Abashoye mu Kigega ‘RNIT Iterambere Fund’ bagiye kumenyeshwa uko bungutse
Ubuyobozi bw’Ikigega “RNIT Iterambere Fund” buratangaza ko mu byumweru bitageze kuri bitatu, buza gutangariza Abanyarwanda uko icyiciro cya mbere cyo gukusanya amafaranga cyagenze, ndetse n’inyungu imaze kuva mu mishinga bamaze kuyashoramo.
RNIT Iterambere Fund ni uburyo bwo kwizigamira bijyanye n’amafaranga ufite, ushobora guhera ku migabane y’amafaranga 100 000, cyangwa ugahera ku migabane y’amafaranga 2.000.
Abatanga ibihumbi 2 000 inyungu yabo irongera igashorwa (re-invested) kugera bujuje ibihumbi 100, aho nabo bashobora gutangira guhabwa inyungu.
Aya mafaranga ikigega gikusanya kiyashora mu bikorwa bibyara inyungu, hanyuma inyungu ivuyemo hagakurwaho imishahara y’abakozi na Serivice z’Ikigega, andi yose asigaye akaba inyungu y’abagishoyemo.
Ikiciro cya mbere cyo gucuruza imigabane y’iki kigega cyatangiye kikimara gufungurwa ku mugaragaro tariki 12 Nzeri 2016, umugabane umwe uhagaze amafaranga 100.
Umuyobozi mukuru wa ‘RNIT Iterambere Fund’, André Gashugi yabwiye Umuseke ko ubu bari gukusanya amakuru yose y’ibyavuye mu kiciro cya mbere cyo gukusanya amafaranga.
Ati “Tariki 14 Ugushyingo 2016, tuzamenyesha abantu bose ngo amafaranga angana ate mu kigega, umubare w’abantu ari abagore, ari abagabo bashoboye kuza mu kigega, amafaranga bashoboye gutanga. Ndetse n’abantu bashyizemo amafaranga tugende tubamenyesha amafaranga yabo uko angana, n’imigabane uko ubu ingana.”
Gushugi yadutangarije ko amafaranga ya mbere babonye bahise batangira yashora, kugeza ubu ngo bakaba barayashoye muri Banki Nkuru y’Igihugu (ijya icuruza Treasury Bond na Treasury Bills), ndetse no muri Banki imwe y’ubucuruzi atashatse kudutangariza.
Ati “Twatangiye gushora imari, amafaranga ntabwo twayabitse, niyo mpamvu ku itariki 14 umugabane ntabwo uzaba ukiri 100, warungutse. Turamutse tuyabitse ntacyo yaba yunguka,…twarayashoye, tariki 14 hari icyo azaba atangiye kubyara.”
Ubuyobozi bw’iki kigega buvuga ko amafaranga y’ubwizigame bw’abaturage buzajya bukusanya buzajya bukusanya, buzakomeza kujya buyashora muri Treasury Bonds (impapuro z’agaciro mvunjwafaranga), Treasury Bills, mu mabanki ayakeneye nka “fixed deposit”, ndetse ngo bashobora no kuzashora ku Isoko ry’Imari n’Imigabane baramutse babonye hari imigabane myiza ishobora gutanga inyungu ku kigega n’abagishoyemo muri rusange.
Gushora imari muri iki kigega birakomeje
André Gashugi, umuyobozi wa ‘RNIT Iterambere Fund’ yatubwiye ko nibamara gutangaza ibyavuye mu kiciro cya mbere, n’aho agaciro k’umugabane kazaba kageze, ngo abantu bazaba bashobora kongera kugishoramo.
Ati “Ubundi umugabane wari 100, ku itariki 14 nidutangaza umugabane ntabwo uzaba ukiri ijana, bivuga ngo ya mafaranga washyizemo ntabwo akiri ijana, azaba yabaye ijana n’ibice bingahe, nyuma y’ukundi kwezi abe yabaye 101, 102, 103,104, uko igihe kigenda kiyongera ni nako amafaranga ugenda ushyiramo agenda yiyongera, yiyongera.”
Asobanura impamvu abazaza kugura imigabane nyuma bazagenda bagura imigabane bitewe n’agaciro umugabane ugeze, Gashugi avuga ko iyo umuntu ashyize amafaranga nk’igihumbi mu kigega, mu cyumweru gitaha cya gihumbi kiba cyungutse.
Ati “None umuntu azaze nyuma y’icyumweru nawe yinjirire kuri ka gaciro (ka mbere)? Urumva ko atari byo, ni ukuvuga ngo azinjirira ku gaciro umugabane ugezeho, ariko nawe ziriya nyungu zihita zitangira kubarwa igihe winjiriyemo.”
Uyu muyobozi avuga ko kugeza ubu Abanyarwanda batangiye kumenya kwizigamira ngo n’ubwo bataraba benshi cyane, ariko akurikije ubwitabire barimo kubona, ngo bafite icyizere ko bizagenda birushaho kuba byiza cyane.
Muri iki cyumweru, Guverinoma y’u Rwanda yatangije icyumweru cyo gukangurira Abanyarwanda kwizigamira uhereye ku bushobozi bwose ufite, kugira ngo utegure ejo hazaza hawe n’izabukuru, iki Kigega kikaba ari kimwe mu buryo bwo kwizigamira kandi ukajya wungukirwa.
Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW
11 Comments
Ngo:Abatanga ibihumbi 2 000 inyungu yabo irongera igashorwa (re-invested) kugera bujuje ibihumbi 100, aho nabo bashobora gutangira guhabwa inyungu.Ubu subutekamutwe koko?
Yewe, tuzashora mu gaciro,mwishema ryacu muri RNIT..ndabona bitazatworohera.
Wibagiwe no mu cyama, isuku, ay’irondo, imisoro birarenze kabisa URUKWAVU rukomeje konka abana barwo rugakabya
kio na Kinyakura ntimuhangayike. Kwizigamira no gutanga ayo mu gaciro ni ubushake bw’ubikora kandi aba yasobanukiwe akamaro kabyo.Mu cyama naho uvuga ntawe uyakurwa mu mufuka kuko aba yarayobotse ku giti cye. Abo ntabwo wari ukwiye kubagiraho ikibazo. Naho umusanzu w’isuku wo nta muntu n’umwe uzakwemerera ko imyanda y’iwawe imuzanira urusazi mu rugo cyangwa ngo ayisange mu miferege yanduza abahisi n’abagenzi. Ayo yo utayatanze n’ibihano yaba abikwiye. Iby’irondo nabyo ni magirirane kandi umutekano bimaze kutugezaho utawishimira afite ibibazo. Uzarirare ureke kuryishyura niba aribyo bikubereye. Ku misoro byo tutaretse kwigiza nkana, udasora ninde. Kandi uwabyanditse asaba serivisi za Leta ubutitsa. Niba atagenda mu muhanda, abana be bariga, arivuza mu buryo ubwo aribwo bwose, ararinzwe n’ibindi byinshi. Niba afite n’umutungo yawuherewe ibya ngombwa n’abahembwa imisoro dutanga ndetse bakoresha n’ibikoresho biva muri yo. Ariko uwakubuza gutanga umusoro akakugurisha icyo ukorerwa cyose mu gihugu ku gaciro kagikwiye byakorohera. Ntimugace intege abandi kandi namwe muzi ko mwirengagiza.
Wambwira bariya bantu batuye hariya i Kigali inzu yenda kugwaho niba nabo abana babobiga ndetse banivuza mu buryo ubwaribwo bwose?Kuki ubuzima ubamo buguhumamaso kimwe nabameze nkawe ukirengagiza ibibazo by’uruhuri abantu bifitiye cyane cyane mu giturage? Wowe ufite benewanyu baba za Rubavu,Musanze,Karongi mu giturage cya kindi kitagerwamo naza za V8 na moto itageramo? Kereka niba ugiye gusubizako ahantu nkaho hatabaho mu Rwanda.
Nubwo u Rwanda ruri guterimbere hari ibitagenda neza!! Birimo namafaranga abaturage bacibwa arenzw kure ubushobozi bwabo!! Ubundi ama frw umunyarwanda akwiye gutanga nayimisoro ya rwanda revenue gusa! Naho agaciro, fpr ama frw yabyo yagakwiye gutangwa nubishaka gusa ariko siko bimeze!! Ikindi kitari cyiza nuko bahatira abantu cyane abakorera mu bigo bya leta kujya muri fpr!! Ishyaka rijyamo ushaka naho udashaka ntumuhata!! Ngo utagiyemo ntiwabona promotion!!
Bisa nabyabindi twavuyemo muri 91 aho utashoboraga guhabwa promotion uterekanyeko wemera amatwara ya muvoma yewe, kandiko urumucinyankoro kabuhariwe. burya bisa bitagirana isano koko.
oya pe nk ubu nta shyaka mbamo kdi nari mwarimu ubu nkora mu murenge nshinzwe amakoperative ubu ntimubeshya koko?
Mahoro we icecekere ujye ubeshya abahinde gusa.Ngo ukora mu murenge wahe, wawugezemo ukoze ikihe kizamini he nande? Iyumbwira uwo murenge ukoramo nari guhita nshakisha nkaguha amakuru yimpamo.
Iki si ikirya barezi kivuguruye ra!!!??
MWARAMUTSE,
Igihugu uko cyaba kimeze kose nticyabura abarwanya gahunda zacyo;ibi rero ntibitangaje abaharabika cg babona ukundi ibikorwa bari muri urwo rwego.
Nyamara ubuyobozi ntibujya bucika intege mu gushaka icyagirira rubanda akamaro binyuze muri gahunda zitandukanye ku buryo n’abakene muvuga bari mu byaro bya kure Leta ibatekereza kandi bitinde bitebuke izabageraho;ndetse simpamyako hari ahantu na hamwe hasigaye abaturage batitaweho n’ubwo utakemura ibibazo byabo 100%.
Nimutishimira ubuyobozi na gahunda ziriho zifasha mu iterambere ntacyo muzageraho
Comments are closed.