Digiqole ad

U Rwanda rwishyura hafi miliyari 2 ku mwaka rugura noti n’ibiceri dukoresha

 U Rwanda rwishyura hafi miliyari 2 ku mwaka rugura noti n’ibiceri dukoresha

Kuko u Rwanda rudafite ubushobozi n’uburenganzira bwo kwikorera inoti n’ibiceri by’amafaranga rukoresha, buri mwaka Banki Nkuru y’Igihugu itanga amafaranga y’u Rwanda hafi miliyari ebyiri rugura inoti n’ibiceri dukoresha.

Note

Chantal Kasangwa, Director General of Operations muri Banki Nkuru y’igihugu avuga ko byibura buri mwaka u Rwanda rutanga amafaranga y’u Rwanda ari hagati ya Miliyari n’igice (1 500 000 000) na Miliyari ebyiri (2 000 000 000) rukoresha  mu mahanga amafaranga akoreshwa mu gihugu (amanyarwanda).

Ati “Icyo ni ikiguzi cy’amafaranga dukoresha dutumiza mu mahanga (importing) ibiceri n’inoti dukoresha,…Hatarimo amafaranga dukoresha muri maintenance z’amamashini abikora, abakozi babikora, umutekano dushyiramo wo gucunga ayo mafaranga no kuyabika neza.”

Aya mafaranga yishyurwa mu madolari inganda zo ku mugabane w’Uburayi zifite uburenganzira bwo gucapa inoti no gukora ibiceri.

Gusa, BNR ngo ntishobora gutangaza amazina y’inganda bacapishirizamo inoti z’amafaranga y’u Rwanda n’izibakorera ibiceri kuko ngo ari nyinshi zitandukanye nk’uko Chantal Kasangwa yabitubwiye.

Abanyarwanda ngo baramutse bumvise neza kandi bagashyira mu bikorwa gahunda ya Leta yo kutagendana amafaranga mu mufuka cyangwa mu ntoki, ubukungu bw’u Rwanda bugakoresha cyane uburyo bw’ikoranabuhanga mu kwishyura no kwishyurana aho gukoresha cash (cashless economy) ngo byafasha mu kugabanya amadevize u Rwanda rukoresha rutumiza inoti n’ibiceri mu mahanga.

Kasangwa ati “Uretse kuba byatuma amafaranga aguma muri Bank ntiyirirwe ahererekanywa n’abantu ngo asaze vuba, byatuma n’amabanki agumana liquidity (amafaranga afatika) yo gutanga imyeenda ariko n’igiciro cyo gucapa inoti cyajya hasi cyane bigatuma tuzigama amadolari y’amanyamahanga dutakaza.”

Mu Rwanda uburyo bwo kwishyurana hifashishijwe ikoranabuhanga buragenda butera imbere, ubu ushobora kwishyura urugendo, imyambaro, ibyo kurya, inzu, umuriro, amashanyarazi cyangwa ukoherereza amafaranga umuntu bidasabye ko ukora ku noti cyangwa ibiceri.

Imibare ya BNR igaragaza ko hagati y’ukwezi kwa Kamena 2015 na Kamena 2016, abafite Konti za ‘Mobile Money’ zikora biyongereyeho 14%. Muri icyo gihe, imibare y’abafite Konti za Mobile Money nabo bazamutseho 22%, ubu ni miliyoni 8.3.

Umubare w’abahererekanyije amafaranga ‘transactions’ zakozwe muri icyo gihe cy’umwaka nazo zazamutseho 21%, ariko ingano y’amafaranga yazihererekanyirijwemo yo agabanukaho 17% kuko yavuye ku mafaranga y’u Rwanda miliyari 562, agera kuri miliyari 469.

Venuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Leta y’u Rwanda yari ikwiye kureba uburyo yakoresha inoti zikoze mu gipapuro gikomeye kimeze nka plastique kidashobora gucika vuba, bityo inoti zacu zikaba zifite uburambe bunini kuko zidacika, bityo kandi Leta ntitakaze buri mwaka ziriya Miliyari ebyiri ikoresha mu gutumiza inoto nshya. Izo Miliyari ebyiri zakoreshwa mu bikorwa biteza imbere abaturage.

    Hari ibihugu bimwe bifite inoti zikoze mu rupapuro rumeze nka plastique rudashobora gucika vuba.

    Leta kandi ikwiye gushishikariza abaturage bayo kwirinda kuzingazinga inoti uko bishakiye, kuko bizangiza cyane ntizigire uburambe buhagije. Aha twatanga urugero cyane cyane kuri bariya baranguza caguwa, iyo ugiye aho bakorera, mu gihe baranguza usanga ugurisha ahagaze ahantu hitaruye n’imyenda ye agurisha, noneho akajya afata umwenda umwe akavuga igiciro cyawo, umukiriya ushaka kuwugura akazingazinga inoti mu ntoki ze, ka gapfunyika k’inoti yazingazinze akakajugunyira wa wundi ugurisha. Rwose iyo uhageze ukabona ibyo bintu bakora uburyo bakora wibaza niba bazi agaciro n’uburemere bw’uburambe bw’inoti, wibaza niba batekereza ko izo noti iyo zicitse Leta igomba gukoresha izindi nshya kandi itanze andi mafaranga.

    Hari n’ikibazo rero cy’iriya noti ya maganatanu (500 Frw) rwose ubona urupapuro ikozemo rumeze nk’izi mpapuro zisanzwe (rudakomeye) ku buryo iyo noti icika (yononekara) vuba n’iyo waba uyifata neza ute. Abayikoze rwose baradusondetse, ntabwo ruriya rupapuro ikozemo rukwiriye gukorwamo amafaranga y’inoti.

  • Na bahinde bahawe mobile money nayo bagafata andi bakayajyana iwabo
    Ariko se ubwo mwabuze icyo mwakora ngo ayo amafranga u Rwanda rutakaza agume mu Rwanda?
    Amafranga abanyamahanga bakura mu Rwanda ni meshi cyane cyane cyane abahinde dore Ko basonerwa muri byishi bakana habwa ibigo byishi ngo babiyobore nkaho habuze abanyarwanda babifite ubushobozi
    Genda Rwanda wahuye Na kaga

  • Urwanda rurababaje kuko ayo mafaranga yagakemuye byinshi ariko ndatekereza ubu buryo bwikoranabuhanga buzafasha mu ngamba za cashless economy

Comments are closed.

en_USEnglish