Nyamasheke: Abagore baremeye umugabo uherutse kwicirwa umugore
Etienne Usabyimbabazi uherutse kubura umugore we wishwe n’abagizi ba nabo mu kwezi gushize, yaremewe n’abagore bo mu rugaga rw’abagore mu karere ka Nyamasheke mu rwego rwo kumufata mu mugongo. Bamuhaye ibiribwa n’ibikoresho ndetse n’amafaranga ibihumbi magana atanu.
Uwishwe ni Nyirahabiyaremye Jeannette yishwe mu ijoro ryo ku itariki 30 Nyakanga. Yishwe aciwe umutwe n’umuntu ngo wamuhamagaye amubwiraga ko amufitiye imari y’isambaza kuko yari asanzwe azicuruza ngo abashe gutunga umuryango we utuye mu Kagari ka Kagarama, Umurenge wa Mahembe, Akarere ka Nyamasheke.
Abagore bo mu rugaga rushamikiye ku Ishyaka rya FPR-Inkotanyi ngo bamenye aya makuru batekereje ku gusura umugabo w’uyu mugore wamusigiye akana k’agahinja bakamukomeza.
Aba bagore bahaye umugabo we inkunga igizwe n’ibiribwa birimo n’ifu y’igikoma, ndetse n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500.
Etienne Usabyimbabazi wasigaye mu bihe bitoroshye yashimiye aba bagore bakamuzirikanye kandi ngo yizera ko abana yasigiwe na nyakwigendera bazakura neza nubwo bigoye.
Nyiramana Perusi ukuriye urugaga rw’aba bagore avuga ko babajwe n’urupfu rw’agashinyaguro mugenzi wabo yishwe, dore ko yaciwe umutwe ndetse ibice by’umubiri bye, bikaboneka mu bihe bitandukanye.
Nyiramana avuga ko ariyo mpamvu batekereje gufata umugabo we mu mugongo, ndetse bakaba bizeye ko abana yasize bazakura neza.
Muri week end ishize ubwo uyu muryango washyikirizwaga iyi nkunga, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Kamali Aime Fabien yihanganishije uyu muryango, ndetse yizeza abatuye Nyamasheke gufatanye n’inzego zibishinzwe gucunga umutekano mu karere.
Igihe inzego zishinzwe umutekano zajyaga gusaka inzu y’ukekwaho kwica Nyirahabiyaremye Jeannette ngo zahasanze umuhoro n’inyandiko ivuga ko azica abagore n’abakobwa benshi, ndetse ngo akaba yari aherutse gukubita Se umubyara ifuni amutera ubumuga.
Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW/KARONGI
5 Comments
Mwakoze Imana izabongerere
Ariko mubona igihano gikwiriye abantu bakora ibintu nk’ibi ari ikihe koko?
ntakindi….! icyaca umuco mubi nk’uyu ni kumutera amamuye ku karubanda kugeza ashizemo umwuka nawe, byatanga isomo.
Naho ubundi ibyo turimo biiza umurindi abagome, kdi hakenewe disuasion.
alert(“hello world”)
Comments are closed.