Espoir FC yanganyije na Rayon Sports, Police na AS Kigali ziratsinze…Mukura biranga
Mu mpera z’iki cyumweru Shampiyona y’u Rwanda yakomeje, Espoir FC imbere y’abakunzi bayo mu Karere ka Rusizi, yanganyije na Rayon Sports 0-0. Nyuma y’umukino abatoza b’amakipe yombi bavuze ko bagowe n’ikibuga.
Kuri uyu wa gatandatu tariki 22 Ukwakira 2016, habaye imikino ine y’umunsi wa kabiri wa Shampiyona y’u Rwanda, AZAM Rwanda Premier League.
Abakunzi b’umupira w’amaguru benshi bambutse ishyamba rya Nyungwe, baturuka i Kigali bajya mu Karere ka Rusizi, kureba umukino wahuje amakipe atozwa n’Abarundi, Ndayizeye Jimmy wa Espoir FC na Masudi Djuma wa Rayon Sports.
Uyu mukino wongeye guhuza Ndikumana Bodo, rutahizamu wa Espoir FC na Rayon Sports yakiniraga umwaka w’imikino ushize, wabereye kuri Stade ya Rusizi. Ntiwagaragayemo uburyo bwinshi bushobora kubyara ibitego, ibyo Jimmy Ndayizeye utoza Espoir FC avuga ko byatewe n’ikibuga kibi.
Ati “Ku bibuga nk’ibi biba bigoye gutegura umupira mwiza, no kurema uburyo bw’igitego bwinshi. Natwe tuhitoreza, bidusaba gukina umupira w’imbaraga nyinshi, no kwiga gutera mu izamu amahirwe make tubona mu mikino tuhakinira. Gusa uyu munsi ntibyakunze. Ariko muri rusange nishimiye uko umukino urangiye kuko na Rayon sports twakinaga ni ikipe ikomeye”
Rayon Sports yakinnye uyu mukino ibura abakinnyi batanu basanzwe babanzamo, aribo Manzi Thierry, Mugheni Fabrice, Moussa Camara, na Muhire Kevin bafite ibibazo by’imvune, na Mutsinzi Ange Jimmy uri kwitegura ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye.
Nyuma y’iminota icyenda (9) umukino utangiye, Kwizera Pierrot yateye ishoti ry’imoso ari hanze y’urubuga rw’amahina, umunyezamu wa Espoir FC, umurundi Sozera Anselme awukubita ibipfunsi.
Umukino wakomeje gukinirwa hagati kugera ku munota wa 34, ubwo myugariro Wilonda Jacques yateraga umupira muremure, ukagera kuri Hakundukize Adolphe wasigaranye na Ndayishimiye Eric Bakame, ariko uyu rutahizamu wa Espoir FC ntiyashobora kuboneza mu izamu.
Mu gice cya kabiri, Masudi Djuma watozaga ikipe idafite rutahizamu yakoze impinduka, Nsengiyumva Moustapha aha umwanya Lomami Frank, na Manishimwe Djabel asimbura Nova Bayama.
Byatumye Rayon Sports itangira gusatira ikoresheje impande cyane urw’ibumoso rwakinagaho Savio Nshuti Dominique.
Ku munota wa 67, Yves Rwigema Rayon Sports wabanje mu kibuga bwa mbere kuva yava muri APR FC, yahinduye umupira usanga Kwizera Pierrot imbere y’izamu atera ishoti, bigoranye rikurwamo n’umunyezamu wa Espoir FC, wahise ababara intoki amara iminota bamuvura.
Umukino wose warangiye nta gitego kibonetse, kandi ngo ni umusaruro washimishije Masudi Djuma utoza Rayon Sports.
Yagize ati “Nari nabivuze mbere. Naje i Rusizi nifuza intsinzi, bitakunda nkashaka inota rimwe. Iryo ndaribonye rero, nishimiye uko bigenze. Sinavuga ko twagowe n’ikibuga, kuko twagikiniyeho twese. Gusa twe byatugoye kurushaho kuko tutakimenyereye. Kandi hari abakinnyi benshi ntari mfite. Uko byagenze ndabyishimiye.”
Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:
Espoir FC: Sozera Anselme, Nyandwi Saddam, Hatungimana Bazil, Mbogo Ally, Wilonda Jacques (c), Mutunzi Clement, Hakundukize Adolphe, Ndikumana Bodo, Bao Balala, Bishara Tresor, Moninga Walosambo.
Rayon Sports: Ndayishimiye Eric Bakame, Nzayisenga Jean d’Amour Mayor, Mugisha Francois Master, Munezero Fiston, Yves Rwigema, Niyonzima Olivier Sefu, Kwizera Pierrot, Nshuti Dominique Savio, Nova Bayama, Nahimana Shassir na Nsengiyumva Moustapha.
Uko indi mikino yagenze:
Kuwa gatanu tariki 21 Ukwakira 2016
AS Kigali 3-0 Marines
Kuwa gatandatu tariki 22 Ukwakira 2016
Kirehe FC 0-1 Sunrise FC
Police FC 2-1 Bugesera FC
Mukura VS 1-0 Etincelles FC
Ku cyumweru tariki 23 Ukwakira 2016
Gicumbi Fc vs APR Fc (Stade de Kigali, 15.30)
SC Kiyovu vs Amagaju Fc (Mumena, 15.30)
Musanze Fc vs Pepiniere Fc (Nyakinama (15.30)
Andi mafoto yaranze umukino wa Rayon Sports na Espoir
Roben NGABO
UM– USEKE.RW