Amahirwe y’igikombe aracyahari nubwo twatangiye nabi- Ally Niyonzima
Mukura Victory Sports ni imwe mu makipe afite intego yo kwegukana Shampiyona y’u Rwanda igeze ku munsi wa gatatu. Nubwo itatangiye neza, abatoza n’abakinnyi bayo barimo Ally Niyonzima baracyafite icyizere ko bazagera ku ntego.
Umwaka ushize w’imikino, wabaye umwaka mwiza ku bakunzi ba Mukura Victory Sports “et Loisirs”. Uretse kongera gukinira kuri stade Huye bita imbehe yabo, ikipe yabo yarangije Shampiyona iri ku mwanya wa gatatu, banatsinda amwe mu makipe y’ibigugu nka APR FC, AS Kigali, na Police FC.
Uyu mwaka, ubuyobozi bwa Mukura VS buyobowe na Olivier Nizeyimana bwihaye intego yo kujya mu makipe ahatanira igikombe, bijya no mu mihigo y’umutoza Okoko Godfroi, n’abakinnyi b’iyi kipe yo mu karere ka Huye.
Gusa, uyu mwaka w’imikino iyi kipe ntiyatangiye neza, kuko imaze gutsindwa imikino ibiri muri itatu bakinnye muri Shampiyona.
Umukinnyi wo hagati wa Mukura VS n’ikipe y’igihugu Amavubi, Ally Niyonzima avuga ko nta gikuba cyacitse, kandi ngo baracyafite amahirwe yo kwegukana igikombe.
Yagize ati “Ntitwatangiye neza. Bibaho mu mupira w’amaguru, ariko icyiza ni uko Shampiyona ari ndende, uba ushobora gusubira mu bihe byiza ugasubirana icyizere.”
Niyonzima ngo ntiyemeranya n’abavuga ko ikipe yabo idakomeye, kuko hari abakinnyi bayo bari bayifatiye runini bagiye.
Ati “Abakinnyi bagiye ni nka babiri gusa, kandi natwe dufite abo twongeyemo beza kandi bashoboye. Turi gukokora cyane, ngo n’abakinnyi bashya tumenyerane. Icyizere kirahari, uyu mwaka nitutaba aba mbere, tuzaba aba kabiri.”
Gusa, uyu musore yemera ko bitoroshye kubona umukinnyi mwiza nka Muhadjiri, ariko yizeye ko Umurundi mushya Lewis Hakizimana bita Kubi, nawe azamenyera akitwara neza kurushaho.
Nyuma y’imikino itatu, Mukura VS iri ku mwanya wa 12 n’amanota atatu. Umukino utaha izakira Kiyovu Sports kuri stade Huye, tariki 5 Ugushyingo 2016.
Roben NGABO
UM– USEKE.RW