Digiqole ad

Ibibuga by’Amagaju FC na Sunrise FC byakomorewe, icya Gicumbi kiracyafunze

 Ibibuga by’Amagaju FC na Sunrise FC byakomorewe, icya Gicumbi kiracyafunze

Ikibuga cya Nyagisenyi muri werurwe cyuzuraga amazi cyarasanwe kirakomorerwa.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” ryakomoreye ibibuga bya Sunrise FC n’Amagaju FC, ubu noneho zishobora kwakirira iwazo. Icya Gicumbi cyo ngo kiracyafite ibyo kitujuje.

Ikibuga cya Nyagisenyi muri werurwe cyuzuraga amazi cyarasanwe kirakomorerwa.
Ikibuga cya Nyagisenyi muri werurwe cyuzuraga amazi cyarasanwe kirakomorerwa.

Mu inama y’inteko rusange ya FERWAFA yateraniye i Musanze tariki 17 Nzeri 2016, nibwo hashyizweho akanama gashinzwe kugenzura ibibuga, ibitujuje ibisabwa bigahagarikwa, bikanakurwa ku rutonde rw’ibizakira imikino ya Shampiyona y’u Rwanda 2016/2017, kugera hagize igihinduka bigasanwa.

Nyuma y’igenzura, akanama kashyizweho kafashe umwanzuro wo guhagarika ibibuga bya Sunrise FC (Ikibuga cy’ Umutara Polytechnic) i Nyagatare, icy’ Amagaju GC (stade ya Nyagisenyi) n’icya Gicumbi FC (stade ya Gicumbi), kuko bitari byujuje ibisabwa ngo byakire imikino ya Shampiyona.

Ba nyir’ibi bibuga basabwe gusana ibibuga byabo, bakubaka urwambariro n’ubwiherero, mu minsi 10. Byatumye Sunrise na Gicumbi FC zakirira imikino yazo i Kigali, naho Amagaju yakirira kuri stade Huye.

Nyuma y’iminsi ibiri ya Shampiyona, akanama gashinzwe kugenzura ibibuga kayobowe na Albert Kayiranga kongeye gusubira gusura ibibuga byahagaritswe.

Kuwa gatatu tariki 26 Ukwakira 2016, basuye ibibuga bya Gicumbi, na Nyamagabe. Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu basuye icya Nyagatare.

Nyuma yo gusura ibibuga byose, bafashe umwanzuro wo gukomorera ikibuga cy’Amagajur kiri i Nyagisenyi n’icya Sunrise cy’i Nyagatare Nyagatare.

Gukomorera ibi bibuga bikaba byatumye, umukino Amagaju yari kuzakiriraho Police FC kuri stade Huye, wimurirwa kuri stade ya Nyagisenyi.

Sunrise nayo izakirira i Nyagatare umukino wa mbere wa Shampiyona, ikazakira ikipe y’ingabo zirwanira mu mazi Marine FC, kuwa gatandatu tariki 29 Ukwakira 2016.

Ikibuga cya Gicumbi cyo cyagumye mu bihano, kuko basanze gifite ibibazo byinshi, birimo n’amazamu atareshya. Basabwa gukomeza kugisana, bivuga ko ikipe yabo izakomeza kwakirira imikino i Kigali kugeza bikosotse.

Ikibuga cya Gicumbi cyagumye mu bihano.
Ikibuga cya Gicumbi kiracyafunze.

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish