DR Congo: Hadi Janvier na Byukusenge begukanye criterium ya Goma
Isiganwa rizenguruka umujyi wa Goma muri DR Congo, ryatumiwemo Benediction Club yo mu Rwanda ryasojwe Hadi Janvier ari imbere, akurikiwe na Patrick Byukusenge.
Kuri iki cyumweru, tariki 21 Kanama 2016, habaye isiganwa rizenguruka umujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu gusiganwa ku magare.
Byari biteganyijwe ko iri siganwa ryitabirwa n’ikipe zo muri Cameroun, na Eritrea, ariko kubera ibibazo by’indege, ntibyashobotse ko bagera i Goma, birangira hakinnye Abanyarwanda bo muri BikeAid, abo muri Benediction Club, n’abagize amakipe atandukanye yo muri DR Congo.
Abanyarwanda batandatu (6) bakinnye ‘Criterium de Goma’ ni Nsengimana Jean Bosco na Hadi Janvier (BikeAid), Mpiriwenimana Pappy, Gasore Hategeka, Byukusenge Patrick, na Nduwayo Eric.
Hadi Janvier yasoje iri siganwa ari uwa mbere, akurikiwe na Byukusenge Patrick, umunye-Congo Muhindo Jimmy aba uwa gatatu.
Umuyobozi akaba n’umutoza wa Benediction Club, Felix Sempoma yabwiye Umuseke ko yashimishijwe n’uko abasore be bitwaye i Goma.
Ati “Ryari isiganwa riteguye neza, twishimiye cyane kuryegukana. Twari twatsinze muri Rwanda Cycling Cup kuwa gatandatu, guhita dutsinda no muri Criterium de Goma ni byiza cyane.”
Sempoma yavuze kandi ko iri siganwa ryabaye n’umwanya mwiza wo kugaruka kwa Byukusenge Patrick wabaye uwa kabiri muri iri siganwa.
Ati “Yari amaze amezi atatu mu bihano. Ubu yagarutse mu myitozo, ntarasubira ku rwego yariho mbere yo guhanwa, ariko ntibizatinda, ibyumweru bitatu cyangwa ukwezi birahagije ngo abe Patrick musanzwe muzi.”
Hadi Janvier wabaye uwa mbere yahembwe Amadolari ya Amerika ijana (100 U$D), naho Patrick Byukusenge wabaye uwa kabiri ahembwa amadolari 50.
Abasiganwa bakoze urugendo rwa Kilometero 9.85, bahazenguruka inshuro 12. Byatumye Criterium ya Goma ikinwa ku ntera ya Kilometero 118.2.
Roben NGABO
UM– USEKE.RW
6 Comments
Haki ya Mungu. Ubwo niba uwa kabiri yabonye 50 dollars se uwa gatanu ntibamuhaye nk’icumi disi.Mbega ubutindi.
We Gasore; uba wabuze ibyo uvuga, ujye ufasha isi uceceke. Ayo bahemba yose icya ngombwa ni umukino uba uteye imbere. Mujye mutekereza!
courage grand yangu janvier
courage grand yangu janvier
Cyokora bahembwa urusenda peeeee!!
Ariko se nabo banya Eritrea na cameron iyo baza ibihembo byari biriya?
Comments are closed.