Gicumbi: Ababyeyi basubijwe abana bafashwe nk’inzererezi, basinyira ko batazongera kubacika

Kuri uyu wa kabiri, ku Kigo Ngororamuco cya Rukomo “Rukomo Transit Center”, ababyeyi banyuranye basubijwe abana babo bari barafashwe nk’inzererezi, ariko basinya amasezerano ko bagiye kubitaho ntibazongere kubacika. Amasezerano yakozwe hagati y’ababyeyi b’abana n’ubuyobozi bw’Akarere hagamijwe guhwitura ababyeyi badakurikirana uburere bw’abana babo, dore ko ngo mu minsi iri imbere hazajya hahanwa ababyeyi aho guhana abana. […]Irambuye

Innocent Habyarimana ababajwe no kudatangirana na bagenzi be Shampiyona

Umukinnyi mushya wa APR FC Innocent Habyarimana, ngo ababajwe cyane no kudatangirana  Shampiyona na bagenzi be ngo ashimishe abakunzi b’ikipe. Shampiyona y’u Rwanda 2016-17 yatangijwe ku mugaragaro mu mpera z’icyumweru gishize. APR FC yatsinze Amagaju 1-0 mu mukino ufungura, cyatsinzwe na Muhadjiri Hakizimana kuri “free kick” yateye neza. Mu bakinnyi bashya APR FC yaguze mu […]Irambuye

Huye: Umujura yarasiwe kuri SACCO ya Rwaniro arapfa

Mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri, inzego z’umutekano zarashe umwe mu bajura batatu bari bagiye kwiba Umurenge SACCO w’Umurenge wa Rwaniro mu Karere ka Huye. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwaniro, Sebarinda Frederic yabwiye Umuseke ko byabaye mu masaa Sita z’ijoro. Ngo abajura bagera kuri batatu baje burira urugo rwa SACCO, umwe ajya gucukura munsi […]Irambuye

Guverinoma y’u Rwanda yagize icyo ivuga ku itanga ry’Umwami Kigeli

Mu itangazo rigufi cyane ryanyujijwe ku rubuga rwayo, Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yababajwe no kumenya iby’itanga kw’Umwami wa  Kigeli V Ndahindurwa “wahoze ari umwami w’u Rwanda”. Iri tangazo ryasohotse kuri uyu wa 18 Ukwakira rikagira riti “Umuryango wa nyakwigendera nturamenyesha Guverinoma y’u Rwanda ibyerekeranye n’imihango yo kumushyingura. Nibamara kubitangaza, Guverinoma yiteguye gutanga ubufasha bwose […]Irambuye

Nick de Wit yatunguwe n’ubwiza bw’u Rwanda rufite amateka mabi

Abanya-Afurika y’Epfo bakina imyiyereko ya moto, Nick de Wit na Scott Billet bishimiye cyane uko bakiriwe mu Rwanda. Bitewe n’amateka mabi baruziho, batunguwe n’ubwiza bwarwo. Mu mpera z’icyumweru gishize, kuwa gatandatu no ku cyumweru mu Karere ka Huye habereye isiganwa ry’imodoka “Memorial Gakwaya”, riherekejwe n’imyiyereko ya moto izwi nka ‘Freestyle Motocross’, ikinwa n’abanya-Afurika y’Epfo babiri, […]Irambuye

Kimisagara: Umugabo yicishije agafuni mugenzi we bapfa umugore

Mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge, Umurenge Wa Kimisagara, Akagari Ka Kamuhoza, Umudugudu wa Karama, umusore witwa Uwimana Valens ufite imyaka 28 y’amavuko, arakekwaho kwica uwitwa Hakorineza Fulgence amukubise agafuni mu mutwe. Amakuru atugeraho aravuga Uwimana Valens yishe Twizeyimana Fulgence w’imyaka 24 y’amavuko amuhora ko ngo yamusambanyirije Umugore witwa Uwamurera Rachel, ndetse ngo akaba […]Irambuye

Byemejwe ko Umwami Kigeli V Ndahindurwa yatanze

Urubuga rwa Internet (www.king-kigeli.org) runyuzwaho amakuru y’uwari umwami wa nyuma w’u Rwanda Kigeli V Ndahindurwa rwemeje ko uyu mwami yatanze mu gitondo cyo kuri iki cyumweru, agwa mu buhungiro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Uru rubuga rukavuga ko ibijyanye n’imihango yo kumushyingura n’ikamba ry’ubwami bw’u Rwanda bizatangazwa nyuma kuko hakiri ibiganiro biri gukorwa. Umwami […]Irambuye

Rally n’imyiyereko ya moto, ni ibirori bitazibagirana muri Huye

Abatuye Akarere ka Huye basusurukijwe n’isiganwa ry’imodoka “Memorial Gakwaya”, ryari riherekejwe n’imyiyereko y’abahanga mu gutwara moto. Mu mpera z’iki cyumweru, kuwa gatandatu no ku cyumweru, abatuye mu mujyi wa Huye no mu nkengero zawo, babonye isiganwa ry’imodoka rigamije kwibuka igihangange mu mikino ya Rally, Claude Gakwaya. Isiganwa ry’imodoka ryatangiye kuwa gatandatu, ryazengurukaga imirenge ya Huye […]Irambuye

en_USEnglish