Digiqole ad

Urubyiruko rwa ‘EAC’ mu biganiro mpaka kuri Demokarasi mu matora

 Urubyiruko rwa ‘EAC’ mu biganiro mpaka kuri Demokarasi mu matora

Abanyeshuri bIga muri za Kaminuza muri EAC bari mu biganiro mpaka.

Kuri uyu wa mbere, muri Kaminuza yigenga ya ULK  hateraniye urubyiruko rw’abanyeshuri rwaturutrse mu bihugu bigize umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, ruri mu biganiro mpaka ku bijyanye na Demokarasi mu matora, ndetse n’uruhare rwabo muri gahunda z’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Abanyeshuri bIga muri za Kaminuza muri EAC bari mu biganiro mpaka.
Abanyeshuri bIga muri za Kaminuza muri EAC bari mu biganiro mpaka.

Muri ibi biganiro mpa “debate”, Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba Francois Kanimba yavuze ko ari amarushanwa akorwa mu rwego rw’ibihugu kugira ngo haboneke abanyeshuri bumva neza gahunda z’uyumuryango kurusha abandi.

Muri izi ‘debate’ buri mwaka haba hari insanganyamatsiko izaganirwaho, uyu mwaka bari kuganira kuri  Demokarasi n’amatora mu bihugu bigize EAC.

Minisitiri Kanimba yagize ati “Kugira ngo bikorwe muri iyi nzira n’ukugira tugenda twubaka EAC nk’igihugu kimwe, rero bigomba gushingira mu mahame remezo no gukora ku buryo abaturage bagira uruhare rukomeye cyane mu ngamaba z’iterambere, mu ngamba z’ibikorwa, guhuza abaturage b’uyumuryango.”

Mu biganiro mpaka nk’ibi hatoranywamo bamwe bahagarira ibihugu mu rwego rw’akarere bagera kuri batandatu, muri bo bagatoranywamo babiri, abo babiri bakagirwa ba Ambasaderi basakaza hirya no hino  ubutumwa mu baturage kubijyanye n’inyungu z’uyumuryango.

Minisitiri Francois Kanimba avuga ko iki ari igikorwa  cyiza cyane kuko gituma urubyiruko rurushaho kwitabira gahunda z’umuryango wa EAC, kandi bagatekereza aho umuryango ugana n’uruhare bafitemo.

Minisitiri w'ubucuruzi, inganda n'umuryango wa EAC Francois Kanimba.
Minisitiri w’ubucuruzi, inganda n’umuryango wa EAC Francois Kanimba.

Uwase Kabamba Rachel, Ambasaderi w’u Rwanda uhagarariye Urubyiruko mu rwego rwa EAC yavuze ko urubyiruko rudakwiye kumva ko Politike ari iy’abayobozi gusa, ahubwo bagomba kumva ko Politike ari ibya buri wese.

Yagize ati “Hari ababyumva, ndetse n’inyungu zabyo, gusa hari n’abandi bahura n’imbogamizi, rero ibiganiro nk’ibi bituma rurushaho kubyumva kuko baba bari kumwe n’abayobozi baba babyitabiriye, ndetse n’abayobozi barushaho kumenya icyo urubyiruko rutekereza kuri gahunda za Leta ziba zashizweho.”

Impamvu urubyiruko rutinjira muri Politike cyane ni uko bumva ko ntaruhare bafitemo

Mu kiganiro Umuseke wagiranye n’umwe mu banyeshuri bitabiriye ibiganiro mpaka Liza Imbonabake, Umunyeshuri muri Kaminuza ya Kepler yavuze ko impamvu urubyiruko rutinjira muri Politike cyane ari uko bumva ko nta ruhare bafitemo cyangwa bumva ko ari ibintu bitabafasheho.

Yagize ati “Gahunda nyinshi ziba mu Rwanda urubyiruko rubigizemo uruhare, nabo batanga umusanzu wabo mu kubaka ejo heza hazaza h’igihugu. Kuba batagira uruhare ku byemezo abayobozi babafatira nk’urubyiruko, ngo byanabagiraho ingaruka, rero turasaba ko natwe twagira ijambo mu bidukorerwa.”

Liza Imbonabake yakomeje avuga ko akenshi urubyiruko rwirengagiza Politike ruvuga ko ari iy’abantu bakuru gusa, nyamara nabo ibareba kuko iyo urebye mu burezi ndetse no mu mirimo yabo ya buri munsi nk’urubyiruko usanga Politike y’igihugu nabo irabareba. Agasaba urubyiruko guhaguruka bakagira icyo bakora kuri Politike y’u Rwanda.

Liza Imbonabake, umunyeshuri muri Kaminuza ya Kepler.
Liza Imbonabake, umunyeshuri muri Kaminuza ya Kepler.
Uwase Kabamba Rachel, Ambasaderi uhagarariye urubyiruko rw'u Rwanda mu rwego rwa EAC.
Uwase Kabamba Rachel, Ambasaderi uhagarariye urubyiruko rw’u Rwanda mu rwego rwa EAC.
Abanyeshuri bari bitabiriye ibi biganiro mpaka.
Abanyeshuri bari bitabiriye ibi biganiro mpaka.
Urubyiruko rwa EAC rusabwa gukurikirana gahunda z'umuryango wa EAC.
Urubyiruko rwa EAC rusabwa gukurikirana gahunda z’umuryango wa EAC.
Abayobozi banyuranye bakurikirana ibitekerezo by'urubyiruko kuri Demokarasi ku matora.
Abayobozi banyuranye bakurikirana ibitekerezo by’urubyiruko kuri Demokarasi ku matora.
Mu biganiro mpaka byabereye muri ULK.
Mu biganiro mpaka byabereye muri ULK.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish