90% by’abakozi baciriritse ntibishimye, imishahara na Pension ngo nibizamurwe –

*Hejuri ya 90% by’abakozi baciriritse n’abafata Pension ntibishimye, *Ngo amafaranga babona ntiyatunga ingo zabo, ntiyatuma bateza imbere inganda zubakwa, *Kuba hari abakozi benshi babara ubucyeye, abo ngo ntibatera ishema igihugu Ubushakashatsi bwakozwe n’impuza mashyirahamwe y’imiryango 4 irengera uburenganzira bw’abakozi n’abageze muza bukuru bafata ‘pension’, buragaragaza ko hejuru ya 90 by’abakozi baciritse n’abari muza bukuru bafata […]Irambuye

Amavubi U20 yatumiwe muri COSAFA izabera muri Afurika y’Epfo

Nyuma yo kubura itike ya CAN U20, ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu ngimbi yatumiwe mu irushanwa ry’ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo “COSAFA” ry’abatarengeje imyaka 20, rizabera muri Afurika y’Epfo. Hagati ya tariki 7 na 16 Ukuboza 2016, hateganyijwe irushanwa rihuza ingimbi z’amakipe y’ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo “COSAFA Under-20 Championship” rizabera kuri Moruleng Stadium yo […]Irambuye

Mu mujyi wa Kibungo hari Akagari hafi 10% by’imiryango bararana

Ubushakashatsi – Mu Karere ka Ngoma, Umurenge wa Kibungo, hari Akagari ka Gatonde kabarizwamo imiryango 80 irarana n’amatungo munzu imwe kandi ngo bumva ntacyo bibatwaye kuko na ba Sekuruza bararanaga nayo kandi ntibagire icyo baba. Akagari ka Gatonde, ni kamwe mu Tugari dutanu tugize Umurenge wa Kibungo, uyu ukaba ariwo Murenge w’umujyi w’Akarere ka Ngoma. […]Irambuye

Abashoye mu Kigega ‘RNIT Iterambere Fund’ bagiye kumenyeshwa uko bungutse

Ubuyobozi bw’Ikigega “RNIT Iterambere Fund” buratangaza ko mu byumweru bitageze kuri bitatu, buza gutangariza Abanyarwanda uko icyiciro cya mbere cyo gukusanya amafaranga cyagenze, ndetse n’inyungu imaze kuva mu mishinga bamaze kuyashoramo. RNIT Iterambere Fund ni uburyo bwo kwizigamira bijyanye n’amafaranga ufite, ushobora guhera ku migabane y’amafaranga 100 000, cyangwa ugahera ku migabane y’amafaranga 2.000. Abatanga […]Irambuye

Raporo nshya ya WEF: U Rwanda ni igihugu cya 5

Raporo nshya y’umwaka wa 2016, yitwa “Global Gender Gap Index” ikorwa na World Economic Forum (WEF) yashyize u Rwanda ku mwanya wa gatanu ku isi, nk’ahantu heza igitsina gore cyatura kandi kikabaho neza. Iyi raporo ireba ahanini ibyo ibihugu bikora kugira ngo bikureho imbogamizi z’ubusumbane hagati y’igitsina gore n’igitsina gabo. Mu bintu nyamukuru birebwaho, ni […]Irambuye

Rusizi: Umwana w’imyaka 15 yakubiswe n’umukoresha, anamwambura amafrw 18 000

*Umukoresha aramukekaho kugira uruhare mu iyibwa ry’ihene eshatu amaze kubura, *Nyuma yo kumukubita, no kumwaka ayo yamuhembye, ngo iyo agira umujinya wa kimuntu yari no kumwica. Umwana uri mu kigero cy’imyaka 15, ukomoka mu Murenge wa Cyato mu Karere ka Nyamasheke, yakibiswe ndetse yamburirwa n’uwari umukoresha we Nzeyimana Modeste utuye mu Mudugudu wa Murangi, Akagari […]Irambuye

Paris: Pascal Simbikangwa yagejejwe mu rukiko rwa Bobigny

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki 25 Ukwakira 2016, Pascal Simbikangwa yagejejwe mu rukiko rw’i Bobigny, mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa aho agiye kuburanishwa ku bujurire yatanze mu myaka ibiri ishize. Mu mwaka wa 2014, mbere y’uko u Rwanda rwibuka imyaka 20 yari ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, Urukiko rwo mu Bufaransa […]Irambuye

Nyagatare: Abagabo barasabwa gufatanya n’abagore babo mu gucungire umutungo w’urugo

Abaturage banyuranye bo mu Murenge wa Karangazi, mu Karere ka Nyagatare bavuga ko kujya inama hagati y’umugore n’umugabo ku ikoreshwa ry’umutungo w’urugo bikiri ikibazo mungo nyinshi. Ngo haracyari abagabo bafite imyumvire y’uko kuba umutware w’urugo bivuze gukoresha uko ushatse batabiganiriyeho n’abagore babo. Bamwe mu bagabo bo muri uyu Murenge bemeza ko bo bamaze gutandukana n’imyumvire […]Irambuye

Kompanyi z’indege z’ibihugu bya Africa zikorera mu gihombo. Mu Rwanda

Urugaga mpuzamahanga rw’Ikompanyi zitwara abantu n’ibintu mu kirere “International Air Transport Association (IATA)” muri raporo yarwo y’uyu mwaka, iteganya ko igihombo cy’urwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere muri Afurika kizamanuka kikava kuri Miliyoni 700 kikagera kuri miliyoni 500 z’amadolari ya Amerika. Raporo ivuguruye ya IATA yo muri Kamena 2016, iteganya ko ku rwego rw’Isi, muri uyu […]Irambuye

Espoir FC yanganyije na Rayon Sports, Police na AS Kigali

Mu mpera z’iki cyumweru Shampiyona y’u Rwanda yakomeje, Espoir FC imbere y’abakunzi bayo mu Karere ka Rusizi, yanganyije na Rayon Sports 0-0. Nyuma y’umukino abatoza b’amakipe yombi bavuze ko bagowe n’ikibuga. Kuri uyu wa gatandatu tariki 22 Ukwakira 2016, habaye imikino ine y’umunsi wa kabiri wa Shampiyona y’u Rwanda, AZAM Rwanda Premier League. Abakunzi b’umupira […]Irambuye

en_USEnglish