Digiqole ad

Drones zitwara amaraso zizamarira iki u Rwanda, zizakora zite, zizishyurwa gute?

 Drones zitwara amaraso zizamarira iki u Rwanda, zizakora zite, zizishyurwa gute?

Kuri uyu wa gatanu, Perezida Paul Kagame yatangije ku mugaragaro ikoreshwa rya Drone mu gutwara amaraso, ndetse avuga ko iri koranabuhanga hari icyo rigiye kongera muri Serivise z’ubuzima, no mu rwego rw’ikoranabuhanga.

Iki cyuma nicyo gahagurukiraho kajyanye amaraso.
Iki cyuma nicyo gahagurukiraho kajyanye amaraso.

Nyuma y’uyu muhango, Minisitiri Jean Philbert Nsengimana, Minisitiri w’ubuzima Dr Diane Gashumba na Keller Rinaudo, umuyobozi wa Kompanyi ya Zipline yazanye iri koranabuhanga mu Rwanda ari naho hambere ku isi rigeragerejwe, bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru basobanura byinshi kuri iri koranabuhanga.

Utu tudege tuje kungura iki u Rwanda?

Minisitiri w’ubuzima Dr Diane Gashumba avuga ko mu bisanzwe, nta Munyarwanda wapfaga kubera kubura amaraso, kuko n’ubundi ngo ishami rya Minisiteri y’ubuzima rishinzwe amaraso ryari risanzwe rifite amashami atanu mu gihugu ku buryo nta mibare ihari y’abantu bapfaga kubera kubura amaraso.

Ati “Iryo shami rikora neza, ahubwo icyo tugomba kureba ni ugucunguza uburyo umwe,…Aho amaraso yafataga amasaha ari hagati y’abiri n’ane, hifashishijwe drone azajya agerayo bitwaye iminota iri hagati ya 15 na 25.”

Gashumba avuga ko hari ingaruka nyinshi zishobora kugera ku murwayi iyo yatinze kubona Serivise akeneye.

Ngo hari ubushakashatsi bwakozwe na MINISANTE bugaragaza ko hari ugutinda gutatu gushoboka mu rwego rw’ubuzima; Hari ukuba umurwayi yatinda kugera ku ivuriro, kuba umurwayi yageze mu ivuriro agatinda guhabwa Serivise, no kuba umurwayi yabonye ubuvuzi ariko agatinda kubona imiti cyangwa ubufasha akeneye.

Ati “Iki ni igisubizo tubonye kuri ukwo gutinda kwa gatatu, kuko niba umurwayi azajya abona amaraso mu minota 15 ni ikintu gikomeye, cyane cyane kuri ba bana bavuka batagejeje igihe, no ku babyeyi babyara bakagira ikibazo cyo kuva.”

Minisitiri w'ubizima Dr Diane Gashumba asobanura akamaro k'utu tudege ku rwego rw'ubuzima mu Rwanda.
Minisitiri w’ubizima Dr Diane Gashumba asobanura akamaro k’utu tudege ku rwego rw’ubuzima mu Rwanda.

Ku rundi ruhande, ngo mu gukoresha utu tudege harimo n’indi nyungu kuko imodoka zatwaraga imiti zikagendaga ibilometero zigatwara amafaranga yo kuzikoresha.

Gusa, Minisitiri akavuga ko n’ubundi ngo imodoka n’abashoferi bazitwaraga bazagumaho kuko kuba utudege twaje bitavuze ko babuze akazi, kandi hari indi mirimo bashobora gukora n’ibyo bashobora gutwara bitari amaraso.

Tuzakora dute?

Kugeza ubu, Kompanyi Zipline izatanga iyi Serivise mu bitaro 21 byo mu Ntara y’Amajyepfo n’Uburengerazuba.

Ibitaro bikeneye amaraso byihuse, bizajya byohereza ubutumwa bugufi kuri Telefone yo ku biro bya Zipline biherereye i Muhanga, hanyuma Zipline ifite utudege 15 dushobora gutwara ibilo 22.5 by’amaraso, yohereze amaraso kuri bya bitaro.

Keller Rinaudo, umuyobozi wa Kompanyi ya Zipline yemeza ko utu tudege twabo nta kibazo tuzateza abaturage, kuko ngo bihaye umwanya uhagije wo kutwubaka no kudutegura.

Ati “Ni byiza ko dushobora gutwara amaraso tukaramira ubuzima bw’umuntu, ariko ntitwabikora bibaye bishobora kugira ingaruka ku baturage b’aho utu tudege tunyura.”

Aka kadege gafite umutaka ku buryo kagize ikibazo kakaba kadashobora kugenda neza, uwo mutaka urafunguka kakamanuka kakagwa kasi neza.

N'ubwo mu igeragezwa twagwaga, ngo ubu tumeze neza nta mpungenge dukwiye gutera abaturage.
N’ubwo mu igeragezwa twagwaga, ngo ubu tumeze neza nta mpungenge dukwiye gutera abaturage.

Keller avuga kandi ko batari bashyira muri gahunda ibyo kwagura uyu mushinga wabo ngo bawujyane ahandi (bivugwa ko ushobora kuzazakwizwa muri Afurika yose). Ngo ubu bashyize umutima ku kwita kuri izi ntangiriro zabo mu Rwanda kugira ngo batange Serivise neza, nyuma bazabe aribwo batekereza kwagura umushinga kuko nabyo babiteganya.

Turacunzwe bihagije ku buryo tutakora ibindi?

Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana yemeza ko bashyizeho uburyo bwo kugenzura utu tudege, ku buryo tudashobora gukora ibyo tutaherewe uruhushya, kuko ngo natwo tugengwa n’amategeko nk’ay’izindi ndege zikorera mu Rwanda.

Ati “Izi ndege zigengwa n’amategeko agenga n’izindi ndege, nta ndege ihaguruka idahawe uburenganzira bwo guhaguruka ibuhawe n’abantu bacu bashinwe umutekano w’ikirere, baba bumvikana, ihaguruka bayireba kuri screen.”

Avuga ko uburenganzira bwo gukora bahawe bufite ibyo bubemerera gukora, kandi bazakomeza kugenzura ngo barebe niba bakora ibyo basabiye uburenganzira, kuko ngo turiya tudege dufite ubushobozi bwo gukora n’ibindi byinshi.

Tuzishyurwa dute?

Serivise utu tudege tuzajya dutanga izajya yishyurwa na Guverinoma y’u Rwanda, n’ubwo bigoye kumenya ngo tuzishyurwa angahe kuri Serivise.

Keller Rinaudo ati “Mu buryo uburyo bw’imikorere bashyize bateganya ko igiciro kizaba kijya kungana n’icyo gukoresha Moto cyangwa imodoka.”

CEO wa Zipline Keller yemeza ko bitazaba bihenze cyane.
CEO wa Zipline Keller yemeza ko bitazaba bihenze cyane.

Ku ruhande rwa Minisiteri y’ubuzima, Minisitiri Gashumba avuga ko ubuzima bw’umurwayi aribwo buza imbere y’amafaranga benshi bibaza yaba yaragendeye kuri uyu mushinga, cyangwa ayo utudege tuzajya twishyurwa kuri Serivise.

Ati “Nitubasha kugabanya cya gihe gitakara tuzafasha umurwayi, hari abarwayi benshi bazakira vuba kurusha uko bakiraga bitwawe n’imodoka bigatinze. Ariko na none hari igihe umurwayi yamaraga mu bitaro kizagabanuka, hari umuryango w’uwo murwayi, imvune wagira, kugemura, kumurwaza n’amafaranga wishyuraga mu bitaro, ibyo byose bizagabanuka.”

Yongeraho ati “Njyewe ndabibonamo n’amahirwe ko twaba center of training (aho abantu bitoreza/bimenyerereza umwuga), ku bindi bihugu bitwegereye, bishobora kutwinjiriza amafaranga, kugira ngo twe gukomeza kumva ayo tugiye gusohora, turebe ayo dushobora kwinjiza.”

Kubireba n’igiciro bazishyura kuri Serivise, Minisitiri Gashumba avuga ko ubu bikiri mu igerageza bataramenya igiciro bizatwara.

Yagize ati “Mwabonye ko turi mu igerageza, turacyarimo kuvugana nabo tureba… ese ibitaro 21 bizatwara angahe? Ese ni iki kigiye kugabanuka kubyo twakoraga, kugira ngo turebe ni ibiki twakoraga tugiye kugabanya? Ni iyihe ngengo y’imari tugiye gushyira muri ibi?

Turi mu igerageza kandi turacyakomeza kuvugana nabo kugira ngo tubare igiciro, ariko icyo tubonamo ni inyungu ikomeye ku buzima bw’abarwayi, ntabwo tubitwara mu buryo bw’amafaranga cyane.”

Gutwara ikilo kimwe n’igice birahagije?

Jean Philbert Nsengimana avuga ko kugeza ubu ikilo n’igice kari ka ‘drone’ gatwara, urebye n’icyo kaje gukora, ngo ubwo bushobozi burahagije kuko mu kilo n’igice hashobora kugendamo udufuka twinshi turimo amaraso n’indi miti ishobora kuramira umuntu.

Gusa, akavuga ko n’ubwo duhagije ariko hakomeza ubushobozi bugamije kureba uko utu tudege twagera kure kuko ubu tutarenga mu bilometero 75, kandi tukaba twatwara ibilo byinshi kurushaho. Ngo ayo ni amahirwe Abanyarwanda bafite nabo bashobora kubyaza umusaruro, batarindiriye ko nabyo bizakorwa n’abanyamahanga.

Kageze aho kagomba gusiga amaraso gafunguka munsi kugira ngo asohoke.
Kageze aho kagomba gusiga amaraso gafunguka munsi kugira ngo asohoke.
Kamaze kurekura agakarito karimo amaraso gahita gakomeza kagasubira i Muhanga, hari ikibuga cyatwo.
Kamaze kurekura agakarito karimo amaraso gahita gakomeza kagasubira i Muhanga, hari ikibuga cyatwo.
Agakarito k'amaraso karamanuka kakagwa ku bitaro cyangwa ku kigo nderabuzima.
Agakarito k’amaraso karamanuka kakagwa ku bitaro cyangwa ku kigo nderabuzima.
Mu imurikabikorwa bereka itangazamakuru uko kayatanga ku bitaro bya Kabgayi i Muhanga, gusa ubundi kayanaga mu byatsi.
Mu imurikabikorwa bereka itangazamakuru uko kayatanga ku bitaro bya Kabgayi i Muhanga, gusa ubundi kayanaga mu byatsi.
Umuganga wo ku bitaro bya Kabgayi yerekana uko bazajya bahita baza gufata amaraso batumijeho.
Umuganga wo ku bitaro bya Kabgayi yerekana uko bazajya bahita baza gufata amaraso batumijeho.
Amaze kuyafata akayajyana kwita ku murwayi uyakeneye byihuse.
Amaze kuyafata akayajyana kwita ku murwayi uyakeneye byihuse.
Kgarutse ku birindiro i Muhanga.
Kgarutse ku birindiro i Muhanga.
Mu gihe izindi ndege zimanura amapine iyo zigiye kuwa, ko kamanura icyuma kigafasha guhagarara.
Mu gihe izindi ndege zimanura amapine iyo zigiye kuwa, ko kamanura icyuma kigafasha guhagarara.
Akuma gafite imutwe umeze nk'uw'indobani bakoresha mu kuroba, igafasha kuhagarara.
Akuma gafite imutwe umeze nk’uw’indobani bakoresha mu kuroba, igafasha kuhagarara.
Iyo kaje, uriya mutwe umeze nk'uw'indobani ufata muri uriya mugozi uri kuri ibi byuma bibiri bimeze nk'urukiramende rutambitse.
Iyo kaje, uriya mutwe umeze nk’uw’indobani ufata muri uriya mugozi uri kuri ibi byuma bibiri bimeze nk’urukiramende rutambitse.
Kagahita kagwa ku kibuga cyako.
Kagahita kagwa ku kibuga cyako.

Photos: V.KAMANZI

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

18 Comments

  • leta yabameneyemo akayabo birumvikana,abanyamitwe babonye ko dukunda kwitwa aba mbere,no kugirwa ibitangaza none incakura zirimo kubi profita

    • Uvuze ukuri rwose bamaze kutubona ndugu

  • Umuseke ndabashima musigaye mumenya kuzana débât mu banyarwanda.Inkuru yanyu Titre imeze neza cyane.

  • kombona se amazi bashyize mudukarito yamentse hasi
    sha iyi ni imitwe, abazungu barashaka kurya leta yurwanda bayibeshya, cg bagamike nokuyineka

  • twaragowe nukuri ubwose ko nziko igihugu cyacu arigito tukaba dufite imihanda???? harimo tenant KBS!!nukuri ushyize munyura bwengewasanga harundi mugambi wihishe inyuma yizondege ikilo kimwe???? Aha??

    • Wabobonye nawe!!! Uyu mushinga muzadikorere evaluation tawo umwaka utaha batubwire na akayabo uzaba umaze gutwara!!?? Iyi niyamishinga iba ifite abayihishe inyuma bashaka kwirira gusa inyungu yayo kuri rubanda izaba zeru, cg final faosability yayo ari inzozi!!?? Tuzahure umwaka utaha tujya guharura ibihuru bizaba byarameze muri iyi ngirwa kibuga!!
      “” UM– USEKE Felecitation kiri titre yiyi nkuru nisawa iyaba mwakoraga nka gutya kunkuru nkizi gusa habuzemo Hpyothese negative!! Grd felecitation

  • rimwe umuzungu mu buhorandi yatwigishije ko niba ushaka gukira byihuse ari byiza gukizwa n’ubujiji cg ubumenyi buke bwabandi.niba barabonye tukiri mu bujiji kdi iwabo badashobora kuhabona amasoko yibi bintu byabo njyewe ndumva nta kosa bafite mu kuza kubikorera iwacu kuko turacyari hasi.mureke birire ntakundi natwe tuzajya gusobanukirwa baramaze gukuramo ayabo.

  • Ese ayo maraso agomba kubikwa i Muhanga kuko ariho duhagurukira ??,donc niba ku bitaro bya kigali ariho hari stoke y-amaraso bazajya bayajyana i muhanga kuko ariho izo ndega ziri ??? Ni munsobanurire yemwe!!!

  • Ese ayo maraso agomba kubikwa i Muhanga kuko ariho duhagurukira ??,donc niba ku bitaro bya kigali ariho hari stoke y-amaraso bazajya bayajyana i muhanga kuko ariho izo ndege ziri ??? Ni munsobanurire yemwe!!!

  • datawe, iyi ni mitwe kbsa, mu bibazo u Rwanda rufite ntago icy’amaraso ari byacitse!!!! naho ubundi ibi ntakamaro pe!

  • Bafite satelitte bashatse kutuneka ntabwo byabasaba kuzana utu tu drone! mwihangane tubanze tunamenye icyo zizakora mbere yo kuzinenga.

  • Ndashimira Dr Gashumba, ministre w’ubuzima ! ati ubundi nta murwayi wapfaga kubera kubura amaraso ! none koko Bavandimwe ibi bintu si ugushaka kwitwa aba mbere gusa mu bidafite akamaro ? izi ndege ntizari ngombwa ku banyarwanda rwose tujye twihangana tubwirane ukuri !! aha harimo ikintu kitumvikana ! ndashimira Umuseke ufasha abanyarwanda kungurana ibitekerezo !

  • Ni byiza niba umushingwa wizwe neza. Gusa banatubwire niba kazajya gakora no mu mvura nyinshi irimwo umuyaga ukabije?Bizagenda gute? Abarwayi ntibazabona amaraso?

    • uyu mushinga muzambwire ko utazarangira nka wawundi wa OLPC wo guha abana computer z’ibikinisho, haha,genda Rwanda waragowe! Ikiryabalezi

      • Mu Rwanda, leta yakoze uko ishoboye izana imihanda,buri bitaro bifite labo,ndetse hariho na labo z’intara zunganira labo national. Mu by’ukuri circuit yo kugeza amaraso ku murwayi ntituyibonamo ikibazo gikomeye,ahubwo iyo bongera IMBANGUKIRAGUTABARA zivana abarwayi ku bigo nderabuzima zibajyana ku bitaro by’uturere.Ikindi nibaza uko bood crossmatching izajya ikorwa kdi amaraso y’umurwayi atoherejwe i Muhanga kuri stock.

  • ibi nyuma y’imyaka 2 nibiba bigikora muzambwira! abatagenda tubeshywa byinshi koko. yewe ibi ntaterambere ririmo rwose. hhhhhhh … ngo tubaye abambere kwisi ! komeza imihigo Rwanda

  • Ahahahahah!!

    Nkurunziza aragowe icyo nzi cyo. Ntazamenya ikimukubise.

  • ahubwo nibashake uko bigisha abana bacu kudukora naho ubundi
    turiya twaje kuneka ntakindi.
    harumwana w’umunyarwanda wigeze gukora akadege ka drone gafotora, kaka zamuka hejuru metero 200.
    uwo ahuguwe yagakora ntakabuza.
    uRwanda rwateye abazungu ubwoba,ibyo dukora tukabigeraho batadufashije bibatera ubwo, bagomba kutumenya byanze bikunze.

Comments are closed.

en_USEnglish