Kamonyi: Urubyiruko rwa FPR-Inkotanyi rwiyemeje gukumira ibikorwa by’iterabwoba

Kuri iki cyumweru, Urubyiruko rw’umuryango FPR-Inkotanyi mu Karere ka Kamonyi, rwiyemeje gukumira ibikorwa by’ubuhezangunzi bukurura iterabwoba, rukabera abandi umusemburo wo gutangaza amahoro, bashyira imbere ubufatanye. Ibi uru rubyiruko rwabitangarije mu nteko rusange yahuje urubyiruko ruri mu muryango FPR, ndetse n’izindi nzego zitandukanye ziri muri uyu muryango. Uru rubyiruko ruhereye ku rubyiruko bagenzi babo baherutse gufatirwa […]Irambuye

Gicumbi: Imiryango itita ku bana igiye kujya ijyanwa mu Nkiko

Kuri uyu wa 15 Ukwakira, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore wo mu cyaro, Abanyagicumbi biyemeje ko imiryango irangwamo abana bazerera mu mihanda igomba kujya ikurikiranwa mu nkiko. Imibare igaragaza ko mu Karere ka Gicumbi, abagore batuye icyaro ari 83%, kandi abenshi batunzwe n’ubuhinzi buciriritse. Nzambaza Lucie, ni umwe mu bagore bahagarariye Inama Njyanama y’Akarere, […]Irambuye

Rusizi: Baguwe gitumo bikoreye urumogi babeshya ko ari ifu y’ubugari

Mu Kagari ka Gihundwe, ahitwa Kabeza hahoze hitwa Kabasazi kubera ubwambuzi n’urumogi bihabarizwa hafatiwe umusore witwa Nshimiyimana Issa wafatanywe ibasi yuzuye urumogi yarengejeho ifu y’ubugari kugira ngo abeshye ko ari ifu y’ubugari atwaye. Nshimiyimana Issa ukekwaho gucuruza ikiyobyabwenge cy’urumogi, yafashwe amaze gufunga udufungo bita amabure tugera ku 130. Harindintwari Andre ushinzwe umutekano mu Kagari ka […]Irambuye

Huye: Abahinzi babonye imbuto batinze bafite impungenge ku musaruro

Ubwo Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo Judith Uwizeye yifatanyaga n’abaturage bo mu Murenge wa Mbazi, Akarere ka Huye, mu gutangiza igihembwe cy’ihinga, abaturage bamubwiye ko kuba barabonye imbuto batinze ndetse n’imvura ikaba itari kugwa ari nyinshi, ngo bafite impungenge ko bashobora kubura umusaruro. Aba bahinzi bo mu Murenge wa Mbazi, baravuga ko bahangayikishijwe n’iki gihembwe […]Irambuye

Drones zitwara amaraso zizamarira iki u Rwanda, zizakora zite, zizishyurwa

Kuri uyu wa gatanu, Perezida Paul Kagame yatangije ku mugaragaro ikoreshwa rya Drone mu gutwara amaraso, ndetse avuga ko iri koranabuhanga hari icyo rigiye kongera muri Serivise z’ubuzima, no mu rwego rw’ikoranabuhanga. Nyuma y’uyu muhango, Minisitiri Jean Philbert Nsengimana, Minisitiri w’ubuzima Dr Diane Gashumba na Keller Rinaudo, umuyobozi wa Kompanyi ya Zipline yazanye iri koranabuhanga […]Irambuye

Gisagara: Ihagarara ry’ikusanyirizo ry’amata ryateje igihombo aborozi bato

Aborozi bato n’abaciriritse bo mu Karere ka Gisagara baravuga ko kuba ikusanyirizo ry’amata bari barubakiwe ridakora, byabateje igihombo. Bagasaba ko ryakongera gufungura imiryango rigakora. Aborozi bo muri aka Karere bavuga kuba ikusanyirizo ritagikora, bituma amata bayagurisha hirya no hino mu bantu ku giti cyabo, ndetse ngo rimwe na rimwe bakamburwa. Nyirakimonyo Vestine, wo mu Murenge […]Irambuye

Abakuze dufite inshingano yo gutegura urubyiruko rwavukiye mu gihugu kidamaraye

Umuyobozi w’Ikigo cya Leta “Rwanda Management Institute (RMI)” Wellars Gasamagera asanga hari ibibazo bamwe mu rubyiruko rw’ubu ruhura nabyo nk’ibiyobyabwenge, uburara n’ibindi baterwa no kuba baravukiye mu gihugu kidamaraye, agasaba abakuru kwegera aba bana bakabategura kugira ngo bazabashe gusigasira ibiri kubabwa ubu. Ibi yabigarutseho mu muhango wo gusoza ikiciro cy’amahugurwa ategura abana b’abanyeshuri bifuza kuzaba […]Irambuye

Ngoma: Abayobozi b’Imirenge n’Utugari 11 begujwe ku mirimo

Mu Karere ka Ngoma, mu Ntara y’Iburasirazuba haravugwa amakuru y’abayobozi  bagera kuri 11 bamaze kweguzwa mu kazi, barimo ab’Imirenge batatu, ab’Utugari batanu ndetse n’abashinzwe imibereho myiza mu Tugari batatu. Ngo bazize impamvu zitandukanye zishingiye ahanini ku kutuzuza inshingano. Amakuru agera ku Umuseke aracuga ko kugeza ku mugoroba wo kuri uyu wa kane, ku biro by’Akarere […]Irambuye

Rubavu: Umugabo yishe umugorewe amuteye icyuma mu mutwe

Mu Kagari ka Kabirizi, Umurenge wa Rugerero, Akarere ka Rubavu, umugabo witwa Habimana Eric arakekwaho kwica umugore witwa Mukeshimana Claudine mu ma saa Sita n’igice z’ijoro ryo kuri uyu wa kane. Amakuru aravuga ko Habimana Eric yicishije umugorewe icyuma yamuteye mu mutwe agahita yitaba Imana. Uyu mugabo bivugwa ko yakoze ubu bwicanyi yasinze, ubu ari […]Irambuye

en_USEnglish