Digiqole ad

Mu Rwanda hagiye kongera gutangwa ubuvuzi ku bantu badidimanga

 Mu Rwanda hagiye kongera gutangwa ubuvuzi ku bantu badidimanga

Kaminuza ya Florida Atlantic yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ku bufatanye n’ikigo Nyafurika cy’ubushakashatsi ku bijyanye n’imbogamizi zo kudidimanga (African stuttering Research Center) bagiye kongera gutanga ubuvuzi ku bantu bavuga badidimanga (Speech Therapy) mu Rwanda, kandi ku buntu.

Kudidimanga n’imbogamizi ibaho iyo umuntu avuga ategwa, cyangwa asubiramo amagambo amwe n’amwe ku buryo hari igihe usanga gusobanura icyo ashaka kuvuga bimugora.

Ubushakashatsi bwerekanye ko umuntu umwe ku bantu ijana (1/100) avuga adidimanga, ubu kw’Isi yose hakaba habarurwa abantu bagera kuri Miliyoni 70 bavuga badidimanga.

Dukurikije iyo mpuzandengo y’umuntu umwe ku bantu ijana, mu Rwanda hashobora kuba hari abantu barenga ibihumbi 100 bavuga badidimanga.

Iyi gahunda yo guha ubuvuzi abantu bavuga badidimanga mu Rwanda igiye kongera gukorwa ku shuro yayo ya kabiri.

Ni ubuvuzi bukorwa hifashishijwe mudasobwa, zifasha mu guhuza umuganga w’inzobere mu bijyanye no kudidimanga, n’umuntu uvuga adidimanga, hanyuma umuganga akamenya ikimutera kudidimanga, ndetse n’uburyo yakwikura muri izo mbogamizi.

Mu bushakashatsi bwakozwe n’ikigo cyo muri  Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kitwa “ASHA” kigenzura ibijyanye n’ibikorwa by’ubuvuzi, bwemeje ko uburyo bwo kuvura kudidimanga hakoreshejwe ikoranabuhanga butanga ikizere gikomeye n’umusaruro ushimishije.

Ikigo Nyafurika cy’Ubushakashatsi, ku bijyanye n’ikibazo cyo kudidimanga kikaba gikangurira abantu bavuga badidimanga, kwitabira iyi gahunda kugira ngo ntibacikwe n’aya mahirwe bahawe.

Ababyifuza bakaba bashobora kubaza kuri  e-mail: [email protected] bitarenze tariki 05 Nzeri 2016, kugira ngo babahuze n’izo mpuguke z’abaganga, kandi byose bikorwa nta kiguzi.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish