Digiqole ad

Nyagatare: Abagabo barasabwa gufatanya n’abagore babo mu gucungire umutungo w’urugo

 Nyagatare: Abagabo barasabwa gufatanya n’abagore babo mu gucungire umutungo w’urugo

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare George Mupenzi asaba imiryango guhuriza imbaraga hamwe kuko ariyo nzira y’iterambere.

Abaturage banyuranye bo mu Murenge wa Karangazi, mu Karere ka Nyagatare bavuga ko kujya inama hagati y’umugore n’umugabo ku ikoreshwa ry’umutungo w’urugo bikiri ikibazo mungo nyinshi.

Abaturage banyuranye bo mu Karere ka Nyagatare, Umurenge wa Karangazi.
Abaturage banyuranye bo mu Karere ka Nyagatare, Umurenge wa Karangazi.

Ngo haracyari abagabo bafite imyumvire y’uko kuba umutware w’urugo bivuze gukoresha uko ushatse batabiganiriyeho n’abagore babo.

Bamwe mu bagabo bo muri uyu Murenge bemeza ko bo bamaze gutandukana n’imyumvire yo kudaha agaciro ibitekerezo by’abagore babo, kubera ko ngo bamaze gusobanukirwa n’ubushobozi bw’umugore mu gucunga umutungo w’urugo, ku buryo bavuga ko kujya inama mu muryango ari inyungu z’urugo.

Umugore witwa Ahishakiye Francine, wo mu Murenge wa Karangazi avuga ko ababazwa no guhahira urugo wenyine, mu gihe umugabo we yangiza amafaranga akorera kubera ubusinzi.

Ati “Ibi bituma duhorana ubukene mu muryango wacu kuko amafaranga tubonye umugabo wanjye ahita ayijyanira mu kabari, njyewe n’abana bajye tukincwa n’inzara.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Mupenzi George asaba abaturage baba bagifite imyumvire mibi mu micungire y’umutungo w’urugo kuyihindura.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare George Mupenzi asaba imiryango guhuriza imbaraga hamwe kuko ariyo nzira y'iterambere.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare George Mupenzi asaba imiryango guhuriza imbaraga hamwe kuko ariyo nzira y’iterambere.

Yagize ati “Dukomeje kugenda dukangurira imiryango gushyira hamwe mu micungire y’umutungo wabo kuko niyo nzira ihamye y’iterambere ry’umuryango, ndetse n’igihugu kuko usanga imiryango ishyira hamwe ariyo iba yaratereye imbere ndetse ikaba iya mbere no kwishyura amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza.”

Ni mu gihe Leta ikomeje gukangurira Abanyarwanda ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye nk’imwe mu nkingi z’iterambere, ibiganiro ku micungire y’umutungo mungo bigaragara ko ari imwe mu nzira z’iterambere ry’umuryango n’Igihugu muri rusange.

Josiane Uwanyirigira
UM– USEKE.RW

en_USEnglish