Kuva mu kwezi kwa karindwi 2015, kugeza ubungubu itabi risora 36% by’igiciro rifite muri Butike (retail price), aho baricuruza kamwe kamwe.”

Uyu musoro wa 36% ngo ni ukubera ko itabi rifite ingaruka mbi ku buzima bw’umuntu, nk’uko Nkurunziza abivuga.

Nyuma yo gusoreshereza itabi ku giciro cyo muri Butike aho kuba icyo ku ruganda, Leta yanongeyeho amafaranga y’u Rwanda 20 ku ipaki y’itabi irimo amatabi 20 (ni agapaki kamwe ntabwo ari Ifaridi).

Itabi kandi risorera Leta n’Umusoro ku nyongeragaciro wa 18%, ndetse ibigo birikora n’ibiricuruza bikanatanga umusoro ku nyungu bigira wa 30%.

Abajijwe niba Leta izakomeza iyi Politike, Nkurunziza yagize ati “Tuzabikomeza,…uko iminsi izagenda ishira dutekereza ko tuzagenda twongera ayo mafaranga 20 ku ipake ariko wenda tukagabanya rya janisha rya 36% duca ku gaciro k’itabi.”

Uyu mukozi muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi ushinzwe Politike y’imisoro avuga kugenda bazamura imisoro bigenda bica intege abanywa itabi.

Nkurunziza ati “Mu mwaka w’ingengo y’imari ishize, itabi ryakorerwaga mu Rwanda n’iryaturukaga hanze ugereranyije no mu myaka ya mbere y’uko twongera umusoro, usanga itabi rinywebwa ryaragabanyutseho hafi 11%.”

Itabi risoreshwa ni iriba ryasohotse mu nganda, ibikamba ngo ntabwo birebwa n’aya mategeko nubwo nabyo binyobwa mu Rwanda.

Kuki Leta itaca itabi burundu ko ari ribi kubaturage?

Nkurunziza Emmanuel, avuga ko guca itabi bitoroshye kubera ko itabi ari igicuruzwa kiri hose ku Isi.

Ati “Ku isi hose uzahasanga itabi, wenda uburyo rinywebwa n’uburyo ricibwa umusoro bigenda bitandukana. Twakwibaza ngo ese nk’u Rwanda kuki rutarica? Ntabwo navuga ngo rufite gahunda zo kubikora ejo cyangwa ejobundi, ariko wenda mu minsi izaza wenda byashoboka ko twazatekereza uburyo twaganisha muri izo nzira.”

Ku isi ngo igihugu cyabashije guca itabi, yaba kurikora cyangwa kuricuruza ni icyitwa Batman gusa.

Nkurunziza yongeraho ati “(Kuzamura) iyo misoro bigende bigabanya abantu barinywa kugeza ubwo tuzavuga ngo ese umusoro urimo kutugezahehe, wenda dufate indi ntambwe yo kuvuga ngo twanarica, ariko ntabwo turagera aho.”

Uyu muyobozi avuga Leta idakunda imisoro kuruta abo itabi ryangiza nk’uko abantu bakunda kubivuga kuko ngo n’iyo ubucuruzi bw’itabi bwahagaragara imisoro yarikomokagaho igahagarara, Leta yabyungukiramo mu bundi buryo kuko nayo hari amafaranga menshi itanga ku kwita no kuvura abantu baba bagizweho ingaruka n’itabi.

Marie Aimee Muhimpundu, wo mu ishami rishinzwe kurwanya indwara zitandura muri Minisiteri y’Ubuzima, avuga ko ubushakashatsi bakoze bwasanze Abanyarwanda bagera kuri 13,9% banywa itabi. Agasaba abantu kwirinda kunywa itabi, bazirikana ko kwirinda biruta kwivuza kandi ko indwara baba bashobora kwandura zihenze cyane kuzivuze.

Ubushakashatsi bugaragaza abantu banywa itabi baba bafite ibyago byo kwandura indwara zitandura nk’umutima, umuvuduko w’amaraso, za kanseri zitandukanye, igituntu n’izindi ku kigero kiri hejuru ya 80%.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Ubwo bushakashatsi bazongere babunononsore neza kuko biragoye kwemeza ko izamuka ry’umusoro ucibwaku itabi bishobora guca intege abanywi baryo! Mu kinyarwanda ntibavuga ngo “icyo umutima ushaka, itabi…” Hagomba kuba hari n’izindi mpamvu harimo amategeko yagiyeho abuza abantu kunywera itabi mu ruhame, gusobanura ingaruka z’itabi, etc

  • Guca itabi mu Rwanda biroroshye cyane. None se ko mu Rwanda baciye amasashe ya Plastiki kandi bigashoboka.

    Igituma mu Rwanda itabi ridacika ni uko Leta ikunda amafaranga ava mu misoro yaryo, naho ishatse gutakaza ayo mfaranga, rwose yarica burundu kandi bigashoboka.

    • Na Njye numva kurica burundu ariwo muti kandi bishoboka. (Leta nibaza ko irusha imbaraga Multinationals????!)

    • Amasashi se yo ntamisoro yatangaga? Ahantu henshi guca itabi ntibirabaho ahubwo amategeko bashiraho no kurizamura igiciro bica ingufu abashaka kuritangira kurinywa

Comments are closed.

en_USEnglish