Ni gute Leta ifasha abahembwa neza kwishyura imodoka, twe ntinadufashe

*Kuwa gatatu w’icyumweru gishize wari umunsi mpuzamahanga wahariwe mwalimu; *Mu Rwanda uyu munsi wizihirijwe mu Karere ka Gasabo ku rwego rw’igihugu, *Abalimu baboneyeho kongera kugaragaza ibibazo bafite birimo ubusumbane mu mushahara n’anadi mahirwe agenerwa abandi bakozi. Mu mwanya wo kubaza ibibazo no gutanga ibitekerezo, Abalimu babwiye Minisitiri w’uburezi Dr. Musafiri Malimba Papias ko ubusumbane ugereranije […]Irambuye

Abaganga bo mu Rwanda ntabwo bita ku bahungabanyijwe n’ibiza –

Kuri uyu wa mbere tariki 10 Ukwakira 2016, mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kwita ku buzima bwo mu mutwe, Minisiteri ishinzwe impunzi n’ibiza (MIDIMAR) yagaragaje impungenge ifite ko kugeza ubu abaganga b’ibitaro byo mu Rwanda batitabira kujya gufasha abantu bagize ikibazo cy’ihungabana ryatewe n’ibiza. Philipe Habinshuti, umukozi muri MIDIMAR ushinzwe gufasha abahuye n’ibiza no gusana […]Irambuye

Gatsibo: Abagore bacye batinyutse kujya mu nzego z’umutekano

Abagore bo mu Karere ka Gatsibo bamaze kwitinyuka muri gahunda zitandukanye za Leta zirimo n’iz’umutekano nk’urwego rwa DASSO kandi ngo ngo bishimiye akazi kabo. Mu Karere hose habarurwa Aba-DASSO b’abagore batanu. Umuseke wavuganye na bamwe mu bagore bari muri DASSO ya Gatsibo, bawubwira ko bakunda imirimo bakora ndetse ngo hari n’abandi bifuza kuyinjiramo. Uwitwa Slyvie […]Irambuye

Amagare: Areruya Joseph yabaye uwa 57 muri Shampiyona y’Isi

Kuri uyu wa mbere, Umunyarwanda wa mbere yasiganwe muri Shampiyona y’Isi y’umukino w’amagare muri uyu mwaka iri kubera muri Qatar. Areruya Joseph wasiganwe muri ‘individual time trial’ yabaye uwa 57 mu bakinnyi 74 batarengeje imyaka 23. Kuri iki cyumweru, i Doha muri Qatar hatangijwe ku mugaragaro Shampiyona y’Isi y’umukino w’amagare y’uyu mwaka. Amakipe 17 yabigize […]Irambuye

Gikonko: Ibiyobyabwenge ntibyatuma abana bagira aho bagera mu burezi -Musenyeri

Musenyeri  Nathan Gasatura, Umushumba wa Diyoseze ya Butare y’itorero Angilikani yashishikarije urubyiruko rukiri mu mashuri kuzirikana gusenga no kwirinda ibiyobyabwenge kugira ngo uburezi bwiza bujyane n’uburere. Muri iki gihe havugwa imyitwarire idahwitse ku rubyiruko rwiga n’urutiga, irimo kunywa ibiyobyabwenge n’izindi ngeso mbi. Mu gihe, abanyeshuri bo mu kigero cy’ubwangavu n’ubugimbi ngo babona gusenga ari nko […]Irambuye

EU yasabye ko urubanza rwa Victoire Ingabire rusubirwamo

Kuwa kane w’icyumweru gishize, Inteko Ishinga Amtegeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi yafashe umwanzuro ukubiyemo ingingo zigera kuri 13 zisaba u Rwanda kwisubiraho ku bijyanye n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu no kwishyira ukizana mu gutanga ibitekerezo; Ndetse basaba ko urubanza rwa Victoire Ingabire rwasubirwamo kubera ko ngo hari amahame mpuzamahanga atarubahirijwe mu iburanishwa rye, ndetse basaba ko n’Abanyapolitike […]Irambuye

Mukura VS: Olivier yagarutse ku buyobozi, Hamdan asimbuzwa umusore w’imyaka

Mu nama y’inteko rusange idasanzwe ya Mukura Victory Sports yateranye, Olivier Nizeyimana yemeye kugaruka ku mwanya w’ubuyobozi, Sheikh Hamdan Habimana wari umunyamabanga mukuru asimbuzwa Niyobuhungiro Fidele w’imyaka 25 gusa. Kuri iki cyumweru tariki 9 Ukwakira 2016, mu Karere ka Huye hateraniye inama y’inteko rusange y’abanyamuryango ba Mukura Victory Sport “MVS” yari igamije gutora abayobozi bashya, […]Irambuye

I Bugesera hari kubakwa uruganda ruzajya rubyaza umusaruro Mudasobwa zishaje

Kuri uyu wa gatanu, Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, François Kanimba yatangaje ko u Rwanda rugiye kunguka uruganda rushya ruzajya rubyaza umusaruro za mudasobwa zishaje bazikuramo ibikoresho byakongera kwifashishwa mu gukora izindi mudasobwa shyashya, ngo ruri kubakwa mu Karere ka Bugesera. Minisitiri François Kanimba avuga ko u Rwanda rufite umushinga wo gutunganya imyanda […]Irambuye

Rusizi: Ibihumbi BITATU biratuma abana bo mu miryango itishoboye batiga

Ababyeyi banyuranye mu Karere ka Rusizi barinubira amafaranga adasobanutse ibihumbi bitatu (3 000 Frw) bakwa n’ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye abana babo bigamo, hamwe ngo bakayita ay’inyubako, ahandi bakayita ayo kwiga kabiri (igitondo n’ikigoroba) n’andi mazina. Ku bigo bibiri umunyamakuru w’Umuseke yagezeho, yasanze ngo hari abana bari no kwitegura ibizamini bya Leta bari kwirukanwa mu mashuri […]Irambuye

Jeannette Kagame n’abandi banyacyubahiro baherekeje bwa nyuma Senateri J.de Dieu

*First Lady Jeannette Kagame n’abandi banyacyubahiro mu nzego nkuru z’igihugu baherekeje bwa nyuma Hon. Senateri Jean de Dieu Mucyo. Kuri uyu wa gatanu, abagize Inteko Ishinga Amategeko na bamwe mu bagize Guverinoma, inshuti n’imiryango, bifatanyije mu kumushyingura mu cyubahiro n’umuryango wa Hon. Senateri Jean de Dieu Mucyo witabye Imana kuwa mbere, nyuma yo kugwa ku […]Irambuye

en_USEnglish