Mu mujyi wa Kibungo hari Akagari hafi 10% by’imiryango bararana n’amatungo
Ubushakashatsi – Mu Karere ka Ngoma, Umurenge wa Kibungo, hari Akagari ka Gatonde kabarizwamo imiryango 80 irarana n’amatungo munzu imwe kandi ngo bumva ntacyo bibatwaye kuko na ba Sekuruza bararanaga nayo kandi ntibagire icyo baba.
Akagari ka Gatonde, ni kamwe mu Tugari dutanu tugize Umurenge wa Kibungo, uyu ukaba ariwo Murenge w’umujyi w’Akarere ka Ngoma.
Ubushakashatsi bwakozwe ku bufatanye n’ubuyobozi bw’Akagari ka Gatonde muri uku kwezi kw’Ukwakira 2016, bwagaragaje ko mungo zigera kuri 900 zituye mu Kagari ka Gatonde, izisaga 80, ni ukuvuga hafi 10% by’imiryango yose bararana n’amatungo.
Bamwe mu baturage twaganiriye bemera ko bararana n’amatungo, bakavuga ko ntangaruka bibagiraho kuko ngo kuva na cyera na ba Sekuruza babo bararanaga nayo kandi bakaramba. Amatungo bararana nayo cyane ni amagufi.
Umwe mubo twaganiriye witwa Ngarukiye Fidel yagize ati “Turyamana rwose n’amatungo munzu kandi tubona nta kibazo bitera kuko twarabimenyereye.”
Undi nawe urarana n’amatungo witwa Mukesha, ati “Urayifata (ihene) ukayishyira aho iruhande rw’igitanda nawe ukaryama nta kibazo kirimo.”
Abaturanyi b’aba baturage bo batararana n’amatungo bavuga ko abenshi mu baturanyi babo bararana n’amatungo usanga nta biraro bafite byo kororeramo.
Nkikabahizi Cyprien, Umuyobozi w’Akagari ka Gatonde yabwiye Umuseke ko impamvu hakigaragara abaturage bararana n’amatungo ngo bituruka cyane ku myumvire, aho bamwe usanga bagitsimbaraye bashaka ko bakomeza kubana n’amatungo munzu imwe nk’uko ngo cyera byahoze, gusa ngo hari ingamba bafashe kugira iki kibazo kirangire.
Ati “Urebye hari imyumvire y’abaturage biyumvisha y’uko ubwo yubatse inzu agomba kubakamo n’icyumba cy’amatungo, gusa ubu turimo turarebera hamwe uko twakubaka ibiraro rusange.”
Ese kuba umuturage yararana n’amatungo bishobora ku mugiraho izihe ngaruka?
Muganga Karumugabo Emmanuel, ukorera ku kigo cy’ubizima “Kibungo medical Center” avuga ko Kurarana n’amatungo munzu atari byiza.
Ati “Harimo ingaruka nyinshi zirimo kurwara indwara z’ubuhumekero, amavunja aterwa n’isuku nke ndetse umuntu ashobora kurwara n’indwara z’uruhu.”
Ikibazo nk’iki cyo kurarana n’amatungo ariko ntikigaragara muri aka Kagari gusa muri iyi Ntara y’Iburasirazuba, ahenshi ariko ho usanga babiterwa no kwirinda ubujura cyangwa kubura ibiraro.
Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW
2 Comments
izi ni ingaruka zo guca nyakatsi! Wabona amabati usakaza inzu ubamo bikugoye ukazabona n’ayo usakaza inzu y’amatungo(ikiraro)?! Ikindi kandi ubujura bw’amatungo magufi mu byaro burakataje kuburyo abantu bahitamo kuzirika ihene ku rutara(igitanda)ngo umujura atayitwara nyirayo atumva! Inzego zishinzwe umutekano imibereho myiza kimwe n’ubuzima mube mwumva…!
abantu benshi bajya bavuga ngo kurarana n’amatungo ntibikwiye. nyamara benshi twirengagiza nkana impamvu ibitera.Njye mba mu cyaro,nta muntu wanga isuku,gusa ubujura bw’amatungo niyo mpamvu nyamukuru yo kurarana n’amatungo mu nzu.
Comments are closed.