Digiqole ad

Paris: Pascal Simbikangwa yagejejwe mu rukiko rwa Bobigny

 Paris: Pascal Simbikangwa yagejejwe mu rukiko rwa Bobigny

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki 25 Ukwakira 2016, Pascal Simbikangwa yagejejwe mu rukiko rw’i Bobigny, mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa aho agiye kuburanishwa ku bujurire yatanze mu myaka ibiri ishize.

Mu mwaka wa 2014, mbere y’uko u Rwanda rwibuka imyaka 20 yari ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, Urukiko rwo mu Bufaransa rwakatiye igifungo cy’imyaka 25 Pascal Simbikangwa wahoze mu nzego z’igisirikare z’u Rwanda mbere ya Jenoside, ahamijwe icyaha cya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyoko muntu.

Simbikangwa n’abamwinganira bahise bajurira, urubanza rwe ku rwego rw’ubujurire ruka rugomba gutangira ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri.

Video y’amasegonda yashyizwe kuri twitter n’umunyamakuru uri ku rukiko rw’Bobigny aho agomba kuburanishirizwa, kagaragaje Pascal Simbikangwa yinjizwa muri uru rukiko yicaye mu kagare, asunikwa umugore.

Simbikangwa yazanwe mu kagare.
Simbikangwa yazanwe mu kagare.

Mu miburanishirize y’imanza z’ubujurire mu Bufaransa, urukiko rusa n’urutangiriye kuri Zero, ku buryo urukiko rushobora kwemeza, rugakuraho, rukagabanya cyangwa rukongera igihano Simbikangwa yahawe n’urukiko rw’ibanze.

Patrick Baudouin, Umunyamategeko w’imiryango iregera indishyi yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abafaransa “AFP” ko uru rubanza rugomba kuba intanga rugero no ku zindi manza za Jenoside zaburanishijwe cyangwa zizaburanishwa, bityo ngo biteze ko Simbikangwa azongera agakatirwa.

Yagize ati “Uru rubanza rwa mbere rw’umunyarwanda ukekwaho icyaha cya Jenoside, reka nkoreshe ukekwaho kuko igihano yahawe atari ndakuka, ni urubanza rufite agaciro kanini cyane kuko ni urubanza rugomba gutanga urugero no ku bandi,…twizeye ko azabona igihano, igihano yahawe n’urukiko rw’ibanze kikaba cyagumishwaho.”

Mu cyumweru gishije, Ubuyobozi bw’Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi ‘Ibuka’ n’ubw’Ikigo cya Leta gishinzwe kurwanya Jenoside ‘CNLG’ bwadutangarije ko kubera ibyaha Pascal Simbikangwa yakoze, urukiko mu rw’ubujurire rukwiye kumwongerera ibihano kuko igifungo cy’imyaka 25 yakatiwe ngo kitajyanye n’ibyaha yakoze.

Hagaragazwa kandi impungenge ko Politike ishobora kwivanga muri uru rubanza, bitewe n’agatotsi kongeye kugaruka mu mubano w’u Rwanda n’Ubufaransa.

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • nuko nubundi nako twagira yarakwiye burundu

  • Hhhhhh burundu? Nawe urakabije.

Comments are closed.

en_USEnglish