Digiqole ad

Uko BNR isobanura izamuka ry’ibiciro n’itakara ry’agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda

 Uko BNR isobanura izamuka ry’ibiciro n’itakara ry’agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda

Kuri uyu wa kane, Banki Nkuru y’igihugu (BNR) yatangaje ishusho y’ubukungu n’urwego rw’imari by’u Rwanda (Monetary Policy and Financial stability statement), byugarijwe n’izamuka rusange ry’ibiciro ku masoko, gukomeza guta agaciro kw’ifaranga ry’u Rwanda bigeze kuri 6.9%, ikinyuranyo cy’ubucuruzi gikomeje kuzamuka, inguzanyo zitishyurwa neza zigeze kuri 7% by’inguzanyo zitangwa na banki n’ibindi. Gusa, muri rusange ubukungu buratanga icyizere ko buzazamukaho 6%.

Guverineri John Rwangombwa agaragaza ishusho y'urwego rw'imari n'ubukungu bw'u Rwanda muri iki gihe
Guverineri John Rwangombwa agaragaza ishusho y’urwego rw’imari n’ubukungu bw’u Rwanda muri iki gihe

Guverineri wa Banki Nkuru y’igihugu, John Rwangombwa yavuze ko nubwo hari ibibazo bishingiye ku ihungabana ry’ubukungu bw’Isi, n’ubw’U Bushinwa by’umwihariko, ndetse n’impungenge ku ngaruka zishobora guturuka ku kuva mu Muryango w’Ubumwe bw’Uburayi k’U Bwongereza, kugeza ubu byose ngo ntabwo byatuma u Rwanda ruhindura igipimo cy’umuvuduko w’ubukungu cya 6.0% rwihaye. Mu mwaka ushize ubukungu bwazamutseho 6.9%

BNR yagaragaje ko icyuho cy’ubucuruzi gikomeje kuzamuka gikomeje kuzamuka, mu gice cya mbere cy’uyu mwaka wa 2016 kikaba cyarazamutseho 5.1%, ni ukuvuga ko cyavuye kuri miliyoni 858.98 kigera kuri miliyoni 902.69 z’amadolari ya Amerika.

Ibi ngo bigaterwa n’ingano n’agaciro k’ibitumizwa mu mahanga (imports) bikomeje kuzamuka, mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka ibitumizwa mu mahanga byazamutseho 3.3%, mu mafaranga, ibyo u Rwanda rutumiza mu mahanga byavuye ku mafaranga asaga Miliyari imwe na miliyoni 134, arenga Miliyari imwe na miliyoni 171 z’amadolari ya amerika.

Mu gihe ibyoherezwa mu mahanga bikiri bikeya, ndetse byamanutseho 2.4%, byavuye kuri Miliyoni 275.12 z’amadolari ya Amerika bigera kuri miliyoni 268.57 kubera agaciro k’ibicuruzwa nk’amabuye y’agaciro, icyayi, ikawa n’ibindi, gusa ingano (volume) yabyo yo yazamutseho 16.5%.

Muri ibi u Rwanda rwohereza mu mahanga, usanga harimo ibicuruzwa u Rwanda rutumiza rukongera narwo rukabigurisha (re-exported) ku kigero cya 40.0%, ibyoherezwa mu mahanga bita ‘gakondo’ birimo icyayi, Ibireti n’ikawa bigize 30.8% y’agaciro k’ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga.

John Rwangombwa yavuze ko icyo Guverinoma yakora ari ugukomeza guteza imbere no kongera umusaruro w’ibikorerwa imbere mu gihugu; ndetse no kureba uburyo hakongera umusaruro wa sima, ingano, umuceri n’isukari kugira ngo miliyoni 98.3 z’amadolari ya Amerika bitwara mu kubitumiza mu mahanga zijye gukoreshwa mu bindi.

Iki cyuho cy’ubucuruzi, amadevize Guverinoma n’abikorera bishyura ku myenda bafashe mu mahanga kugira ngo babashe gukora imishinga minini nk’iy’ingufu z’amashanyarazi, ubwubatsi n’indi inyuranye, ngo biri mu birimo gutuma agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda gakomeza gutakara nk’uko John Rwangombwa yabitangaje.

Mu mwaka ushize wa 2015, ifaranga ry’u Rwanda ryataye agaciro ku ijanisha rya 7.5%. Imibare yo ku itariki 16 Kanama 2016 igaragaza ko ryataye agaciro ku kigereranyo cya 6.9%, mu gihe mu mpera za Kanama 2015 ryari ryarataye agaciro ku gipimo cya 4.6%.

Mu mibare, aho mu cyumweru gishize idolari rimwe ryavunjwaga amafaranga y’u Rwanda 799.20, mu Ukuboza 2015 ryavunjwaga amafaranga 747.41.

Prof. Kigabo Thomas (ibumoso), Guverineri John Rwangombwa na Dr Monique Nsanzabaganwa basobanura ibiri muri iyi “Monetary Policy and Financial stability statement”.
Prof. Kigabo Thomas (ibumoso), Guverineri John Rwangombwa na Dr Monique Nsanzabaganwa basobanura ibiri muri iyi “Monetary Policy and Financial stability statement”.

Rwangombwa akavuga ariko ko ibi nta mpungenge bikwiye gutera kuko iyi mishinga nubwo ubu itarabasha kubyara amafaranga menshi, ngo mu minsi iri imbere izaba yinjiza menshi.

Ikindi kibazo kigaragara cyane mu bukungu bw’u Rwanda ubu, ni icy’izamuka rusange ry’ibiciro ku masoko.

BNR yagaragaje ko ibiciro ku masoko byazamutse cyane mu gihembwe cya mbere n’icya kabiri cy’uyu mwaka wa 2016.

Byavuye kuri 2.0% mu gihembwe cya kabiri cya 2015 bigera kuri 4.9%, by’umwihariko ariko imibare ikaba igaragaza ko muri Nyakanga 2016, ibiciro byazamutseho 6.9%.

Iri zamuka rusange ry’ibiciro ku masoko rikaba rishingiye ahanini ku biciro by’ibiribwa byazamutseho 13.8% muri Nyakanga, ibiciro by’imboga byazamutseho 30.8%, ndetse n’igiciro cy’ubwikorezi cyazamutse kuva kuri 7.6% muri Mata kugera ku 8.7% muri Nyakanga.

Thomas Kigabo, Umuyobozi mukuru muri BNR ushinzwe Ubukungu, yavuze ko ibiciro by’ibiribwa byazamutse kubera izuba ryavuye rigatuma ibiribwa bibura, ariko ngo bizeye ko imyaka niyera ibiciro by’ibiribwa bizongera bikamanuka.

Naho ngo ikiguzi cy’ubwikorezi (transport) cyo cyazamuwe n’uko agaciro k’ifaranga rikoreshwa mu Buyapani ‘Yen’ kazamutse, bituma n’ibiciro by’imodoka zitumizwayo bizamuka, kandi ngo niho Abanyarwanda batumiza imodoka nyinshi.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

22 Comments

  • Ese uyu mugabo iyaje mubinyamakuru harigihe ajyavugako ubukungu buzamanukaho ikigereranyo runaka.Njyewe nikundira wawundi wundi ushinzwe ibyubucuruzi, agerageza kuvugisha ukuri.Yewe nibyabaye hagati yu Burundi nu Rwanda yarabivuze kandi yabivuze hakiri kare.Iyo niyo ntiti ibwiza abanyarwanda ukuri.

    • UREBYE KARIYA KAJAMBO (“uko” BNR ISOBANURA….) GATANGIRA TITRE Y’IYI NKURU, KARATUMA HARI UKUNDI IBINTU BYUMVIKANA.
      NB; BYABA BYIZA TITRE IKOSOWE.

  • Yewe ntabwo byoroshye natangajwe nukuntu ibiciro by ibiribwa byahise byiyongera ex:kawunga yari 12500 igera 13000, fanta ….. Nukuri nugufata ingamba hakirikare,abanyarwanda bakarusgaho guteza imbere ibijyanwa mu mahanga.

  • Ese ubu abakorera Leta iibona bari bubeho gute hamwe n’ibi biciro buri ku isoko koko kubona ibirayi biva kuri 80 bikagera kuri 250 harya ko abenshi aribyo turya ubu byazamutseho kangahe ku ijana mwe muheruka mu ishuri

    • Ntabwo ibirayi bigura 250FRW ahubwo ni 350Frw

  • bimwe nitwe tubyitera none nka Positivo (computers) imariye iki abanyarwanda. uzi ko batangiye guhata abana biga secondaire ngo bazigure ku ngufu. Njye abanjye bazavamo

    • Migabo we ,ugize uti Computers zimariye iki Abanyarwanda?!!!!!!!!!!uziko ntaho utaniye na ba bandi bijujutaga ngo babahatira kwambara inkweto!!, cg babandi babuzaga abana kuza kwiga bambaye inkweto! Ubu isi iriruka mu ikoranabuhanga ,ubu ibintu byose bizajya bikorwa mu ikoranabuhanga Musaza!!! kandi computer niwo mutwe waryo,ubwo rero nubuza abana bawe kwiga computer uzaba ubashigaje inyuma ,bazajye bitwa abashigajwe inyuma n’imyumvire mike y’ababyeyi babo, aho bizagera bagasaba ko babandikira ibaruwa kuri computer kuko icyo gihe wenda ntawe uzaba agikoresha ikaramu gusa.wake up Musaza

  • Ese koko ibiciro by’ibiribwa byazamutseho 13% muri Nyakanga 2016?

  • Icyo nkundira Rwangombwa nuko atanga ibisobanuro ku bukungu bigamije guhumuriza abantu kabone naho byaba biri gucika mu gihugu. Ubukungu bw’isi ngo bumeze nabi niyo mpamvu nubwo mu Rwanda ntako buhagaze? Oya rwose najye atubwiza ukuri, ubukungu bwacu bwamunzwe n’imyenda twafashe hanze maze nayo tukayikoresha mu gutumiza ibikoresho bikorerwa hanze kandi mu gihugu cyacu byaboneka. Urugero rwiza ni amafaranga atangwa mu gutumiza hanze ibikoresho bihenze cyane biri kubakishwa amazu iKigali kandi byashobokaga ko hakoreshwa ibidahenze tubona iwacu. Ikindi kiri kumunga economy yacu ni politiki y’uhuhinzi yagize failure ariko banga kuyihindura none nta biribwa bihagije biri mu gihugu kuburyo bajyiye kuzatumiza byose hanze mu minsi mike. Ibirayi ikilo kigeze 400, Fanta 350, umuceri, kawunga, ibishyimbo,…byose byarazamutse, turerekera he? Aho twese ntituza kwerekeza mu east africa tukenjoyinga ubuzima? Muri make ibisobanuro rwangombwa yatanze bimeze nko gushaka guhisha ukuri mu nyanja y’amagambo.

  • Uyu muvuduko aho ugeze ntituzawushobora. Leta irananiwe, kugeza ubu ibitumizwa mumahanga bingana na USD 1.171billion naho ibyoherezwayo ni USD 268.30 million. Muri ibi ibinyarwanda birimo ni 30% naho ibihindurirwa mu Rwanda ni 40%.

    Gahunda Leta ivuga ko yakora ngo igabanye iki kibazo ngo nuko bakongera ibikorerwa mu Rwanda: Ciment, umuceri, Isukari, ingano (kandi babyo) si ebyejo kubera amikoro). ibi ngo biteranije byagabanya icyuho cya USD 98.30 million. so ubiteranije n’ubushobozi dufite (268.57+98.30)= USD 366.87million kandi wabigereranya na USD 1.171 billion ukabona ari igitonyanga munyanja.

    Ibi bikiyongera kuri Leta n’abacuruzi bagujije amafaranga hanze ngo bubake ibikorwa bikomeye.iyo bagiye kwishyura iyo myenda amadorali ku isoko ahita abura/ agabanuka.

    Inflation on food has increased to 13.8% while that of vegetables is 30.8%. (kugeza mu kwamunani gusa).

    Mumbwire turaganahe, igihugu tutarebye neza twaba nk’ubugereki bwananiwe kwishyura amadeni. Abaturage ayo bahembwa ntacyo akimara kubera inflation kandi nibyo kurya byarabuze.

    Igikenewe, habaho :
    1.Kugabanya ibitumizwa mumahanga (havuyemo ibiryo, n’imiti gusa)ibindi tukabihagarika.
    2. Abaturage tukabareka bakaba biyubakishiriza Rukarakara, tukagabanya ciment,
    3. Uturima tw’igikoni tukagirwa itegeko (tukagabanya inflation yo mu mboga),
    4. Ubuhinzi bugahabwa inyunganizi zivuye muri budget (abaturage bagashigikirwa)ibi byagabanya umuceri tugura mumahanga,
    5. Ingano zikongererwa agaciro kandi ubutaka zihingwaho bukongerwa na Leta,
    6. Gukumira abantu babitsa amafaranga yabo hanze y’igihugu,
    9. Buri Kagali kakaza kabazwa ibyo buri muturage wako basaruye, ibyo bazarya nibyo bazahunika,
    10. Kugabanya imyaka ya Pension (retirement) kugera kumyaka 50, bizaha abarangije amashuri uburyo bwo gukora bizigamire, kandi abakoze nabo bafite utwo bizigamiye bajye guhanga imirimo ishobora kubyara exports.
    11. Kugabanya imisoro n’amategeko y’aho abantu bakorera kuburyo bamwe bagira nk’utu usine duto mungo zabo (nkudukora papier hygienique, isabune,juice,imigati,….) abantu bakihaza mubyo bakeneye babikuye hafi.

    Ni birebire ariko niko njye ntekereza dufatanije n’abandi twakubaka u rwatubyaye.

    Imana idufashe.

    • Wamuvandimwe utanze igitekerezo kizima pe

    • Yooh weh, ngukundiye umwanya watanze ku bitekerezo byubaka. Ikindi utavuze n’ikijyanye n’imyubakire. Buri munyarwanda ubonye ifaranga ahita yubaka inzu muri credit kandi itabyara ayandi

    • vraiment utanze ibisobanuro bifatika kandi birimo ubuhanga kbs!

  • SHA BANO BANTU BA BNR CYANGWA RNB MANIPULATE DELIBERATELY RWANDA CURRENCY IN FAVOUR OF FOREIGN CURRENCY SUCH AS DOLLAR

  • Ibyo Rwangombwa avuga ni ubusobanuro bwa politike (Political language) ariko tugiye mubusobanuro bw’ubukungu twabibona ukundi. ubukungu bwubatse m’uburyo butatu

    1. Inganda
    2. Imirimo
    2. Ubuhinzi

    Inganda zacu ziracumbagira cyane, kuko ibikoresho by’ibanze zikenera hafi 100% bitumizwa hanze, hakiyongeraho ibikorwa remezo bihenze (amazi, umuriro, internet n’ubwikorezi), hejuru yibi haza imisoro ihanitse bigatuma ibikorerwa i Rwanda bihenda cyane, cg bikorwa nabi (poor quality) bikarangira umusaruro w’inganda ari muke cg mubi bigatuma bakorera mugihombo kandi inganda zacu ntizishobora guhangana nizo muri EAC, none ngo made in Rwanda kandi inganda zidashoboye!!

    Imirimo nayo n’ikibazo gikomeye kuko kubona akazi udahagarikiwe n’ingwe biragoye, aho usanga hari abahinduranya akazi uko bwije nuko bukeye mugihe abandi bahora batanga dossiers zisaba akazi bikarangira batakabonye imyaka igashira bikiri gutyo, ugasanga udahagarikiwe n’ingwe kubona akazi n’amahirwe adakunze kuboneka kabone nubwo waba uri umuhanga ute. ibi nabyo bigira ingaruka mbi k’ubukungu bw’igihugu.

    Ubuhinzi, mu Rwanda 80% batunzwe no guhinga, none politike y’ubuhinzi yarazambye aho umuntu ategekwa guhinga ibigori gusa, ukibaza niba aribyo bizamutunga bikakuyobera, nabyo byakwera bati niwibeshya ukagira icyo uca urahanwa. abantu bategetswe guhinga imbuto zitabafitiye akamaro nizo bahinze bizezwa ko bazazigurirwa zibaheraho babura ayo gucira nayo kumira. ibi rero byateye ibura ry’ibiribwa hirya no hino mugihugu.

    u Rwanda rukomeje gutumiza ibintu byinshi hanze kuruta ibyo rwoherezayo, ibyo kandi bitumizwa usanga ibyinshi ari ibishorwa mumishinga itazana inyungu yako kanya bisaba gutehereza imyaka 10 kugeza kuri 20. reba inyubako zikomeje kuzamurwa hafi 80% bizigize bitumizwa hanze kandi inyubako kugaruza biratinda cyane. none nigute ubukungu butahungabana? nigute ifaranga ritata agaciro kandi rikomeza gukoreshwa hagurwa amadovize?

    Birakwiye u Rwanda ruhindura ingendo, nibitaba ibyo mumyaka iri imbere abantu bazaba bafite imyenda batabasha kwishyura, bank zimwe zizafunga imiryango kandi ubuzi bwinshi buzafunga kubera igitutu cy’ihungabana ry’ubukungu.

  • ntibakatubeshye! nigute ubukungu bushobora kwiyongera,ifaranga rita agaciroburi munsi, ibiciro ku isoko byikuba kandi umushahara udatirimukaho n’ifaranga 1. Ibyo ntibishoboka n’umukarasi wo muri nyabugogo yabigusobanurira.

  • dushaka kuvuduka niyompamvu bizazamuka cyane.wari uziko abandi nabo barimo kuva mu bucuruzi?kubetra iki se?kera hari ikintu bitaga Monopole muziko cyazanye imbaraga nyinshi? urugero yumuntu araza akagura umuhanda ati ninjye uzatwara abantu bose bajya hariya mubampe bakaba bafashe a\baturage bose ba Bugesera bakabihera royal. bahashyize agence zirenze imwe ?abatwaraga imodoka za Bugesera bamwe baraparitse.

  • Hari ikindi muri kwibagirwa kiri gutera izamuka ry’ibiciro no guta agaciro kw’ifaranga ry’u Rwanda. Icyo ni UBUCURUZI BWA CAGUWA. Iyo urebye ubukene bukabije bwibasiye abacuruzaga caguwa kugeza hahandi ibaro yaguraga amafaranga 190,000Frw igenda ikagera kuri 280,000Frw kubera imisoro, usanga biteye ikibazo. Ni ukuvuga ngo amafaranga menshi ari gutakara ku myenda ihenze,….kandi n’ubukene bukiyongera mu bantu. Yenda ako ni agace gato gashobora gutuma ifaranga ry’u Rwanda rita agaciro ariko mu gihe nta nganda zacu bwite ziraboneka, ikibazo cyo guca caguwa kizakomeza kuba ingorabahizi. Caguwa yagurwaga make bigatuma imyenda ihenze yinjira ari mike, ubu rero hinjira myinshi ku mafaranga menshi kandi noneho n’ubushobozi ku myenda ihenze budahagije. Ni aha Nyakubahwa Perezida wa Republica, Umubyeyi wacu naho ubundi birakomeye.

  • Twakunze kuvuga ko ibyo bita amajyambere ari za mawonesho, urubaka amazu maremare yo kwereka abakerarugendo n’abashyitsi kandi nta bantu ufite bo kuyakoreramo, kuri uru rubuga bigeze kunyuzaho ko abubatse imiturirwa bari kurira ayo kwarika. Ninde wababwiye ko amajyambere ari kubaka amazu maremare mu gihe abaturage bicwa na Nzaramba? amajyambere ni ukwihaza mu biribwa (sécurité alimentaire)no kugira ibikorwa remezo nk’imihanda, amashanyarazi, amazi n’ibindi. Kwirirwa ukubura Kigali ni byiza ku basura u Rwanda. Bajye bakubura n’indi mijyi. Leta yakagombye kwemera ku mugaragaro ko politiki yayo y’ubuhinzi yatsinzwe ikayihindura, apana kwicara mu biro ugatekerereza abaturage, ukaza ubategeka gukora ibitari mu nyungu zabo. Ni gute wabuza umuntu guhinga ibijumba ukamubwira ngo nahinge ibitunguru? Ubukungu bw’u Rwanda ntibushobora gusimbuka ibice bugomba kunyuramo,

  • Dore rero aho Pilicies za RPF zapfiriye ni aha: Kinani kitananiye abagome n’ abagambanyi we yari yari yaravuze ati : ” Zahabu yacu ni amahoro mu banyarwanda” . Arongera ati: “Nutema kimwe ujye utera bibili”. Arangiza avuga ati :POLITITIKI YO KWIHAZA MU BIRIBWA” niyo poliki ya mwamba U Rwanda rushingiyeho !!! Byararangiye bamuhindura umusazi, baramutwika, none dore icyo bibyaye !!!!! Rwanda we, genda warahuye wapfuye umunsi uterwa n’abiyita ko aribo ba nyarwanda bonyine, ari naho havuye ya siyasa bise “Ndi umunyarwanda” !!!!!!!!!! UMUVUMO W”AMARASO YARUMENETSEMO NTAZARUVAMO< NI UKWEMERA URWAJE !!!!!!!!!!

    • @ Ukuri,

      Mbere yo kwandika ujye ubanza usome, unashishoze bityo bitumen utanga ibitekerezo byubaka. Hanyuma se mama wanjye ko wumva perezida Y. Habyalimana yari intangarugero muri politiki yo kwihaza mu biribwa harya inzara yayogoje Gikongoro na Kibuye n’ibice bimwe bya Gitarama na Butare mu 1989 yaba yratewe n’iki? Tugabanye amarangamutima ahubwo dutange inama zubaka kandi zishingiye ku bintu bifatika(facts)

  • SHA WOWE USHIMA POLITIKI YA HABYARIMANA NDAKUNENZE NUKURI,KOKO IMVUNJA N URWAGWA RWARI RWARABASE ABNYARWANDA NUBUJIJI NIBIJUMBA ZA BWAKI NA NYAKATSI NTAMIHANDA NTAMAVURIRO NTANAMASHURI BYABAGAHO NO KWICARA HASI KUMATAFARI NTA NTA NTA NTA ECT……KOKO NIBYO WAGERERANYA NIKI GIHE TURIMO?OYA KANDI SIGA HO KUGERERANYA INYANGE NI KIYONI,NUWABA YARAHUMYE NTIYASHYIGIKIRA POLITIKI YAKAZU KO KWA HABYARA MWANA.KUKO TWARIHO ARIKO TUTAKIRI ABANTU TWARI NKIBIPUPE GUSA.NAHO KUKIBAZO CYA ECONOMI IDAHAGAZE NEZA,NTAWE TWAGISHYIRAHO NGO NIWE NYIRABAYAZANA KUKO NA BA FARAWO BABAYEHO KERA MU MISIRI BARI BAKIZE NABO IZI CRISE BAZINYUZEMO.KANDI BIGASHIRA.SON ICYANGOMBWA NUKUVANA AMA
    BOKO MU MIFUKA TUGAKORA ,NAHO IMVURA IGWA NIZUBA RICANA,WABIBAZA IMANA NTIWABIBAZA MWENE MUNTU.MURAKOZE.

Comments are closed.

en_USEnglish