Urubyiruko rwa ‘EAC’ mu biganiro mpaka kuri Demokarasi mu matora

Kuri uyu wa mbere, muri Kaminuza yigenga ya ULK  hateraniye urubyiruko rw’abanyeshuri rwaturutrse mu bihugu bigize umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, ruri mu biganiro mpaka ku bijyanye na Demokarasi mu matora, ndetse n’uruhare rwabo muri gahunda z’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba. Muri ibi biganiro mpa “debate”, Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba Francois Kanimba yavuze ko ari […]Irambuye

Abana hafi 600,000 bapfa ku mwaka bazize ibyuka bihumanaya ikirere

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana ‘UNICEF’ rirasaba abyobozi b’Isi guhagurukira kurwanya ibihumanya ikirere kuko ngo bihitana abana bari munsi y’imyaka itanu hafi ibihumbi 600 buri mwaka. Raporo nshya ya UNICEF yitwa “”Clear the Air for Children” iravuga ko iyi mibare y’abana bari munsi y’imyaka itanu bahitanwa n’ingaruka z’ihumana ry’ikirere buri mwaka iri hejuru cyane […]Irambuye

Amahirwe y’igikombe aracyahari nubwo twatangiye nabi- Ally Niyonzima

Mukura Victory Sports ni imwe mu makipe afite intego yo kwegukana Shampiyona y’u Rwanda igeze ku munsi wa gatatu. Nubwo itatangiye neza, abatoza n’abakinnyi bayo barimo Ally Niyonzima baracyafite icyizere ko bazagera ku ntego. Umwaka ushize w’imikino, wabaye umwaka mwiza ku bakunzi ba Mukura Victory Sports “et Loisirs”. Uretse kongera gukinira kuri stade Huye bita imbehe […]Irambuye

Abafite umuriro ubu ni 27%, ariko dufite amashanyarazi yakwira Abanyarwanda

Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe gukwirakwiza ingufu z’amashanyarazi ‘Rwanda Energy Group (REG)’ buratangaza ko hari intambwe yatewe mu gukemura ikibazo cy’umuriro w’amashanyarazi ku buryo umuriro uhari ubu ushobora kugera ku baturage bose. Mu 2010, Guverinoma y’u Rwanda yihaye intego yo kugera kuri MW 563 mu mwaka utaha wa 2017, iyi ntego iza guhuzwa na gahunda y’imbaturabukungu ya […]Irambuye

Nyaruguru: Umwanda uterwa no kutagira ubwiherero ubangamiye benshi

Kuba mu Karere ka Nyaruguru hakigaragara ikibazo cy’umwanda uturuka ku kutagira ubwiherero, abaturage b’aka karere bavuga ko kutagira ubwiherero biterwa n’imyumvire mibi. Akarere nako ngo gakomerewe n’iki kibazo. Abaturage b’Akarere ka Nyaruguru bavuga ko ikibazo cy’umwanda ukomoka ku kutagira ubwiherero ari kimwe mu bibazo bigiterwa n’imyumvire ya bamwe mu baturage, bakavuga ko usanga bamwe babateza […]Irambuye

Ibibuga by’Amagaju FC na Sunrise FC byakomorewe, icya Gicumbi kiracyafunze

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” ryakomoreye ibibuga bya Sunrise FC n’Amagaju FC, ubu noneho zishobora kwakirira iwazo. Icya Gicumbi cyo ngo kiracyafite ibyo kitujuje. Mu inama y’inteko rusange ya FERWAFA yateraniye i Musanze tariki 17 Nzeri 2016, nibwo hashyizweho akanama gashinzwe kugenzura ibibuga, ibitujuje ibisabwa bigahagarikwa, bikanakurwa ku rutonde rw’ibizakira imikino ya Shampiyona y’u […]Irambuye

Perezida Kagame muri Gabon yakiriwe na Ali Bongo

Kuri uyu wa gatanu Perezida Paul Kagame yageze mu gihugu cya Gabon, aho agiye kugirira uruzinduko rw’iminsi ibiri rugamije kubaka umubano w’ibihugu byombi. Ku kibuga cy’indege cya Libreville, Paul Kagame yakiri we na Perezida wa Gabon  Ali Bongo Ondimba. Abinyujije kuri Twitter, Perezida wa Gabon Ali Bongo Ondimba yatangaje ko anejejwe cyane no kuba yongeye […]Irambuye

Gicumbi: Ba Gitifu b’imirenge ibiri beguye ku buyobozi ku mpamvu

Gicumbi – Kuwa gatatu, tariki 26 Ukwakira 2016 Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge ibiri, uwa Nyamiyaga na Muko bashyikirije Akarere amabaruwa w’ubwegure bwabo, ku mpamvu zabo bwite. Mudaheranwa Juvenal, Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi yabwiye Umuseke ko hari amabaruwa abiri yabagezeho kuri uyu wa gatatu y’Abanyamabanga Nshingwabikorwa begura ku nshingano zabo, harimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muko witwa […]Irambuye

Ku nshuro ya kane, hagiye gutangwa ibihembo bya “Sifa Rewards”

Ku nshuro ya kane mu Rwanda, ku itariki 06 Ugushyingo 2016, hazatangwa ibihembo bya ‘Sifa Rewards’ bitangwa n’umuryango wa Gikristo Isange Corporation, bigahabwa abantu bakoze by’indashyikirwa muri Sosiyete Nyarwanda. Peter Ntigurirwa ukuriye Isange Corporation yabwiye Umuseke ko hazashimirwa abantu, amatsinda n’inzego zitandukanye, mu byiciro 27 birimo abahanzi, abanyamadini, imiryango ya Gikristo, Inzego za Leta n’abandi. […]Irambuye

Kinyinya: Umuryango ‘Best Family-Rwanda’ washyikirije amazi meza imiryango 22

Kuri uyu wa kane, Umuryango ‘Best Family-Rwanda’ washyikirije amazi meza imiryango 22 itishoboye yo mu Tugari twa Gasharu na Murama, Umurenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo, ndetse banafungura kumugaragaro ishuri ry’ubudozi. Iri shuri ryari rimaze amezi ane (4) ritanga ubumenyi ku budozi, mu rwego rwo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda “Made in Rwanda”, ndetse no […]Irambuye

en_USEnglish