Muhanga: Ishyaka PDC ngo nta wundi Mukandida ryifuza utari Kagame

Mukabaranga Agnes, Umuyobozi w’Ishyaka riharanira Demokarasi Ihuza Abanyarwanda “Parti Democrate Centriste (PDC)” aratangaza ko mu matora ya Perezida wa Repubulika azaba umwaka utaha wa 2017, nta wundi Mukandida bashaka utari Paul Kagame. Ibi Perezidante w’ishyaka PDC Senateri Mukabaranga Agnes yabwiye abanyamuryango b’ishyaka ayoboye bari mu mahugurwa y’umunsi yahuje urugaga rw’abagore bashamikiye ku ishyaka. Mukabaranga yababwiye […]Irambuye

Kwivuza ihungabana iryo ariryo ryose ntibikwiye kugira uwo bitera ipfunwe

Rwamagana- Kuri uyu wa gatandatu, ubwo Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame yatangizaga ihuriro ry’urubyiruko “Leadership and Mentorship” rigizwe n’abasore 200 barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yasabye Abanyarwanda bafite ibikomere bakomora kuri Jenoside cyangwa ku zindi mpamvu gutera intambwe yo kuryifuza kuko kubana naryo aribyo bibi. Urubyiruko rw’abasore bagera kuri 200 rubarizwa muri AERG -umuryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside […]Irambuye

Abana biga kuri Glory Secondary School bishyuriye mutuelle imiryango 70

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu, abana biga ku ishuri ryisumbuye rya ‘Glory Secondary School’ bishyuriye ubwisungane mu kwivuza abantu 70, ndetse baha imyambaro imiryango 16 ituranye n’iki kigo giherereye mu Murenge wa Kacyiru, mu Karere ka Gasabo ikigo giherereyemo. Igitekerezo cyagizwe n’abanyeshuri 15, bafashijwe n’ubuyobozi bw’ikigo bakusanya amafaranga agera ku bihumbi 350 by’amafaranga […]Irambuye

Umuryango w’Umwami Kigeli V wateranye, bariga ku itabazwa rye n’iby’Ikamba

Kigali – Kuri uyu wa gatanu, umuryango w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa uba mu Rwanda wateranye, uri kumwe n’Umujyanama w’Umwami Pasitoro Ezra Mpyisi bemeza ko bifuza ko umugogo w’umwami watabarizwa mu Rwanda, ndetse ngo baraganira no kubirebana n’ikamba ry’ubwami. Ibi biganiro biganjiro bigaragara nk’ibiribumare umunsi wose, abo mu muryango w’umwami baraganira hagati yabo, ndetse bari kumwe […]Irambuye

Gicumbi: Kwibuka ibyo abamugaye bakenera mu nyubako ndende biracyari ikibazo

Mu mujyi w’Akarere ka Gicumbi hamaze kuzamuka inyubako zigezweho, amagorofa n’izindi zigenewe gutangirwemo Serivise zinyuranye, gusa, abafite ubumuga baracyagaragaza impunge ko mu kubaka izi nyubako akenshi hatazirikanwa ko Serivise zizatangirwamo nabo bazazikenera. Ingingo ya gatatu y’Iteka rya Minisitiri “N0 01/CAB.M/09 ryo kuwa 27/07/2009″ igena ibyangombwa biteganyirizwa abafite ubumuga ku nyubako. Iri tegeko rigena uburyo inyubako […]Irambuye

Maroc igiye gufasha u Rwanda kugira uruganda rukora ifumbire

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane, u Rwanda na Maroc byasinye amasezerano y’ubufatanye mu guteza imbere urwego rw’ubuhinzi, by’umwihariko mu ishoramari no gusangira inararibonye. Aya masezerano yo guhererekanya inararibonye akubiye mu byiciro nyamukuru birimo kwita ku mazi (water management), ishoramari n’ubwishingizi mu bihinzi, ubuhinzi bw’indabo, ubuvuzi no kongera umusaruro w’ubworozi, ubushakashatsi buzagaragaza ubutaka bushobora […]Irambuye

Umwami Mohammed VI yasuye urwibutso rwa Gisozi, ahasiga ubutumwa bw’icyizere

Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe mu Rwanda, Umwami wa Maroc Mohammed VI yasuye urwibutso rw’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gisozi, ndetse ashyira indabo ku mva zishyinguyemo imibiri. Yageze kuri uru rwibutso mu masaha y’igicamunsi, aherekejwe na Minisitiri w’umutongo kamere DR Vincent Biruta, Minisitiri w’umuco na Siporo Julienne Uwacu, n’abandi banyacyubahiro banyuranye. Kuri uru rwibutso […]Irambuye

CNLG na Ibuka barifuza ko urw’ubujurire rwongerera ibihano Pascal Simbikangwa

Biteganyijwe ko kuwa mbere w’icyumweru gitaha tariki 25 Ukwakira Pascal Simbikangwa aburanishwa ku bujurire yakoze nyuma yo gukatirwa igifungo cy’imyaka 25 mu 2014, CNLG na Ibuka bakavuga ko byaba byiza muri ubu bujurire yongerewe ibihano kuko ibyaha yakoze bidakwiye igihano yahawe gusa. Uru rubanza rw’ubujurire ruzaburanishwa kuva tariki 24 Ukwakira, kugera tariki 09 Ukuboza 2016, […]Irambuye

Nyamasheke: Arashinja ubuyobozi kumwambura inka kuko yabuze ruswa y’amaFrw 40

Nyamasheke – Umuturage witwa Byumvuhore James bita Mushinzimana utuye mu mudugudu wa Bigeyo, mu Kagari ka Murambi, Umurenge wa Rangiro arashinja ubuyobozi kumwambura inka yari yarahawe muri gahunda ya Girinka kubera ko atatanze amafaranga ibihumbi 40 bita “Mutuelle” ngo yasabwe n’ubuyobozi bw’Akagari. N’ubwo Byumvuhore James bakunze kwita Mushinzimana nta butaka afite, ngo ntiyari kuburira ubwatsi […]Irambuye

Icyo twasabye Ivan Minnaert ni marketing ya Rayon Sports gusa-

Uwahoze ari umutoza wa Rayon Sports, umubiligi Ivan Jacky Minnaert ashobora kuyigarukamo afite izindi nshingano. Ubuyobozi bw’umuryango wa Rayon Sports buri mu biganiro nawe, ngo bwamusabye gushaka uko izina rya Rayon Sports ryabyazwa amafaranga. Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki 20 Ukwakira 2016, nibwo ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangiye ibiganiro n’uwahoze ari umutoza […]Irambuye

en_USEnglish