Kuri uyu wa gatatu, Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwasuye umuryango wa Mbarushimana Theogene w’imyaka 18 wapfuye mu ijoro ryo ku cyumweru, yishwe n’umusirikare ufite ipeti rya Major usanzwe ari umuganga wamukubise kugeza apfuye, amushinja kumwiba. Inkuru y’urupfu ry’uyu mwana yatangajwe n’Umuseke kuwa kabiri mu gitondo, kuri uyu munsi ni nabwo yashyinguwe iwabo i Gicumbi aho […]Irambuye
Abacururiza ku mihanda bita Abazunguzayi barahagurukiwe cyane mu mujyi wa Kigali, gusa ab’abanyamahanga cyane cyane Aba-Masai bo muri Kenya bakunze kugaragara i Kigali bacuruza inkweto n’ibindi bo abirukana abasanzwe ngo barabatinya kubera ibivugwaho binyuranye. Umujyi wa Kigali ngo ugiye kubaganiriza. Abacururizaga ku mihanda I Kigali mu cyumweru gishize, Umujyi wa Kigali watashye isoko rinini rifite […]Irambuye
Kuri uyu wa gatatu, Rayon Sports yakoze imyitozo ya nyuma yitegura igikombe kibanziriza Shampiyona cyateguwe n’Umujyi wa Kigali. Kwizera Pierrot uri i Burundi ntiyakoranye imyotozo na bagenzi be, ariko azakina umukino wa Police FC. Kuri uyu wa kane tariki 08 Nzeri 2016, mu Rwanda aharatangira igikombe gihuza amakipe umunani, yo mu Rwanda no muri DR […]Irambuye
Jimmy Claude, umuhanzi w’indirimbo ziramya n’izihimbaza Imana, akaba producer n’umunyamakuru yakoreye igitaramo mu Karere ka Karongi, hagamijwe gukusanya amafaranga yo kwishyurira Mutuelle de santé abaturage batishoboye. Iki gitaramo cyabereye muri Salle ya TTC RUBENGERA ku mugoroba wo kuwa mbere, cyitabiriwe cyane n’abaturage ku buryo bamwe banabuze aho kwicara, biba ngombwa ko barebera mu madirishya bari hanze dore […]Irambuye
Kuri uyu wa kabiri, ku isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda hacurujwe impapuro z’agaciro mvunjwafaranga “Treasury Bond” zifite agaciro ka miliyoni zisaga 123 z’amafaranga y’u Rwanda. Impapuro z’agaciro zacurujwe ni izo ku mpapuro ziherutse gushyirwa hanze z’imyaka itanu (RW000A185V91, FXD 3/2016/5Yrs), Leta izasoza kwishyura tariki 20 Kanama 2021, zikaba zifite inyungu ya 12.25% buri mwaka. Impapuro […]Irambuye
Kigali – Lansana Kouyaté wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Repubulika ya Guinea avuga ko mu gihe Afurika yiga ku ishoramari, Leta z’ibihugu bya Afurika zigomba no gutangira guha ubwisanzure inzego z’abikorera kuko ahenshi zikiri mu kwaha kwa Leta. Muri Kigali Convention Center haberaga inama yiga ku ishoramari muri Afurika “Global African Investment Summit” yateguwe n’umuryango […]Irambuye
Mu Karere ka Kayonza, Umurenge wa Kabarondo, Akagari ka Kabura, umugabo witwa Ruzima Jean de Dieu, w’imyaka 38 yiciye umwana we w’imyaka icumi, nyuma yo gushaka gukubita umugore we akiruka akamusiga. Dusingizumukiza Alfred, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarondo yatubwiye ko aya mahano yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere nka saa kumi n’igice (16h30). […]Irambuye
Mu nama yiga ku ishoramari muri Afurika “Global African Investment Summit” yateguwe n’umuryango wa COMESA iri kubera i Kigali, Perezida Yoweri Museveni na Paul Kagame basabye abashoramari bayitabiriye kutita ku bibi bivugwa kuri Afurika, ahubwo bagatumbera ibyiza n’amahirwe y’ishoramari ifite. Nyuma yo kuvuga ijambo rifungura iyi nama, Perezida Paul Kagame, Perezida Museveni wa Uganda n’abandi […]Irambuye
Kuwa gatandatu – Mu mukino wo kwishyura usoza imikino y’amatsinda, mu guhatanira itike yo kujya mu mikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika (CAN) 2017 kizabera muri Gabon, u Rwanda rwanganyirije na Ghana iwayo igitego 1-1. Byari ibyishimo ku Banyarwanda baba muri Ghana. Uyu mukino wabaye ari uwo guharanira ishema gusa kuko Ghana yamaze kubona itike […]Irambuye
Ubuyobozi bwa Parike y’Igihugu y’Ibirunga buratangaza ko uyu mwaka uzarangira bakiriye abakerarugendo barenga ibihumbi 30, bashobora kuzinjiza amafaranga asaga Miliyoni 16 z’Amadolari ya Amerika. Kuri uyu wa Gatanu tariki 02 Nzeri, mu Kinigi mu Karere ka Musanze harabera umuhango wo kwita izina abana b’ingagi 22 bavutse muri uyu mwaka. Uyu muhango uzitabirwa n’abayobozi bakuru b’u […]Irambuye