Digiqole ad

Ngoma: Abayobozi b’Imirenge n’Utugari 11 begujwe ku mirimo

 Ngoma: Abayobozi b’Imirenge n’Utugari 11 begujwe ku mirimo

Akarere ka Ngoma kari mu ibara ritukura

Mu Karere ka Ngoma, mu Ntara y’Iburasirazuba haravugwa amakuru y’abayobozi  bagera kuri 11 bamaze kweguzwa mu kazi, barimo ab’Imirenge batatu, ab’Utugari batanu ndetse n’abashinzwe imibereho myiza mu Tugari batatu. Ngo bazize impamvu zitandukanye zishingiye ahanini ku kutuzuza inshingano.

Amakuru agera ku Umuseke aracuga ko kugeza ku mugoroba wo kuri uyu wa kane, ku biro by’Akarere ka Ngoma hakirimo inama inama idasanzwe ishobora gukora kuri benshi mu bandi bayobozi basigaye.

Abayobozi b’imirenge birukanwe ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera Kibinda Sebega Aimable, uw’Umurenge wa Karembo Mutabazi Kennedy, n’uw’Umurenge wa Zaza Nyamihana Philippe.

Abayobozi b’Utugari birukanywe, ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Buriba, mu Murenge wa Rukira, Mfitimana Regine. Uw’Akagari ka Kigabiro, mu Murenge wa Murama, Bahati Jeannette. Uw’Akagari ka Gafunzo, mu Murenge wa Sake, Dusabe Eugene. Uw’Akagari ka Kigoma, mu Murenge wa Jarama, witwa Gasana. N’uw’Akagari ka Bugera, mu Murenge wa Remera, Gloriose Mushimiyimana.

Naho abashinzwe imibereho myiza y’abaturage birukanywe ni uw’Akagari ka Giseri, mu murenge wa Gashanda, witwa Utuje Beatrice. Uw’Akagari ka Birenga, mu Murenge wa Kazo, Nziyumvira Ildephonse. N’uw’Akagari ka Nyamagana, mu Murenge wa Remera, Mukandutiye Appolonie

Ntiturabasha kuvugisha ubuyobozi bw’Akarere ngo bubyemeze, gusa dufite amakuru yizewe aturuka kuri banyir’ubwite na bamwe mu nshuti zabo za hafi.

Amakuru atugeraho aravuga ko aba bayobozi basabwe kwegura kuri uyu wa gatatu mu nama itaguye y’umutekano yabereye ku Karere ka Ngoma.

Elia Byukusenge
UM– USEKE.RW

8 Comments

  • Aha 2017 izirukana benshi ariko nibyizako abanyarwanda batangira kuvuga ntabwo bazadufunga twese kuko gereza ntabwo zihagije.

    • Iyo mirenge muyicemo yose cyane cyane mubigo by’amashuri nkaziriya mashini zasaziye mu makarito aho kuziha abana b’abanyarwanda.

  • @ muhinzi 2017 ihuriye he n ‘ abayobozi beguye? Ese upfana iki na bikindi waririmbaga ko bene sebahinzi muri benshi ntawabatsinda none nawe ngo ntawabafunga?

  • Iyo mirenge muyicemo yose cyane cyane mubigo by’amashuri nkaziriya mashini zasaziye mu makarito aho kuziha abana b’abanyarwanda.

  • Ngoma we yewe n.abandi bakwiye kurebwaho kubona babeshya abantu bakoze kunyubako bakanatanga ibikoresho byo kubaka amashuli ngo nibatange za compte kuberako hari abayobozi bakuru bagiye kuza mu Karere kugira icyo kibazo kitavugwa. Imihigo yasubiye inyuma bifatika pe

  • Ntihagire ukina ku mubyimba abirukanywe kuko ingo zabo nizisubira inyuma n’igihugu kirahahombera.

    Umuyobozi ushora Leta mu manza igatsindwa akwiye kujya aba ariwe wishyura amande, Mayor wa Ngoma agenzure neza ko nta mukozi warenganijwe ntiyitwaze ko yabikoranye n’izindi nzego.
    Umukozi ashobora kurega Akarere yagatsinda nubwo haba hashize umwaka ahembwa umushahara wose n’impozamarira y’abunganizi (lawyers) n’ingendo yakoze zose kandi ingero turazizi.

    Murakoze

  • Ariko tugarutse kumategeko agenga abakozi ba LETA aba bantu bashobora kuzazonga akarere! Mushishoze bataba bahagaritswe kubera amarangamutima no kudashishoza bya bamwe mubafashe icyo cyemezo hanyuma ejo akarere kakazasabwa gutanga indishyi!! Byaba ari ugushora Leta mugihombo bitari ngombwa!!

  • Mwaramutse neza ,rwose hagombaga kuba ubushishozi no guhwitura,hagakurikira kwihangana kubera ko kwirukana atari cyo gisubizo.

Comments are closed.

en_USEnglish