Amavubi U20 yatumiwe muri COSAFA izabera muri Afurika y’Epfo
Nyuma yo kubura itike ya CAN U20, ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu ngimbi yatumiwe mu irushanwa ry’ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo “COSAFA” ry’abatarengeje imyaka 20, rizabera muri Afurika y’Epfo.
Hagati ya tariki 7 na 16 Ukuboza 2016, hateganyijwe irushanwa rihuza ingimbi z’amakipe y’ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo “COSAFA Under-20 Championship” rizabera kuri Moruleng Stadium yo mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bwa Afurika y’Epfo.
Kubera ibibazo by’amikoro no kutagira ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 ikomeye, Madagascar yatangaje ko itazaboneka muri iri rushanwa.
Byatumye impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru yo muri Afurika y’Amajyepfo “COSAFA” itumira u Rwanda muri iri rushanwa.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” ribinyujije ku rubuga rwaryo, ryatangaje ko Jimmy Mulisa ariwe wahawe inshingano zo kuzategura, akanatoza ikipe izakina iri rushanwa rya COSAFA.
Jimmy Mulisa yabwiye Umuseke ko yatangiye gushaka abakinnyi azakoresha kuko habura igihe gito ngo igihe cyo kuryitabira kigere.
Yagize ati “Harabura hafi amezi abiri. Amahirwe mfite ni uko shampiyona ikomeje. Ngiye gufata umwanya wo gukurikirana abakinnyi batarengeje imyaka 20.”
Ku rundi ruhande, Mulisa avuga ko iri rushanwa ari ryiza ku gihugu nk’u Rwanda kitashoboye kubona itike y’igikombe cya Afurika.
Ati “Twari tugiye kumara igihe tudakina mu ngimbi. Ni byiza cyane kuba COSAFA yadutumiye. Kandi tugiye kwitegura.”
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu batarengeje imyaka 20 ntiyashoboye kubona itike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Mozambique, muri Mutarama 2017. U Rwanda rwasezerewe na Misiri mu mikino yo gushaka itike, muri Kamena uyu mwaka.
Iri rushanwa u Rwanda rwitabiriye muri rusange rizakinwa n’ingimbi za Afurika y’Epfo, Angola, Zimbabwe, Mozambique, Namibia, Lesotho, Comoros, Botswana, Zambia, Malawi, Swaziland, Mauritius na Seychelles.
Roben NGABO
UM– USEKE.RW