Digiqole ad

Mukamira ku kigega cy’ibirayi naho byarabuze, ababishoboye barajya guhahira Uganda

 Mukamira ku kigega cy’ibirayi naho byarabuze, ababishoboye barajya guhahira Uganda

Abaturage bo mu Murenge wa Mukamira, mu Karere ka Nyabihu ni ku isoko y’ibirayi bavuga ko nubwo aha iwabo hasanzwe ari ku kigega cy’ibirayi, ubu ngo nabo inzara ibamereye nabi kuko umusaruro wabo warumbye kubera imvura nyinshi yaguye muri Gicurasi, byatumye bamwe ngo bata abagore bakajya kwishakira amahaho muri Uganda.

Umuturage wo mu Murenge wa Mukamira avuga ko muri iyi minsi imibereho itaboroheye.
Umuturage wo mu Murenge wa Mukamira avuga ko muri iyi minsi imibereho itaboroheye.

Muri aka gace kimwe no mu bindi bice by’u Rwanda, nabo bakozweho n’imvura nyinshi n’izuba ryavuye mu gihembwe cy’ihinga giheruka.

Umubyeyi w’abana babiri Habimana Jean de Dieu, avuga ko ubusanzwe batungwa n’isuka, iyo mu murima byagenze neza ngo ababa banezerewe, byagenda nabi bagahura n’ibibazo.

Ati “Kubaho kwa hano ni uguhinga, duhinga ibirayi nicyo kitubeshejeho, iyo byeze amasoko araboneka imodoka ziraza zikabifata zikabijyana i Kigali. Ubuhinzi nicyo kidutunze ino, dutunzwe n’isuka.”

Ubu bihinzi bwabo mu gihembwe gishize ntabwo bwabagendekeye neza kuko ngo batejeje neza kubera ibiza by’imvura n’izuba. Ubu nabo ngo bararya ibirayi babihashye ku mafaranga ari hagati ya 180 na 200 ku kilo, mu gihe ngo iyo byeze kiba kiri hagati ya 50 na 80.

Habimana Jean de Dieu ati "N'ibijumba byari bimaze iminsi bidutunze ubu nabyo byarabuze."
Habimana Jean de Dieu ati “N’ibijumba byari bimaze iminsi bidutunze ubu nabyo byarabuze.”

Umusaza Rwanamiza Pierre akavuga ko kugira ngo ibirayi bizamuke cyane nk’uko biri ubu, byatewe n’ikiguzi cyo guhinga ibirayi cyazamutse kuko ubu ngo ubu kubona imbuto, ifumbire, imiti, n’abahinzi byose byazamutse.

Ati “Ifumbire mvaruganda yarahenze, yaguraga 500 none ubu ni 520. Imbuto yitwa Cinquante-huit (58) ubu iragura 500-550, Peko 450-500,…Ubu umuhinzi arahinga kugera Saa sita ukamuha amafaranga 1 000, mu gihe mbere wamuhaga 700 cyangwa 800!!!”

Yongeraho ati “Ibyo byose bituma umusaruro ugabanuka, ubu twashakaga ngo nibura iriya fumbire mvaruganda isubire uko yaguraga mbere.”

Rwanamiza avuga ko kubera ibibazo bagize mu buhinzi, ngo hari abaturage bo mu Murenge batuyemo bagiye bigiira Uganda guhaha, ngo iyo bigenze neza buri cyumweru barataha bakazanira imiryango yabo amafaranga yo kubatunga, kandi ho ngo araboneka.

Ati “Ubu abaturage benshi bari Uganda, abagore ubu ni nk’abapfakazi, ushatse abagore nk’icumi basigaye bonyine abagabo baragiye guhaha nabakwereka. Ho ngo utangira guhinga mu gitondo Saa kumi n’ebyiri Saa yine ukaba utashya bakaguhereza amafaranga yinaha 1 500,…Abatarajyayo ni uko bifashije burya abantu ntibareshya.”

Umusaza Rwanamiza Pierre yatubwiye n'amwe mu mazina y'abo azi bagiye Uganda guhaha.
Umusaza Rwanamiza Pierre yatubwiye n’amwe mu mazina y’abo azi bagiye Uganda guhaha.

Uretse imvura yaguye ikabangiriza imyaka cyane, n’izuba ryakurikiyeho ngo ryazanye n’udusimba turya imyaka, bikabasaba kugira umuti wa ‘Tiyoda’ wo kutwirukana, ariko ngo hari abo byananiye kuwugura kuko nawo bawufata nk’uhenze. Ngo bawubagurisha ku mafaranga hagati 700 na 1 500.

Uwitwa Manirakiza Pascal, we avuga ko ubu babayeho nabi, ariko ngo uwabafasha kubona ifumbire n’imbuto bihendutse babona umusaruro wisumbuyeho, kandi bigatuma barushaho kwiteza imbere.

KAREHE Bienfait, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukamira yemera ko koko imvura nyinshi yateye imyuzure yangije imyaka y’abaturage, ariko ngo ntibicaye gutyo ngo barebere.

Ati “Ni ibiza byabaye, byakomotse ku mazi yaturutse muri Parike y’ibirunga byangiza imyaka y’abaturage, ariko ubu hari gahunda nyinshi zibateganyirije cyane cyane ku kurengera ibidukikije no kurwanya isuri kugira ngo ibyabaye mu gihembwe gishize bitazongera kubaho.”

Kubijyanye n’ifumbire mvaruganda avuga ko ihari kandi ko igiciro ihererwaho abaturage ari kimwe mu Rwanda hose.

Naho ku birebana n’imbuto, KAREHE avuga ko koko imbuto nziza y’ibirayi ihenze kubera ko abatubuzi ari bacyeya.

Ati “Ubu gahunda ihari ni iyo gufasha abaturage kwishyira mu Makoperative kugira ngo babashe kugira ibigega bitubura imbuto y’indobanure, kugira ngo babe benshi n’abaturage bayikeneye bayibone ku mafaranga macyeya.”

Abajya Uganda baba bagiye gutembera

KAREHE Bienfait avuga ko mu Murenge ayoboye n’Akarere ka Nyabihu muri rusange imirimo itabuze, ariko ngo nanone ntibabuza abashaka kujya guhahira ahandi kujyayo.

Ati “Abajya Uganda baba bagiye gutemera, no kureba uko hameze. Gutembera no guhaha biremewe mu buhahirane, niyo mpamvu igihugu cyacu cyaguye amarembo, cyagura imipa kugira ngo aho wagenda ugiye guhaha, ugiye gushaka icyateza imbere urugo rwawe nta gitangaza kirimo.”

KAREHE Bienfait, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukamira ati "Si igitangaza kujya Uganda guhahirayo."
KAREHE Bienfait, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukamira ati “Si igitangaza kujya Uganda guhahirayo.”

Nubwo nta mibare agaragaza kuko ngo byasaba umwanya wo kuyikusanya, KAREHE avuga ko imibare y’abagenda itari hejuru, kuko ngo wasanga ari nk’umuntu umwe cyanwa babiri mu mudugudu gusa bagiye. Ati “Ntacyuho kirimo cyo kuvuga ngo abantu barasuhuka bajya mu Bugande.”

Abaturage bo muri aka gace kandi basaba gukorerwa umuhanda ubahuza n’Akarere ka Musanze bahana imbibe, kuko ngo byabafasha guhahirana no kugeza umusaruro wabo kumasoko.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

19 Comments

  • Niba na Mukamira kubahazi,ibirayi bibuze murumva koko atarikibazo gikomeye uretse ababandi birirwa badushushanya buri munsi?

  • shawe ni akumiro pe ko batari batuwebatembera se da

  • Nimugabanye ibyo bintu mwihaye byo kubyara indahekana mwanze kureka dore imyaka ibaye 600. Urasanga umuntu afite abana 12, nta sambu ntaki, akumva ko ngo Imana izababeshaho! Ese ibirunga ko bitakiruka, ayo makoro namara gukayuka muzatungwa n’iki, ko nabonye no mu burasirazuba iyo za Nyagatare, Kayonza, Kirehe musigaye mwimukira ko naho amasambu amaze gushira muzabigenza mute ? Dore nimugabanye izo ndahekana hamwe no gushaka abagore benshi, hanyuma mubone gusaba ifumbire n’imbuto.

    • rwasa wavutse uri uwa kangahe iwanyu iyo baboneza urubyaro wari kubaho cg umeze nk’abavuga ko kubaho no kutabaho ari kimwe Ese wambwira umuntu uvuka nta gahunda Imana imufitiye ese hari uwavutse Imana ntimuhe roho yayo ese imuha roho itamuzi nonese ushaka kurwanya Imana

      • Nonese ibyo avuga sibyo konumva umuhakanya?! Ubwo umuntu wumugabo arifata akabyaragura ntakinu nagito afite azahereza abo bana be ubwo urumva byo atarukubahemukira kweri?! Cg niyo mpamvu abah.. Benshi mwita abana banyu ngo niba habyarimana, harerimana,harindimana nayandi menshi? Ubu uzabyara abana 12 ntanisambu ufite nurangiza urenganye nimana da?! Imana yabahaye inyundo yokubacura ariko ibahereza nubwenge nimba rero mutabukoresha mufite ibibazo

      • Mureke rwasa uyu ashobora kuba yibera mu kabare kuko nta rugo agira cg abyara hanze. Nta mpamvu rero yo kumutaho igihe.

    • Bagarure gahunda za ONAPO ya leta ya Habyarimana.Tumaze kuba mios 12 kandi icyo gihe twari 7mios.

    • Ese ni kumukamira babayara bonyine? Ahubwo tugirimana ko babyara abakozi nibabireka niyo mihanda yi Kigali ntizabona abayibakubulira.

    • Rwasa, hari uwigeze akubwira ko abana ba Mukamira cg ahandi barwaye bwaki?kuki uvuga nkumuswa utazi ibihe byamapfa? Uwabyaye umwe we se ntanzara ubu afite? Igiciro cy7biribwa kiramigabanyirizwa? Ibyo uvuze si igitekerezo ni amagambo yuzuye ubwana nubuswa.

    • @rwasa nizereko wivugiraga. Iyo wumva ko ibirunga iyo birutse ubutaka buhita bugira ifumbira bihita byerekana aho uhagaze. La polygamie ntabwo ari ikibazo siyo itera indahekana, ubyumvise gutya wagira ngo sibyo ariko ubushaka shatsi bwakozwe mubihugu biyemera bwagiye bwerekana ko kugira abagore benshi bituma haba ho abana bake.

      umuti winzara ihari murwanda urazwi ni ukureka abahinzi bagahinga ibyo bashaka.

    • ibyo uvuze nibyo,gusa kubyara benshi biri mu Rwanda hose,kandi na leta ntibishyiramo imbaraga ngo ibikangurire abanyarwanda,iyo ubona kaminuza y’urwanda imena abashomeri 8500 mu mwaka umwe biba biteye inkeke

  • Dore undi muhakanyi

  • Batatse kubura imbuto y’ibirayi guhera mu kwezi kwa gatatu babura ubatabara, bajya kwishakishiriza muri Uganda bibagoye, bica no ku maradiyo bateza ubwega. Ngaho dushikame nyine turye ishikashike n’uruteja na byo biraribwa, cyangwa umubirizi n’abanya Cameroun bawita Ndole bakahira bakarya. Ikindi gihingwa kigikorerwa imbuto z’indobanure mu Rwanda se ni ikihe? Cyeretse ibitaribwa byoherezwa mu mahanga. RAB we, ISAR wamize wayitugaruriye ikaza kudutabara ko tugowe.

  • @rwasa wigeze ubona aho ikirunga kiruka?nzagusabira kumana ya bazima kizakurukeho
    Maze tubone ifumbire.nonese nitureka kwimukira iyo za nyagatare nzaramba izashira?
    Amapfa mu rwan da arahari kandi ntabwo yatewe natwe yatewe nimihindagurikire yikirere izuba nimvura.uragahura nibiza.

  • @ Bienfait aransekeje kabsa buri muyobozi wese ntagira umwimerere muri speech zerekeranye n’inzara irimo iraca ibintu muri uru Rwanda. Ejo bundi numvise Mayor wa Nyaruguru ahakana inzara kdi abaturage berekana kdi banagaragaza imibare yabantu baburara imirima itarigeze yera kdi yaratewemo ibihingwa ibiciro byazamutse kurenza 100% none uyu nawe yunze murya Geraldine ko abagenda baba bagiye kwishakira imirimo atari inzara. Ahhaa nzaba mbarirwa peeh, abandi ngo ni amapfa iyaba bari bazi icyo ijambo amapfa risobanura bari bakwiye kurekeraho gutekinika gusa nibashake igisubizo kimara igihe kirekire kirimo kuhira imirima batangira no kuba bafasha abo bagezweho ningaruka za (Nzaramba)niko muduce tumwe twa igihugu bayita. Kubafasha birashoboka doreko na imisoro dutanga yarenze iyo bateganyaga cfr: (http://www.umuseke.rw/201516-rra-yinjije-miliyari-10013-intego-yari-miliyari-9603.html) izi miliyari zose zirengaho zitari zarateganyijwe kandi zavuye mubyuya byacu(Abaturage cg Abasora) byagakwiye kugurwamo ibyibanze bizabafasha kuko niko igihugu kigaragazako kitaye kubaturage ubundi abaturage bakigishwa kuvomerera bigezweho hakabaho no gushyira imachines zizamura amazi imusozi mubyaro cg ubundi buryo MINAGRI Yabona ifatanyije na RAB ariko tugahangana niki kibazo cyitwa Uruzuba, Wararwaye nawe, Amapfa, Abaturage bita Nzaramba.

  • Ajya muri rwanda day babanze bayatabaze abantu nyabuneka, ubu se kuzijyamo abantu bari gusuhuka koko….iki gihugu gifite abantu b’inyangamugayo kandi bagize imbabazi n’impuhwe batabara abantu….ku ruhembe hari HE…bagire batabare hanyuma rwose tuzabashagare muri US twumva abashima…

  • Ikibazo nyamukuru ni Politiki y’Ubuhinzi iriho ubu mu Rwanda idatuma abaturage bahinga uko bashatse ibihingwa byera ku butaka bwabo. Abaturage bakwiye kwisanzura mu buhinzi bwabo, ntibategekwe guhinga igihingwa kitabafitiye akamaro.Iyo Politiki ikwiye kuvugururwa naho bitabaye ibyo izakomeza guteza inzara.

    Mu gihe abaturage batabonye imbuto y’ibirayi, bari bakwiye kubareka bagahinga ibijumba ku bwinshi, kuko ibijumba ni igihingwa cyera mu duce twinshi tw’u Rwanda kandi kidasaba kubanza gushaka imbuto z’indobanure. Mu gihe Ibirayi byabuze ariko ibijumba bikaba bihari, ntabwo abaturage bakwicwa n’inzara.

    Abaturage bashobora no guhinga amateke ndetse n’ibihaza, ibyo byose ni ibihingwa ngandurarugo usanga Leta ititaho nyamara bijya bigoboka abaturage iyo bihari bakaba batakwicwa n’inzara.

    Hari n’ikibazo cyo guhatira abaturage batuye muri kariya gace guhinga “ibireti”, bityo ubuso bwahingwagaho ibirayi bukagabanuka ari nako umusaruro w’ibirayi ubwawo ugabanuka. Ako gahato ko guhinga “ibireti” KU ITEGEKO kari gakwiye kuvaho umuturage agahinga icyo abona kimufitiye inyungu N’AKAMARO kandi gishobora kubeshaho n’abanyarwanda benshi. Amafaranga ava mu “bireti” ntacyo yaba amariye abaturarwanda kurusha akamaro k’ibirayi.

  • @Rwasa we, uri rwasa nyine. Ntaho ikibazo cy’ibura ry’ibirayi gihuriye no kuba muri kariya gace babyara abana uvuga ko ari benshi. Ese ubundi abo bana babyara ko ari Imana iba yababahaye, uragira ngo bzivumbure ku Mana ?? Niba utazi akamaro k’umwana uzabaze abagore babaye ingumba nibo bazakakubwira.

    Njye kugeza ubu ntabwo nemeranya nawe ko mu Rwanda babyara abana benshi ku buryo byateza ikibazo mu gihugu. Ikibazo gihari ni ubusambo buriho bwateye mu bantu nkawe, butuma abaturarwanda badasaranganya neza umutungo Imana yabahaye, hakaba hari bamwe bashaka kuwiharira. Abanyarawanda ahubwo twari dukwiye kwishimira ko Imana ikidukunda ikaduha uburumbuke, kuko burya umutungo wa mbere ubaho mu gihugu ni abantu, ariko cyane cyane abantu bazima kandi batekereza neza.Abantu nibwo bukungu bwa mbere bw’igihugu, nibo bagomba guhaguruka bagakora ngo bateze imbere igihugu cyabo nabo bakiteza imbere. Abayobora igihugu rero bo bashinzwe gushyiraho za Politiki nziza zituma buri muntu yumva ko afite uruhare mu gukora no mu kuzamura igihugu cye. Abo bayobozi basabwa gushyiraho Politiki zidakandamiza rubanda ku bushake.

    • ikibazo cy’ubwiyongere bw’abaturage kirahari, niba ukurikira neza, uzabona ko kubera abana benshi mu mashuri,no basigaye basimburana mu kwiga, bamwe igitondo abandi ikigoroba.Binagendana rero n’ikibazo cy’ibiribwa bigenda niba bike. nubwo hano iwacu atariyo mpamvu nyamukuru y’inzara, mbona icyateye ibura ry’ibiribwa ari ukutita Ku buhinzi,leta ishora frws menshi mu buhinzi nibyo,ariko c ko tuziranye akora icyo yagenewe ni angahe?ibishanga byose nta muturage ukibihinga, guhinga imusozi n’ihindagurika ry’ikirere nabyo ntibimworohera ararumbya.ngiyo impamvu mbona yateye ibura ry’ibiribwa.

Comments are closed.

en_USEnglish