Digiqole ad

Rubavu: Umugabo yishe umugorewe amuteye icyuma mu mutwe

 Rubavu: Umugabo yishe umugorewe amuteye icyuma mu mutwe

Ngo yicishije umugorewe icyuma (photo: internet)

Mu Kagari ka Kabirizi, Umurenge wa Rugerero, Akarere ka Rubavu, umugabo witwa Habimana Eric arakekwaho kwica umugore witwa Mukeshimana Claudine mu ma saa Sita n’igice z’ijoro ryo kuri uyu wa kane.

Ngo yicishije umugorewe icyuma (photo: internet)
Ngo yicishije umugorewe icyuma (photo: internet)

Amakuru aravuga ko Habimana Eric yicishije umugorewe icyuma yamuteye mu mutwe agahita yitaba Imana. Uyu mugabo bivugwa ko yakoze ubu bwicanyi yasinze, ubu ari mu maboko y’inzego z’umutekano.

UM– USEKE.RW

5 Comments

  • ariko uyu mudaimoni w’ubwucanyi uzaranduka ryari? abantu bigize ibyigomeke rwose

  • erega ni ugusenga naho ubundi n’ibibazo …Imana idufashe kuko izi mfu ziteye ubwoba

  • Mukurikirane uwo mugabo! Kandi mukurikirane umugabo Karoli w’ Muhanga watangajeko umugore we yiyahuye kandi ari we wamwivuganye afatanyije n’umugabo.. Mubakurikiranire hafi cyane!

  • Abayobozi bacu badahwema kubonera umuti ibibazo nkibi, bagerageze bashake umuti hakirikare ndabona umubare wabishwa nabo bashakanye urushaho kwiyongera, barebe neza ko ntasano byaba bifitanye namasezerano yaburundu,ivanga mutungo cg ibihano bihabwa umuntu wishe undi.

  • Njyewe aho bigeze ndabona ahubwo basubijejeho igihano cyurupfu ariho wenda abantu bagabanya kwica abandi birakabije Mana tabara abana bawe

Comments are closed.

en_USEnglish