Kompanyi z’indege z’ibihugu bya Africa zikorera mu gihombo. Mu Rwanda bite?
Urugaga mpuzamahanga rw’Ikompanyi zitwara abantu n’ibintu mu kirere “International Air Transport Association (IATA)” muri raporo yarwo y’uyu mwaka, iteganya ko igihombo cy’urwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere muri Afurika kizamanuka kikava kuri Miliyoni 700 kikagera kuri miliyoni 500 z’amadolari ya Amerika.
Raporo ivuguruye ya IATA yo muri Kamena 2016, iteganya ko ku rwego rw’Isi, muri uyu mwaka wa 2016 Urwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere ruzinjiza miliyari 709 z’Amadolari ya Amerika avuye kuri Miliyari 719 mu 2015, harimo inyungu miliyari 39.4 z’amadolari, mu gihe mu mwaka ushize wa 2015 urwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere rwari rwinjije inyungu ya miliyari 35.3 z’amadolari.
IATA igashima ko ibice bitandukanye byisi biri kugira uruhare muri iriya nyungu izaboneka muri uyu mwaka, n’izamukaho rya Miliyari 4.1 z’amadolari.
Amarika y’Amajyaruguru izunguka miliyari 22.9 z’amadolari ari nako gace kunguka cyane, Uburayi buzunguka miliyari 7.5, Asia-Pacific yunguke 7.8, Uburasirazuba bwo hagati bwunguke miliyari 1.6, Amerika y’amajyepfo (Latina America) yunguke miliyoni 100. Mu gihe, Africa muri rusange uyu mwaka izahomba miliyoni 500 z’amadolari ya Amerika, zivuye kuri miliyoni 700 mu 2015, na miliyoni 800 mu 2014.
Raporo IATA ivuga ko muri rusange ubushobozi bwa Kompanyi z’indege buzazamukaho 5.3% muri uyu mwaka wa 2016, bitajyanye no kwiyongera kw’abagenzi kuko bo bazazamukaho 4.5%.
Iyi raporo ivuga ko muri rusange Kompanyi zo muri Africa zitwara abantu n’ibintu mu kirere zigorwa cyane no guhangana na Kompanyi mpuzamahanga zikorera mu byerekezo byinshi.
Indi mbogamizi ngo ni ibibazo bya Politike bituma gukora ingendo hagati mu mugabane bigoye, ndetse bigatuma kuzamura imibare y’abagenzi b’imbere mu mugabane bigorana. Izindi mbogamizi ngo ni ibiciro biri hejuru, n’ibikorwaremezo bikiri bicye.
Ku rundi ruhande ariko, Kompanyi z’indege zo muri Africa ngo ziri guhura n’ibibazo by’ubukungu biri mu bihugu bifite ubukungu bunini ku mugabane, bitewe ahanini n’igwa ry’ibiciro by’ibyoherezwa mu mahanga.
Urwego rw’indege mu Rwanda rwo ruhagaze rute?
Pascal Nzaramba, umuyobozi mukuru wungirije wa “Rwanda Civil Aviation Authority” avuga ko mu Rwanda nta kibazo cy’igihombo gihari.
Ati “Uretse n’ibikorwa byose ntabwo twebwe dukora twigereranya,…kugeza ubu turi ku rwego rwiza, ari nayo mpamvu hari izindi ndege ziri kuza, ejo bundi twabonye indege nshya ya Airbus, n’izindi mu mezi abiri atatu ziraba ziri kuza, ntabwo ibyo wabikora uteganya ko uzahomba.
Mu Rwanda ntabwo turimo kwigereranya n’ibindi bihugu, niyo mpamvu dufite motivation yo gushora cyane muri uru rwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere.”
Gusa, Nzaramba akavuga ko u Rwanda rutakwishimira ko izindi Kompanyi z’indege mu bindi bihugu zihomba kuko nabyo batabyungukiramo.
Tumubajije niba Rwandair n’urwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere rw’u Rwanda muri rusange rwunguka cyangwa inyungu bazitegereje imbere, yagize ati “Dufite ikizere muri ejo hazaza, ariko n’ubu turunguka, turunguka neza rwose, ari nayo mpamvu turi gushora imari muri uru rwego.
Ushora imari muri business uzi ko ishoboka, twe rero turi gushora mu rwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere kuko tuzi ko tutazahomba, kandi twiteguye gukora ibishoboka byose tukagera ku ntego.”
Ku birebana n’imibare yaba igaragaza ko hari uburyo bunguka Pascal Nzaramba, yatubwiye ko nta mibare ubu yabigaragaza ariko na none nta gihombo.
Ati “Imibare, nta n’ubwo umuntu yakubwira inyungu mu buryo bw’imibare, ariko ntitwigeze duhomba. Ubu, nta data mfite neza kugira ngo nkubwire ngo hari umubare runaka wa miliyoni izi n’izi turimo kunguka muri aviation industry,…ariko twebwe mu Rwanda ubu nta gihombo dufite.”
Nzaramba avuga ko iyo hari impungenge ko kompanyi z’indege zo mu bindi bihugu zihomba, bigushyira mu mwanya mwiza wo kwitwararika no kwirinda igihombo.
Ati “Niyo mpamvu ibishoboka byose bigomba gukorwa kugira ngo dukomeze ku buryo burambye Airline yacu,…ibikorwa ni ugushyiraho ingamba zituma na ba bantu baza bumva ko bagomba kuza.”
Uyu muyobozi akavuga ko iterambere ry’urwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere rituruka ku bintu byinshi birimo inama igihugu cyakira, kuko indege arizo zizana abantu baba bitabiriye izo nama bikaba byatuma n’urwo rwego rutera imbere.
Ikinyamakuru cyandika ku by’indege ‘airlineleader’ kivuga ko ku mugabane wa Africa, Kompanyi y’indege yunguka bigaragara ari Ethiopian Airlines, mu gihe Royal Air Maroc nayo yatangiye kunguka ariko buhoro. Izindi Kompanyi zikomeye muri Afurika nk’iya Kenya, Afurika y’Epfo, Misiri n’ahandi ngo zirakorera mu gihombo kugeza ubu.
Raporo y’ikigo ‘InterVISTAS’ yitwa “Transforming Intra-African Air Connectivity: The Economic Benefits of Implementing the Yamoussoukro Decision” ivuga ku nyungu zo gushyira mu bikorwa amasezerano y’i Yamoussoukro yo koroshya amategeko agenga imikoreshereze y’ikirere, ivuga ko inyungu z’urwego rw’imari muri Africa zitareberwa ku gusa ku mafaranga Kompanyi z’indege zinjiza.
Iyi raporo yo mu mwaka wa 2014, ivuga ko uretse amafaranga yinjizwa na Kompanyi z’indege binyuze muri Serivise zitanga, uru rwego runatanga imirimo myinshi, rukoroshya ubucuruzi, ishoramari n’ubukerarugendo bwa ubw’abashoramari n’ubw’abishimisha bagana ibihugu bya Africa.
Ibi ngo bigira izindi nyungu ziziguye ku zindi business nka za Hoteli, Resitora, ishoramari, ubucuruzi, ubucukuzi, abakodesha imodoka, amaparike, n’ibindi, kuko abantu baba bashobora kugera mu gihugu runaka vuba kandi neza.
Muri rusange, urwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere ngo rufitanye isano itaziguye n’iziguye mu bikorwa bifite agaciro ka tiriliyari 2.7 z’amadolari ya Amerika.
Mu mwaka ushize wa 2016, indege zatwaye abagenzi bagera kuri miliyari 3.6 hirya no hino ku isi.
Venuste KAMANZI
UM– USEKE.RW
81 Comments
Jye nkorikirana ibyindege cyane nabifitemo uburambe. Muri Africa yose, Ethiopian Airlines yonyine niyo yunguka kandi nayo itangiye kunguka muri 2013-3014. Izindi za Aircarriers zose muri Africa zikorera mu gihombo. Rwandair yo iyo Kagame areka ikegurirwa abikorera iba yarafunze kera. Ubu leta iri kumenamo ama miliyari just to carry the pride of the nation ariko business yo nta feasibility.
Mwirirwe
Uburambe ubifitemo bwanditse he? bugaragarira kuki? Ni iki gishya utubwiye hano?
Niba Leta iri gushyiramo za miliyari se wibaza ko Leta ibara the pride of the nation gusa nta nyungu econimic ifite cg iteganya?
Ubu urumva igihugu cyafata milions of USD kigashyira mu ndege ngo ni “Pride of nation” gusa????? Menya ko iryo shema ry’igihugu riherekeranye n’inyungu z’ubukungu mon cher, ku burambe bwawe ndumva n’ibyo wabyongeramo.
For your information, u Rwanda ruri kuba hub ya international meeting at least on African level, nubu tuvugana ntihabuze inama ebyiri cg eshatu mpuzamahanga zihari cg zigiye kubera mu Rwanda vuba aha
Igihugu kidafite national carrier rero ifite imbaraga ngo iprofite iyo traffic nicyo cyaba gihomba, tourism y’u Rwanda iri kuzamuka abasura u Rwanda umwaka ushize biyongereyeho hundreds of thousands, none ubwo udafite plan y’indege ngo nayo bayihe amafaranga waba ubara ute?
Ku burambe bwawe wongereho n’utwo basi. ok
ibyo muri Africa biba biba bigoye kubimenya.haba kunyereza guteye ubwoba, gukorera mu bwiru, etc.. na hano iwacu rero bizakugora kumenya niba bunguka cg bahomba! gusa mbashima ikintu kimwe,muri rwandair haba customer care.
U’re very stupid Rurangirwa.
T’es vraiment trop bête
Eeeh oui, tu n’as rien compris je te dis !
Tu fais pitié
Gutukana bibi, you prove whom you are. that is street stuff
Rurangirwa, Ahubwo ndabona wowe ugendera kuri sentiments cyane ukibagirwa Definition y’igihombo n’inyungu(iyo ibyo ushora biruta ibyo winjiza uba uri mugihombo). Ibyo nibyo bari kuvugaho ni nabyo Mirasano yasobanuye. nta hantu na hamwe yigeze avuga ko Rwandair itazunguka gusa yavuze ko iri mu gihombo. kandi ndabona nawe usa n’ubyemera ko iri mu gihombo ariko ugahamya ko izunguka. wowe reba facts ureke kugendera kuri sentiment.
Reka Mbafashe. Igihombo ni ukuba utabasha kwishyura amadeni wafashe. Naho gushora bigaragara ko uzunguka mu gihe cyagenwe si igihombo! Rwandair izunguka kuko Leta isaba abakozi ba Leta kugenda nayo kandi turagenda cyane!
HAHAHAH!!!!!EHHH NDUMIWE LETA ISABA ABAKOZI BA LETA KUGENDA NA RWANDAIR? KANDI NGO MURAGENDA CYANE!!CYAKOZA AKA NAKUMIRO, NIBA MUGENDA CYANE KUGIRANGO RWANDAIR IBONE ICYASHARA BIRABABAJE CYANE!!! MWARI MUKWIYE KUGENDA BIRI NGOMBWA KANDI GAKE GASHOBOKA, KANDI NABAGENZI BABA ABAKOZI BA LETA NTIBAHATIRWE KUGENDA NA RWANDAIR AHUBWO IKISHAKIRA ABA CLIENT BATARI ABATSINDIRANO NIBWO ABAKOZI BA RWANDAIR BAMENYA AGACIRO KUMURIMO NAHUBUNDI WAPI KABISA. NAHO WOWE SINZI UBURYO USOBANURAMO IGIHOMBO AHO WABWIGIYE KANDI NGO URUMUKOZI WA LETA WIRIRWA UGENDA MUNDEGE!!! IBYO KWEMEZA KO IRI MUGIHOMBO BYO SINABYEMEZA CG NGO MBIHAKANE KUKO NTAWUZI FINANCIAL POSITION YAYO URETSE ABAYIYOBORA
Umusubije neza cyane Rurangirwa.Ahubwo urebye akwigiyeho byinshi.
Abo ibyabo n’ugupinga gusa nta kizima bavuga.Tuziko iriya ndege yabariye ahantu,bashatse rero batuza tukiyubakira igihugu.
USIBYE NO MURI AFRICA, N’AHANDI BARIMO GUHOMBA. URUGERO UWAKUBWIRA IGIHOMBO AIRFRANCE(-KLM?) IFITE KUBERA PETROL YAGUZE KU GIHE KIREKIRE (ITAZI KO IGICIRO KIZAHANANTUKA NKUKO BIMEZE UBU)
Njyewe nshyigikiye Mirasano kuko bigaragarako atavugira mu cyuka.Air Senegal yahombye 2 kose kuko bayizuye ikongera guhomba sinarondora ayandi macompanyi nka air Afrique yahombye rugikubita.Nibyo wenda kujyana abapolisi abasilikare nokujyanaibibagaburira nikiraka Rwanda air ifite ariko nacyo ishobra kwaka igihe kukindi badatsindiye iryosoko.Abavugako harimo inyungu za politiki sinavugako bibeshye cyane kuko burigihe dukunda kwerekana ibishashagirana.Ibyorero inyungu kumunyarwanda ndazishakisha nkazibura.
How true are you? wigeze ugira access kuri financial statements za rwandair? ayo makuru yawe ndayakemanze.
Uyu mu type ntabwo azi gusobanura ibyi mibare….guhomba si kibazo…kubera companies nyinshi muri africa ziri mugihombo harimo na Rwandair ariko business plan ya rwandair ifite iherezo ryiza kubera ko izagira break-even mu minsi mike cyane ishoboka….izo routes imaze gutangira muri west africa nahandi ziri profitable cyane….
Ahubwo ni wowe Rurangirwa utumva ibijyanye n’indege naho ibyo uyu Mirasano avuze harimo ukuri! Rwose RWANDAIR ikorera mu gihombo. uzagende mu ndege zayo urebe abagenzi iba ifite! babarirwa ku mitwe y’intoki. Leta ikoresha Rwandair mu nyungu za Politiki(pride of the Nation)naho kunguka byo ni ukubirebera mu myaka myinshi iri imbere. izasaba ko Rwandair hagurishwa imigabane myinshi ya Leta. nta bantu bakunze gushora mu by’indege kuko baba bazi ko zitunguka. Abazi iby’ubucuruzi bw’ingendo zo mu kirere babihamya.
Akabi ni ugutega iwanyu ikibi!
Igihugu cyawe kirataguza intambwe kijya imbere wowe ukagitega ikibi?… Puuuu genda urabura umusoro
nawe reka ubuhezanguni bwawe! kuvuga ko itunguka se ni uguteka igihugu cye ikibi!hari abantu mushaka kwerekana ko mukunda igihugu kurusha abandi! kandi ubwo n’uwo musoro uvuga ntawo ujya utanga!
Ahubwo se Sha iyaba Rwandair iyi itahabwaga amasoko yo gutwara abapolisi n’abasirikare bagiye mu butumwa bw’amahoro ngo nayo ibone kuri ayo ma$$ ugirango ntiba yarafunze imiryango?! ikindi burya Leta ihora imenamo akayabo niyo mpamvu ubona igihumeka! Niba idahomba izajye kw’isoko ry’imari n’imigabane(Rwanda Stock exchange) nyemere! Nibwo mwajya mwayibona amabuno yayo! Muzayisabe kubwira abanyarwanda ayo yinjije nk’uko bigenda muri RRA, RDB(ubukerarugendo),BK…nayo tuyumve! Urebye abagenzi Rwandair ifite ubu(bacye cyane) wakwibaza uko izabigenza ngo yishyure maintenance z’indege, taxes,…! Kubivugaho si ukwanga igihugu ahubwo ni ugufasha abafata ibyemezo gushaka izindi ngamba no gukumira ko amafaranga y’igihugu akomeza gusesagurwa.
Barabyumva se sha!ko bagendera mu bigare gusa.
Ibigare byande sha? Uzabaze so uko byagendekeye Impala Caravelle. Urashaka tujye dukuburirwa na bene madamu ngo amatwererane? Ariko uzi ko uwahetswe mungobyi y’insabano biba birangiye. Higama wewe abazi icyo gukora bateze imbere u Rwanda. Kuki mwirirwa mwasamye ngo ARSENAl, Man U , ngo Barcelona mujya impaka icyuya cyabarenze kandi ntimuzapfa muzakandagiye aho izo kipe zikinira ariko indege ibahahira ikabahesha ishema, ikajya kuzana bene wanyu iyo byakomeye aho baba biga cyangwa bakora (nkuko Rwandair yabigenje muli Libya) mukirirwa mukoronga?
Nkawe rusake ninde wakubwiyeko ziriya ndege zose ubona atari sekenihendi koko? mujye mijijuka.Na ziriya bombardier perezida agendamo niko bimeze.Niba utabyemera uzashakishe amakuru araharti.
Kumenya gushaka ayo masoko nabyo nubuhanga, why Rwandan Police? why Rwandair?. Kuki isoko batariha congo muri za Antonov zabo zitwara nihene nabantu bivanze?. please try to be rational
Izo nkoko nihene zivanze nukugemurira utundi turere izo ndege zikagarukana ibindi utwo turere twejeje.Ibyo babyita ubucuruzi.Nonese babitware mu ikamyo izamara ibyumweru 5 kimwe no mu Rwanda ihaguruga Kibungo ikagera i Kigali mumasaha 3 cyangwa Musanze imara amasaha 2? Ujye ugereranya ibingana ureke kugereranya ihuku n’Ingwe.
UH! UBWOSE WOWE USHATSE KUVUGA IKI? THESE ARE ANALYSIS AND CRITICISMS PEOPLE ARE MAKING ON CERTAIN ISSUE IN THEIR COUNTRY, AND THEY HAVE AUTHORITY TO DO SO. KUKI MUDASHAKA KO ABANTU BAVUGA KUKINTU!! DO YOU KNOW WHAT IMPORTANCE OF CRITICISING? SO MANY ANSWERS OR SOLUTIONS COME FROM CRITICISING AND YOU CANT CRICISE WHEN YOUR LEAVING BEHIND THE NEGATIVE SIDE, ARIBYO MWEBWE MUSHAKA KO BAVUGA GUSA!! NTAGO ARUGUTEGA IKIBI IWACU KUKO NDUMVA NTAWAVUZE KO YIFUZA KO RWANDAIR YAGWA HASI IGASANDARA ICYAVUZWE NIKIVUGWA NIBITAGENDA NEZA NGO BIKOSORWE. NONESE UBUNDI KO HARI POLITIC YO GUCA IBIVA MUMAHANGA BIVUZE KO MOVEMENT ZINDEGE ZIZAGABANUKA, KANDI HAKAGURWA INDEGE NSHYASHYA WHAT DOES THAT
Mwese ibyo muvuga murabiterwa n’ishyari. Ubuze icyo anegura inka aravuga ngo igicebe cyayo kigenda cyenda gukora hasi. Njye nkora muli comptabilite ya Rwandair ntanumwe muli mwe twabimenya kimwe. Mumenye ngo Rwandair irunguka,izunguka nubwo mwebwe(ntavuze) na babene wanyu bashaka ngo gukora za nkete mutagendamo turihagije. Muvuge rero cyangwa muceceke. Ese ubundi sha ayanyu arimo ni angahe?
Va mu Rugambo ugaragaze imibare y’uko Rwandair yunguka ugendeye kuri ziriya figures zatanzwe.
Nibura utubwire:
-Amafaranga Leta yashyizemo
– umubare w’abagenzi yatwaye muri 2015, tugereranye n’umubare w’indege ifite dusesengure
– amafaranga yinjije
– amafaranga yagendeye muri Maintenance no no guhemba abakozi
– imisoro yatanze uko ingana
– NONEHO TUREBE KOKO NIBA YARUNGUTSE CG NIBA YARAKOREYE MU GIHOMBO
Ibitari ibyo byose byitwa urugambo na fanatisme. Umuhanga avugisha imibare ntavugisha amarangamutima.
Nyagasaza we umbaye kure mba nguhaye ukuboko,@rusake ngo ukora muri comptabilité ya rwandair!so what?subiza nyagahene ibyo bibazo akubajije ugaragaze izo comptabilité zawe urimo kwishongoza ku bantu!Rya umwanya ukihicaye nibakujugunya hanze ntago uzagaruka hano uvuga ibyo.
ariko ko ufite ivogonyo n’iterabwoba byinshi ra! genza gacye,, ureke gukubana! ibyo urikuvuga byose ntawabiha agaciro mu gihe ushaka gutukana, wigeze ubona abatanga ibitekerezo hano hari uvuga nkawe? kutubwira ngo ukora muri comptabilite ya Rwandair ibyo ntacyo bitubwiye!icyo turi kuvugaho ni icyo uriya muyobozi yavuze! ese di kuki atari wowe baje kubaza aya makuru? hanyuma ubutaha ujye umenya kuganira, abatanga hano ibitekerezo ni uko buri wese avuga uko abyumva kandi byose bishobora kubaka! amahoro y’Imana!
wa mugani va mu rugambo ugaragaze imibare ifatika.Igihugu iyo gishoye buri mwene gihugu afite uburenganzira bwo kumenya inyungu cg igihombo byavuyemo.Ese hari uwo ukeka ufitiye Igihugu cyamubyaye ishyari? Imisoro y’abaturage b’igihugu ntabwo icungwa nk’uko wacunga akabutike kawe cg isambu warazwe na so na nyoko nshuti!
comptabilite ya Rwandair ikorerwa mu Umuseke.com se? Kuki mudahambira amabinga mukajya aho Rwadair ikorera mukayisaba?
Ikibazo cyabo nuko ibikorwa byu rwanda babirebera muri negative gusa,Rusake babwire weho uhibereye nibanga bareke.
@ RUKOKOKAZI RUSAKE! NAKIBAJIJE IBYUSOKOMBOKA AHO BYAVAGA NAHO NGO UKORA MURI COMPTABILITY YA RWANDAIR!! AHUBWO BAKWIRUKANE KUKO NTANUBWO WAUKWIYE KUBA UTANGA COMMENT KURI IYI NKURU!! IBYO BIRAGARAGAZA KO IBITEKEREZO BYAWE BIRI HASI CYANE. IKINDI UTAZI USHOBORA KUBA UKORA MURI COMPTABILITY YAYO ARIKO UTAZI NA 10% BYA FINANCIAL POSITION BYAYO KANDI UKO NUKURI!! NAHO IBYUVUGA URABIVUGISHWA NINDA KANDI NTAKUBESHYE NANGE MPAKORA SINAHAVUGA NABI NKUNDI WESE. ICYO NAKWIBWIRIRA REKA ABANENGA BANENGE AHUBWO UFASHE ABA BOSS BAWE GUSOMA IZI COMMENTS WENDA BYABAFASHA GUSHAKA INGAMBA ZITERAMBERE, IKIGARAGAZA KO URI UMUSWA WO KURWEGO RWOHEJURU UTAZI NIBYO URYA AHO BITURUKA ARIBYO BIZABARISHA NAKATARIKA NUKO UTAZI KO IYO COMPANY RWANDAIR YASHINZWE MUMISORO YABATURAGE NDETSE NUBU IGIFASHWA NIMISORO YACU. UKWIYE KUJYANWA MU ITORERO UKIGISHWA KUBAHA UMUNYARWANDA
Mu Rwanda tumaze kumenyerako ntakuvugisha ukuri tugira, kuki mutinya kuvugako rwandair nayo iri mu gihombo kibi ndetse? Murabizi namwe indege zayo zihora zitwara abagenzi batagera no kuri 1/2 cy’ubushobozi bw’indege, mwumva izo ndege zakunguka gute? Kugirango zizunguke byasabako zongera ibiciro cyane kandi nabyo byatuma abagenzi bifatira izindi companies, niba uyu muyobozi wa Rwandair adatinya azatubwire akoresheje imibare (idatekinitse) maze tumenyeko avugisha ukuri hhhhhhhhhhh.
Njye ndashima ahubwo abakomeza kumena amafaranga muri Rwandair (gvmnt) kuko iyo itajya iyashyiramo iba yarafunze kera kuko niyo byibura atuma ibasha no guhemba abakozi na maintenance y’indege
Ngo nta mibare bakora icyazi nuku ntabihombo!!!!!! Nizere ko wenda yahishaga ibanga rya company ariko niba koko ntamibare mukora ngo mumenye muti uku kwezi expenses zingana gutya outcomes zingana gutya cyaba arikibazo gikomeye cyane.
Sinzi ibyi ndege kuko ntanimodoka ngira ariko l analyse.
Leta igomba kuyifasha nubwo yaba ikorera mubihombo byaba bibabaje kurushaho igihugu kizima kidafite airlines.
Nonese uzajye munzego za leta urebe usanga hari abakozi benshi nyamara inshingano ari ntazo nange nari muri abo ariko kugirango abantu babone icyo bakora.
Ariko kuki mukunda kwinaniza ubwonko!muzabanze mwumve ibya ONATRACOM yo igendera ku bukataka nimubona mubyumvise neza muzabone gushaka kumva ibya Rwandair igenda mu kirere. Njye ndumva ari yo nama nabagira naho ubundi nimureba nabi muziruka ndakabaroga!
Mujye mugereranya ibigereranyw. ONATRACOM batangiye kuyiba kungoma ya UZICONDICO. 1994 amabisi yatwaraga interahamwe ntiyishurwaga na MRND. batorongeye barazijyana basiga ibisenzegeri. Ubwo urumva iyo wayigereranya na Rwandair ute?
hahahahahhhhhhhhhh!!!!
Rwandair itwara bande ibajyana he? yose irishyurwa? hahahah uransekeje gusa
Harya izasigaye kotwazigendagamo ubuntu turi kwamamaza perezida muri 2003 harifaranga ryinjizwaga muri Onatracom? mwambwira uko byagendekeye Onatracom nyuma?
Rwandair ntago ihomba, iyaba ihomba ntiyagura airbus ? nonese yayiguze mu nyungu yabonye?
air Uganda yo yakuyemo akayo karenge!
Igiye kubyutswa kandi tuzanabashyigikira. Ntiwabonye uko babatije Ubumwe yacu se? n’amazi menshi. Tugomba kubakunda nkuko natwe badukunda niwo muco Imana idushakaho.
Njyewe ibyomu Rwanda iyo bitangiye gushashagirana mpitangira amakenga.Mwabonye ibigo byose byirirwa ipere ya PAC kuberako biri mugihombo? Ese mberaharigihe bigeze batubwirako biri mugihombo kingana kuri? Tubitegamaso.
Njyewe nditangira inama simvuga guhamba ahubwo ndavuga investissements iri durable kandi yagira return vuba Rwandair nive muri airbus za 250 0000 000 millions zamadorari zifite imyanya 274, igane Bombardier aéronautique y’abanya canada iguhe C séries 100 igura 62 millions zamadorari ifite imyanya 110 cg C Séries 300 igura 71 millions ifite imyanya 135 nukuvuga ko amadorari aguze Airbus imwe yinyana 274 yavamo indege zomubwoko bwa C Séries 4 zifite imyanya 490 zajya mugenda 4 zitandukanye icyarimwe kandi nindege zigezweho ubu niryo soko amakompanyi menshi yagannye
Ndagusabira akazi i Burundi cyangwa Congo aho wumva hakunogoye. Iyo nama yawe ntayo dukeneye hano.
Njyewe nditangira inama simvuga guhamba ahubwo ndavuga investissements iri durable kandi yagira return vuba Rwandair nive muri airbus za 250 0000 000 millions zamadorari zifite imyanya 274, igane Bombardier aéronautique y’abanya canada iguhe C séries 100 igura 62 millions zamadorari ifite imyanya 110 cg C Séries 300 igura 71 millions ifite imyanya 135 nukuvuga ko amadorari aguze Airbus imwe yinyana 274 yavamo indege zomubwoko bwa C Séries 4 zifite imyanya 490 zajya mugenda 4 zitandukanye icyarimwe kandi nindege zigezweho ubu niryo soko amakompanyi menshi yagannye
ONATRACOM!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
KARINDA Viateur ndamushyigikiye. Ibyo avuga ni ukuri. Barekere aho kugura izo ndege za RUTURA. 2 zirahagije. Iso rya Polisi N’ingabo nirirangira bizaba ikibazo. ARIKO NA NONE kuvanaho RWANDAIR simbishyigikiye; Tugomba indege. COMPANY nibyo nshaka kuvuga; None se niba ETHIOPIAN itangiye kunguka 2013-2014 kuki twe tutagerageza maze inyungu ikazaboneka nyuma y’imyaka wenda 10. EREGA N’UBUNDI IMISHINGA MININI yunguka nyuma y’igihe kinini. Mwicika intege rero; no mu ishoramari risanzwe ni ko bimeze.
Nonese tuyisubize ko yamaze kuza? Mwarihe tuyigura? Ese sha kuki mukundi ibintu bya make bizamara iminsi mike? Uzi amapoto yamashanyarazi y’ibiti mwari mwarashyize kumazu no ku mihanda yirirwa agwa? Kuki mwubakaga nkabazigendera ejo? Muhame hamwe bene rwo barwubake murebereho. Ikindi mufungure ibitwe byanyu ubwenge bwinjiremo. Ubu wasobanura ute uko INZU y’Umwami Rudahigwa yubatswe muli 1934 ikomeye kuruta iya ‘Rudasumbwa mwene Perraudin’ President Gregori Kayibanda yubatswe muli 1965? Jya mu Rukari nuhava unyarukire i Kabgayi zobi urazibona. Ntimugashyire ubujinga kukarubanda.
uri rusake koko! uravanga ibintu! tanga ibisobanuro with facts kubibazo birimo kwibazwa hano!
Rwandair igira service nziza ariko bisubireho kuri menu zabo zo mu ndege barasebya igihugu kabisa baduteza abanyamahanga utuntu batanga duteye isoni rwose.naho abavuga inyungu kuri Rwandair muzabanze murebe abantu itwara uko baba bangana ni bake cyane, ejo bundi Jeudi twavuye Dubai muri air bus ariko harimo abantu batageze no kuri 60.cyakora bizagenda biza buhoro buhoro.
Noneho ijye iparika kukibuga i Dubai convoyeur atangire ahamagare ati Addis,Nairobi,Entebbe na Kigali. Nituzura ntihave. barabahamije kweli. Ariko se mwagiye mubanza kubaririza buhoro buhoro uko ibintu bikorw?. Iriya ntabwo ari Coaster.
Rusake we, ubanza utari comptable gusa ahubwo ushobora kuba ufitemo imigabane si gusa.
nonese wowe umubiligi arakoloniza akanakoloniza nabazabavukaho koko? aba birirwa barira onatracom oprovia nibindi bigo kandi baravutse bitakibaho. ubwo burozi ninde uzabubarutsa usibye uwabutamitse.
Utabonako Rwandair iftiye inyungu igihugu cye namubwirako yaba ntacarico kabisa,ntimukange ngomugeze naho mwanga ikizanira igihugu nabagituye iteranbere nkiryo rwandair imaze kutuzanira,nibarugupinga muzashakire ahandi.
soma neza!barimo kuvuga Ku nyungu n’igihombo mu buryo bw’amafaranga. naho ubundi nta muntu utakwifuza ko igihugu cye kigira indege kuko burya gutega indege y’iwanyu biraryoha kurusha iy’ahandi.
@Mamina,
Ariko mubantu bose batanze ibitekerezo hano ntago nigeze mbona hari umuntu wavuze ko yanga U Rwanda ahubwo bose bageragezaga gushakira umuti ikibazo cy’igihombo Rwandair yazagira muminsi irimbere kandi nange ntago ntandukanye nabo cyane, kuko iyo urebye abantu indege za Rwandair zitwara urumirwa pe, urugero Rwandair ihaguruka ikigali samedi yerekeza Accra iba imaze kunkwa amavuta menshi kuko mu Rwanda amavuta y’indege arahenda pe (Jet A-1) yahagera ikararayo ikazagaruka Dimanche wibuke ko iyo irayeyo yishyurira abakozi bayo aho baraye, ibyo bariye, Parking yaho indege yahagaze etc…. mugihe Kenya Airways yo udashobora gusanga hari ahantu nahamwe yaraye kandi nayo igihombo kiranze kiyigeze kure, nshuti yange uzabaze iyo Rwandair yasimbuye uko byayigendekeye iyitwaga Alliance Express ubundi ubone kuvuga.
Muvamdimwe Simba Jean Uraho neza? umwaka mushya.
Bapinga ibiki?ubuse abazajya batanga ibitekerezo by’uko babona ibintu bizajya byitwa gupinga cg kwanga iterambere ry’igihugu?ninde yifuza kudater’imbere?babajije question banza usome umutwe w’inkuru,kandi buri wese atanga igitekerezo cye bitewe nuko yumva cg abona ibintu.Ibyo byo kugura ama air bus muriki gihe hari crise économique mondiale,ubushomeri buri mu rubyiruko ninzara ivuza ubuhuha aho gu creya(créer)ama jobs no guyashora mu kuzamura ubuhinzi ngo umusaruro ufatika uboneke mbona arukutita kuri rubanda rubabaye kubera bya bindi byo gusha kuba abambere ngo tuvugwe,wowe c mamina ubwo waba ufite amafranga ukayagura imodoka umwana wawe bamwirukanye kwishure kubera ko atishyuye mineral cg umuryango wawe waburaye?
Njyewe nkora business runaka nayinjije nyisoreye nkishyura na loyer yo kuyicuruzamo buri kwezi ubu maze amezi atandatu nta mu client kubera baba bakubwira ko nta mafranga ahari kubera ubukene,none urashaka njy’aho nishime ngo twungutse airbus? Njye yamfashije iki nka rubanda? ayo yayiguze yari gu creya job iha wamu client wanjye akazi gatuma nanjye ngira icyo mbona,izo airbus zikazaza nyuma ibintu byaragiye mu buryo nkuko numva izo ndenge zitanga umusaruro bitinze.
Nigitekerezo cyanjye ntimuntuke.
ariko ko numva buri wese akurura yishyira !!!iyo ndege yo ntakazi itanga?? uvuzeko umaze 6mois warabuze abaclient ariko kuri rwandair ukumvako byakaze !!! business yose iyo igitangira ibanza guhomba humura nawe uzageraho wunguke ibyo nibyanga kdi ukore ibindi ariko wikumvako ibintu byose babihagarika ngo nibwo ubona abaclient ntaho bihuriye!! abachaumeur ubumva mu Rda gusa???
Ese murabaza uko Rwandair yunguka ngo babahe kunyungu ariko murasetsa koko ?? harigihe abantu mwimena umutwe kubusa rwose!!! ibintu byose nubibona muri sence negatif niki washima?? mukanya haraza nuvuga ngo bazikureho ntacyo zimaze kuba wowe utazikenera urumva uri kangahe kwijana koko??!!! ubuse ziriya bus zitwara abagenzi zo igihe cyose zigenda zuzuye? ntimugakabye!
Njye numva twakagombye gushakira hamwe igiteza imbere igihugu aho guca abantu intege!!! udafite igitekerezo burya yakicecekera
@Keza,
Iyo uvuze ko Business aribwo igitangira igenda buhoro ndabyemera kimwe nawe, ariko se utekereza ko Rwandair aribwo igitangira nshuti yange? niba ariko ubitekereza uribeshya kuko Rwandair ahubwo nimwe muri Societe zubukombe iyaba warubizi, ikindi nuko itatangiriye kubusa yaje isimbura iyitwaga Alliance Express nayo yari yarasimbuye Air Rwanda, ibikoresho byose bya Handling ndavuga mukibuga muri operations zo kuri Tarmac nta nakimwe yigeze igura, abakozi benshi bari barahuguwe nama Kompanyi Rwandair yaje isimbura bahise bigisha abashyashya Rwandair yongeyemo, nshuti yange ubyange cg ubyemere hari aho tutaragera kandi hazadufata urugendo rurerure, turacyafite nibura nki myaka 30 ngo tugere aho Kenya Airways& Ethiopian zigeze ubu, nubishaka umbwire nkubwire impamvu.
Uyu muyobozi wo muri RCAA wabajijwe afite ikibazo gikomeye cyo gusobanura ibintu akoramo rwose! Impamvu ni uko kwemera ko RwandAir ihomba ubu ariko umuntu akenerekana ko icyerekezo ari uko icyo gihombo kizagenda kigabanuka buhoro buhoro kikazanavaho uko gahunda zizagenda zinozwa harimo no kujya ahantu hatandukanye kandi bigaragara ko hashobora gutuma sosiyete yunguka kurushaho. Kandi ntiwajya ahantu henshi ngo uhangane n’izindi sosiyete udafite indege zo kujyayo!
Ubundi se uretse n’ibirebana n’iby’indege byunguka bigoranye ku isi yose, ishoramari risaba igishoro kinini ryunguka nyuma y’igihe kingana iki (inganda, banki, n’ibindi)?
Ikindi kandi ntabwo igihombo cyangwa urwunguko rwa RwandAir byareberwa gusa mu mafranga iyo sosiyete yinjiza ukuyemo ayo isohora nka RwandAir kuko ni nayo mpamvu Leta ikomeza ishyiramo amafranga kuko yo iyireba mu rwego rusange rw’ubukungu n’isura by’igihugu aho kubirebera mu ishusho y’umutungo nk’umuntu wikorera. Ni muri urwo rwego harebwa impinduka RwandAir igira cyangwa izagira ku bukerarugendo (gusura U Rwanda n’ibijyana nabyo nk’amahoteri), ishoramari, etc.
Naho abavuga ibyo gutwara abasirikare n’abapolisi nibyo nyine kuko nabyo biri mu bishobora gutuma iyi sosiyete ikomeza gushyirwamo amafranga kuko iyi ni isoko yihariye kandi ihari inagaragara yo kwinjiza amafranga kuri RwandAir.
Rwandair yarihuse kugura Airbus kuko yagombaga kubanza ikamenyereza indege ntoya nazo bigaragara ko zitaragira abaclients benshi kandi bahoraho.
Ziriya Airbus nizigenda igihe kirenze amezi abiri muzangaye! Njye nabagira inama yo Kuzikodesha andi macompagnies amenyereye cyangwa bakaziparika, bitari ibyo zizasubiza inyuma cyane n’ibyari bimaze kugerwaho bitume Rwandair ihomba burundu.
Inyungu ya Company y’indege ku gihugu ntabwo bayiyebera gusa ku bipimo tuzi mu ibarura mari, kuko ari ibyo ni ibihugu bike biba bifite companies z’indege. Twese icyo twemeranyaho ni uko Rwanda air ikiri mu rwego rw’ishoramari ryo kuyubaka, kubera ko ibyo bisaba amafaranga menshi ni ngombwa ko Leta iyifasha. Numva buri wese afite uburenganzira bwo kuvuga icyo abitekerezaho, buriya uriya mushinga uwunyujije no mu nteko ishinga amategeko hari abadepite batanga ibitekerezo biwushyigikira hakaba n’abandi batanga ibitekerezo biwanga. Ariko ibitekerezo batanga sibyo wapimiraho gukunda igihugu cg kucyanga. Natwe turimo gutanga ibitekerezo hano dukwiye gutanga impamvu zifatika dushyigikiye cg tutemera iri shoramari tudashyizemo amarangamutima.
Barakubeshye. Ziriya Airbus ziva mu ruganda se ninde wakubeshye ko ari occasion? Cyangwa wowe niko ubyifuza. Rwandair nubwo ifite indege nke (ubu zigeze kuri 9) ariko zose ni nziza kuruta iza Kenya airways na Ethiopian, zose nazigendeyemo ntiziruta iza Rwandair ubwiza na confort. Indege z’ibiporoporo tuziheruka kubwa Habyara, harimo imwe bitaga Impala Claver, ari nayo yatumye Habyara abafaransa bamuha ya Falcon, kuko iyo yajyanaga Impala Claver aho yageraga yarabasakurizaga cyane. Naho kuba Rwandair yahomba cg itahomba, no ishema ry’igihugu. Mandi uyigejeje hariya turamuzi.
@Yves reka kubeshya aho ngaho ibyo wabibwira injiji.kuvuga ko Rwandair ifite indege nziza kuruta Kenya airways na Ethiopian uzabanze umenye indege bo bagezeho nka Ethiopian na Kenya airways bageze kuri Boeing 787 Dreamliner zitwara abagenzi barenga 330 .wenda iyo ubivuga dufite na airbus 380 niyo igezweho.Rwandair turayikunda kandi natwe twifuza ko yatera imbere igakora yunguka ariko ntitukagereranye compagnies zimaze imyaka irenga 50 zibayeho na Rwandair itaramara na 20 ans.
ese Maisha impamvu Rwandair imaze imyaka mike kandi u Rwanda rumaze imyaka irenga 50 rubonye ubwigenge niyihe?
Rwandair ni ishema ry’igihugu kandi uyigejeje hariya arazwi. Hari bimwe mu bihugu duturanye no gutunga indege imwe byarabananiye. Bazajya kwibuka kujya kugira company y’indege twe tugeze Ku rwego rwa za Ethiopian.
Niba mubyibuka kuri uru rubuga nagiye impaka za ngo turwane n’abantu bemezaga ko Rwandair yunguka. Jye nasabye imibare n’ubu ndacyategereje. Natangaje ko South African Airlines; Kenya airlines ,Egyptair n’izindi zihomba banga kunyumva. Navugaga ko Ethiopian Airlines ariyo yonyine yunguka ku mugabane wa Afurika banga kubyemera. Ikibazo kizwi ni ko nko muri SA Leta ipompa muri société yayo amafaranga menshi, kiriya ni igihugu gikize, Rwanda yacu ntishobora kwigereranya na Afrique du Sud kandi abadepite bo muri SA barasaba ko iriya société iseswa aho gukomeza kurya imisoro y’abaturage. Tugarutse mu Rwanda, murabona koko kugura Airbus aribyo byihutirwa mu gihe mu gihugu hari ibbazo uruhuri?Ndasaba abantu kudatukana ahubwo bajye bazana ibitekerezo byubaka.Ku bwnjye si ngombwa kwirarira tutazaba nka cya gikeri cyashatse kungana n’inzovu kugera igihe gisandariye.
@Kagabo,mfite travel agency mbimazemo imyaka 15.ikindi kintu gishobora gutuma Rwandair yunguka ni icyo bita CODESHARE ni amasezerano aba ari hagati ya compagnies 2 cg se zirenga.urugero nka Kenya airways ifitanye codeshare na KLM & AIR FRANCE bituma abagenzi bafite bafite izo tickets babasha gukoresha izo ndege bitabaruhije.ufite ticket ya Kenya airways ushobora kugenda na KLM cg se AIR FRANCE .na Rwandair ibonye compagnie ikomeye bagirana codeshare byayifasha muri sales zayo.gusa ikintu nshimira Rwandair cyane ni securité ya bagages za ba passages ntabwo zikunze gutakara cg ngo usange bakwibye nkuko bimeze kuri Kenya airways.bazagirane amasezerano na Qatar airways kuko irimuza mbere ku isi kandi ikunzwe cyane bizafasha Rwandair.
natwe rero tugire CODESHARE na Air France? Ariko sha abafaransa mubakururir’iki mu RwaGasabo? Ubashaka ajye abasanga iyo baba iwabo.
@Maisha na Kagabo muri abantu babagabo mureke abaza kwisararanga kuri runo rubuga nti kintu nakimwe bungura abasomyi.Ese aba ubundi baba batumiwe nande bagiye babireka niba nta bunararibonye baba bafite muri sujet runaka?
Murapfa ubusa! iyo byibuze hari uwasomye muri business plan ya Rwandair akatubwira break even yayo igihe izabera, ! hari uwabwiye ko Ethiopian yungutse after 50 Years!!! so na Rwandair rero ntagishya kuba itarunguka. Ahubwo Leta nicunge neza Investment ikomeje gushyiramo nayo make aboneka acungwe neza.
ndumva mwese mudasobanura ikibazo..ni byiza kutubwira mu mibare icyo umuyobozi yita inyungu. ndemeza ntashidikanya ko profitability ya rwandair ikiri muri minus kubera amadeni tutarishyura yo kugura ziriya ndege nshya. gusa kugirango byumvikane neza yakagombye kutubwira ati projections z igihe kizaza zerekana ko tuzunguka otherwise aviation sector ni imwe
Sorry ndiseguye mbonye abenshi batanze ibitekerezo byiza gusa ntitugomba kumva ibintu kimwe mu gihe n umuyobozi nawe aterekana imibare ahubwo akaduzimiza. Gusa iterambere rya rwandair turyishimire twese ahubwo tuyifashe mu kugera ku ntego zayo zirimo no kuba yakwifasha itagombye kwitabaza inkunga za leta cg loan financing to buy Capex. Ariko iki gihe irimo, yes leta ikwiye kuyiba hafi
Ngewe guhomba kwindenge nibisanzwe
Ahubwo ikidasanzwe nuyu muyobozi
Uza gatangibiganiro adafite imibare nkaho
Wagirango nudufaranga twe naza sabena
Za air france zarahombwe. Zari zifite des vrais engenieurs de vrais économistes ureke ababyiyitirira kubiba ataramagambo
Aribikorwa,abobabita des têtes naharibakubura il a Des médecins ratés,économistes,engenieurs.
S
jyu uvuga unandike ururimi uzi. ibyo bifaranswa wandika ntunabizi ariko uriha gusobanura ibintu bihambaye. Sabena se ko yatangiye gukora muli 1934 igahombywa na World Trade Center bokeje (kandi itari ni iyiwabo)urumva atari urujijo? Sabena yari iya ababiligi. Ababiligi kuva navuka usibye itabi ninzoga nta kindi kintu cyo bakora ndabona..ndibutse hari nibibiriti. Hanyuma ngo Sabena se? yewe n’akumiro. Ariko sha ababiligi bazabava mumutwe ryari?
Ariko rusake, usoma ayahe makuru? uyasoma neza cyangwa usomera mu ndorerwamo? Watubwira comptabilités za Sabena uko zari zifashe imyaka irenga 5 mbere ya WTC? Ese Swissair ribuka? Ese SN Brussels yavutse nyuma y’iminsi ingahe? Ariko yewe.Erega burya si buno mujye mureka kwifatira abantu kuko nabandi bagenze kandi banageze no mu mashuri inshuro zirenze 2.Utangiye kwikorera ababiligi bagutwaye iki?
Ariko Banyarwanda mwagiye mukundana mukanoroherana.
Iyo umuntu atemeranyije nibyo ubutegetsi buvuze ntihakagire ushaka guhita amuhindura umwanzi w’igihugu.
Kimwe kandi niyo umuntu ashyigikiye ibyo ubutegetsi buvuze, ntakitwe umuhereza cg se andi mazina.
Twese tujye dukunda igihugu kandi dukundane.
Ibyo tutemeranyaho tubyerekane muburyo bw’ubumenyi aho kurushanwa gutukana.
Erega hari ikintu kimwe mugomba kumenya!
Habaho inyungu ziri direct(ubaze phisical accountability) hakaba ninyungu ziri indirect(izo ari nazo nyinshi kandi zingenzi) twavuga kwagura ubutwererane nubukerarugendo,ishema ryigihugu,muri ino minsi turi gutegura amanama ari international(byagorana guteragura inama iri kuri calibre ya african union nta company yidege ugira) etc….
So,ibyo byose rero bifatantiriza hamwe mukubara inyungu.
Ntago umwana akura ngo ahite agenda, arabanza agakambakamba,akazahaguruka akagenda,ni process.
Nasonza mvuga ko imishinga minini burya isaba projection yigihe kirekire kugirango igere kunshingano iba yarihaye.
Murakoze
Muramponda sinoga. Iryo shema ry’igihugu twarizana gute igihe abaturage Nzaramba ibamereye nabi.Twemere tugure za airbus, twubake imitamenwa ya mawonesho itagira abayikoreramo , twubake za Convention Centres, ibyo nibyo bibaye priorité mu Rwanda?
Njyewe ndisabira umuseke.rw kuzatugarurira twa likes na dislikes.Murakoze.
ndabashuhuje mwese, ibitekerezo byannyu ni byiza . Byagorana abahanga cgwa ababikoramo bataduhaye imibare ifatika kwemeza ko Rwandair yunguka. Njye natembereye i Rwanda mu Biruhuko bya summer mvuye Frankfurt gusa nifuje kujyenda na Rwandair mbura uko nayikoraho booking byatumye mfata Ethiopian Airlines, niba ari ibishoboka bazasha uko bakorohereza abantu kubona Connection(Strecke ) Zirimo Rwandair. ikijyanye n’ ishoramari muri Rusange : bazajyerajyeze bahere ku bifitiye abanyagihugu inyugu tuvuge urujyero nko gushyiraho System zo kuhira i MUsozi kuburyo summer, Winter twahinga tukeza tukarandura inzara BURUNDU MU BENEGIHUGU na Rwandair yajya ibona ibyo itwara ku soko mpuzamahanga ,kongera Umuriro w’amashanyarazi no kugabanya igiciro cyawo kuburyo inganda zakwiyongera zigatanga akazi kdi mpamyaka bitasaba menshi nk’ayo kugura Airbus, gusa nazo si mbi.
@Isheja utanze igitekerezo cyiza hamwe nuwavuze ubufatanye nayandi macamanyi ibyo Maisha yise CODESHARE, uwitwa Gogo nawe wavuze Capex, hari na Opex byose birajyana..Nkunze abatanze ibitekerezo byiza kuri runo rubuga.Umuseke nongeye kubashimira nshimira n’abatanga ibitekerezo babanje gushishoza neza.Kuko turi benshi dusoma ibitekerezo bitangwa kuri runo rubuga.Umuseke iyo ligne ndayibashimiye ntimuzayitezekukeho.
ISHEJA IBYUVUZE NDABISHYIGIKIYE
Comments are closed.