Digiqole ad

Ambasaderi wa EU yasuye abaturage ba Rwinkwavu havugwa Amapfa

 Ambasaderi wa EU yasuye abaturage ba Rwinkwavu havugwa Amapfa

Kuri uyu gatatu, Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi utera inkunga nyinshi urwego rw’ubuhinzi rw’u Rwanda, Michael Ryan yasuye abahinzi bo mu Turere twa Rwamagana na Kayonza i Rwinkwavu havugwa amapfa yateje inzara, we yabonye ngo nta kibazo gihari.

Nyuma yo gusura ahantu hanyuma mu Murenge wa Rwinkwavu, Ambasaderi Ryan yavuganye n'itangazamakuru.
Nyuma yo gusura ahantu hanyuma mu Murenge wa Rwinkwavu, Ambasaderi Ryan yavuganye n’itangazamakuru.

Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi “European Union (EU)” uherutse gutera inkunga u Rwanda ya Miliyoni 200 z’Ama-Euro, akazakoreshwa cyane cyane mu guteza imbere ubuhinzi n’izindi nzego zifite icyo zivuze bya hafi ku muturage nk’amashanyarazi.

Kubera ko aya mafaranga anyura mu ngengo y’imari ya Guverinoma, Ambasaderi Michael Ryan avuga ko biri mu nshingano ze gusura aho amafaranga batanga akoreshwa, by’umwihariko kumenya uko mu bice by’icyaro byifashe kuko ariho hakorerwa ubuhinzi cyane.

Ambasaderi Michael Ryan yasuye igishanga cya Fumbwe mu Karere ka Rwamagana, igishanga kiri mu Murenge wa Murama (Kayonza) gituburirwamo imbuto y’imigozi y’ibijumba bikungahaye ku ntungamubiri, n’igishanga cya Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza gihinzemo ibijumba, imboga n’ibindi bihingwa binyuranye.

Abahinzi b’aho hose yasuye, bamubwiye ko muri ibi bihe bikomeye by’izuba guhinga ibijumba bikungahaye ku ntungamubiri byabafashije guhangana n’amapfa, ndetse ngo bigenda bibafasha kwiteza imbere n’ubwo bakibihinga ku buso buto.

Nyuma yo gusura aba bahinzi, Ambasaderi Ryan yabwiye itangazamakuru ko yashakaga kuza kugira ngo yirebere uburyo ubuhinzi buhagaze mu Burasirazuba bw’u Rwanda, kandi ngo yanyuzwe n’ibyo yabonye.

Ati “Nanyuzwe mu bice bibiri by’Akarere ka Kayonza twasuye, by’umwihariko kuri ibi bijumba bikungahaye ku ntungamubiri (fortified orange sweet potato) n’uruhare bifite mu gukemura ikibazo cy’imirire mibi mu bana b’Abanyarwanda.”

Ryan yavuze ko aho yanyuze yagiye yitegereza, ngo urebye ibijumba, intoki, n’ibindi bihingwa, nta kibazo gikomeye kigaragara muri iki gihe cy’izuba.

Yongeyeho ati “Byantunguye kubona rwose nta bimenyetso by’ingaruka z’imvura nkeya bigaragara nk’uko nabitekerezaga. Byose biratanga ikizere ukurikije ko iki gihembwe cy’ihinga kitagize imvura.”

Ambasaderi Ryan yizeje ko bazakomeza gushyigikira ubuhinzi bw’u Rwanda n’icyateza imbere u Rwanda cyose nk’uko basanzwe babikora.

Ngo yasanze nta nama nyinshi yagira u Rwanda kubirebana n’ubuhinzi kuko n’ubundi buri gukorwa neza kandi u Rwanda rufite gahunda nziza.

Ati “Hari ibintu bifitanye isano no gutanga imbuto n’ifumbire Guverinoma iri kwitaho cyane kandi ni byiza, ndizera ko bizarushaho gukorwa neza, abahinzi bakabona imbuto nziza n’ifumbire ku gihe.”

Aha Ambasaderi Ryan yasuraga ibijumba bihinze mu gishanga cya Fumbwe, mu Karere ka Rwamagana.
Aha Ambasaderi Ryan yasuraga ibijumba bihinze mu gishanga cya Fumbwe, mu Karere ka Rwamagana.

Ibijumba bya “Orange” byafasha abaturage guhangana n’inzara

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Jean Claude Murenzi ashimira cyane umushinga “INTERNATIONAL POTATO CENTER CIP-RWANDA” uha abaturage imbuto y’ibijumba bikungahaye ku ntungamubiri byasuwe, kuko ngo ibi bijumba byera vuba, bikaba bikungahaye ku ntungamubiri ku buryo birwanya imirire mibi kandi bikera cyane.

Murenzi agakangurira abaturage b’Akarere ka Kayonza bugarijwe n’ingaruka z’amapfa guhinga ibi bijumba ku buso bunini kuko ibyo bahinga ubu babihinga ku butaka buto.

Ati “…ibijumba mu mezi atatu atatu n’igice biba byeze. Ibijumba ni ibihingwa ngandurarugo bifasha mu rugo, ariko ibi byo birimo na business kuko hari n’uruganda rutunganya imigati, amandazi muri ibi bijumba, bafite n’ifu ibiturukaho.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Jean Claude Murenzi ashishikariza abaturage be guhinga ibijumba.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Jean Claude Murenzi ashishikariza abaturage be guhinga ibijumba.

Abaturage bahinga ibi bijumba bavuga ko bibafitiye akamaro kanini. Mu Murenge wa Rwinkwavu babyifashisha mu kuboneza imirire.

Hakizamungu Jean Claude utubura imbuto y’ibi bijumba kuva muri Gashyantare 2015, ngo amaze kugura ubutaka bw’ibihumbi 300, yubaka inzu ubu ifite agaciro ka Miliyoni, ndetse ngo bimaze kumwinjiriza amafaranga agera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi 600.

Avuga ko kuri Hegitari ashobora kwezaho Toni 28, aho usanga umugozi umwe ngo ushobora kweraho ibijumba nka bitanu iyo wabihinze neza, mu gihe imigozi ya cyera hashobora kweraho nka bibiri.

Ati “Ababyeyi bafite abana bafite imirire mibi mbashishikariza guhinga ibi bijumba kugira ngo bagire ubuzima bwiza. Kimwe n’ababyeyi batwite nabo iyo utwite ukarya bino bijumba umwana amererwa neza munda kandi n’umubyeyi akamererwa neza.”

Ambasaderi Ryan ashimira Hakizamungu Jean Claude utubura imbuto agaha abaturage.
Ambasaderi Ryan ashimira Hakizamungu Jean Claude utubura imbuto agaha abaturage.

Niyonambaza Cyriacque, wo mu Murenge wa Rwinkwavu akangurira abaturage bagenzi be guhinga ibi bijumba kuko bifite Vitamine, bikagira umusaruro mwinshi kandi bikera vuba bigafasha guhangana n’amapfa, dore ko ngo hagati y’amezi abiri n’igice n’atatu uba usaruye.

Imigozi y'ibi bijumba bifite intungamubiri na Vitamine A bituburirwa mu Murenge wa Murama, igahabwa abaturage bo hafi aho ku bufatanye na INTERNATIONAL POTATO CENTER CIP-Rwanda.
Imigozi y’ibi bijumba bifite intungamubiri na Vitamine A bituburirwa mu Murenge wa Murama, igahabwa abaturage bo hafi aho ku bufatanye na INTERNATIONAL POTATO CENTER CIP-Rwanda.
Hakizamungu Jean Claude n'umugorewe bafatanya muri iyi mirimo y'ubutubuzi ngo bimaze kubateza imbere.
Hakizamungu Jean Claude n’umugorewe bafatanya muri iyi mirimo y’ubutubuzi ngo bimaze kubateza imbere.
Hirya yaho, mu Murenge wa Rwinkwavu bahana imbibe, abahinze ibi bijumba mu gishanga barejeje ku buryo bo ubu ngo nta nzara bataka.
Hirya yaho, mu Murenge wa Rwinkwavu bahana imbibi, abahinze ibi bijumba mu gishanga barejeje ku buryo bo ubu ngo nta nzara bataka.
Ibi bijumba ngo birera cyane kurusha ibindi bisanzwe.
Ibi bijumba ngo birera cyane kurusha ibindi bisanzwe.
Aba babyeyi ngo ibi bijumba birabafasha kugaburira ingo kandi bikanabafasha kuboneza imirire.
Aba babyeyi bavuga ko ibi bijumba bibafasha kugaburira ingo no kuboneza imirire mu bana

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Ngo bareje i Rwinkwavu nta nzara! Mame shenge we!

  • abirirwa basebya u Rwanda ngo rufite inzara ni uko baba bazi neza ko ari ukurusebya gusa, nta kintu na kimwe baba bagendeyeho kandi ni uko baba bazi ko ari ibinyoma byihishe inyuma gusa! iki nicyo gituma abo bose bazajya bakorwa n’isoni umunsi ku munsi ndetse abo bateranyaho abandi ku Rwanda bakazabahindukirira bakabona ko bakoze ubusa!

  • ngirango ibi birerekana ko ya nzara yirirwa ivugwa i Rwinkwavu atari iyo gutuma abaturage basuhuka, ahubwo niyo yaba ihari bari tayali kuyirwanya, bagahangana nayo ndetse bakayihashya! birakwiye ko abanyarwanda ubu tudakwiye gushukwa na bimwe mu bitangazamakuru byandika ibyo bishaka bisebya u Rwanda!

  • harya ngo inzara yaciye ibintu i Rwinkwavu, none se ibi bijumba ndi kubona hano ntago ariho byaba byeze? kereka niba ari ibyo kwifotorezaho bitemerewe kuribwa! hahahha! ni akumiro koko!

  • Amapfa ntiyagombye kuvugwa mu burasirazuba kuko urebye ku ikarita y’iyo ntara hariyo imigezi yabaviramo ibisubizo (INZOBERE ZACU MURI IRRIGATION ZIRI HE? Mwibuke ibyo Israel, Egypt,…, bamaze kugeraho)

  • Abantu barikwidoga hano ngo abavugako mu Rwanda harinzara barasebya u Rwanda ntabwo bazicyo uyu muzungu atekereza kandi ntanubwo bazimpamvu yagiye gusura ziriya ntara, ese ninde wamutumye? reka dutegereze rapport azageza kubamutumye abayayibona bazasemurira abandi, kuko niba nta nzara ihari nkuko mubitubwira, Ntabwo yagiye muri ziriya ntara ntakimujyanyeyo.

Comments are closed.

en_USEnglish