Nyuma yo gutangaza urutonde rw’abasirikare b’abafaransa 22 bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse hakaba hari na gahunda yo gusohora n’urutonde rw’abanyapolitike nabo bagize uruhare muri Jenoside, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo asanga bikwiye ko hatangira iperereza kugira ngo bazatabwe muri yombi. Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa kane, Minisitiri Louise Mushikiwabo yagarutse ku […]Irambuye
Kuri uyu wa kane mu kiganiro n’abanyamakuru, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane w’u Rwanda Louise Mushikiwabo yatangaje ko u Rwanda rwishimiye uburyo amatora yo muri Leta Zunze Ubumwe za America yagenze, ndetse ngo asigiye isomo abayobozi b’u Rwanda na Africa ko bagomba kumva icyo abaturage bashaka mbere ya byose. Minisitiri Louise Mushikiwabo yavuze ko u Rwanda […]Irambuye
Hari amakuru yemeza ko ubuyobozi bw’Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere Imyuga n’Ubumenyi-ngiro (WDA) bwafashe umwanzuro wo guhindura ku rwego rw’igihugu, ikizamini cy’isomo rya ‘Electrical drawing’ cyari kuzakorwa ejo ku wa gatanu, nyuma yo kumenya ko hari umunyeshuri cyangwa umwarimu mu Karere ka Gakenke waba yabonye akanagumana ‘kopi’ yacyo. Uyu munyeshuri cyangwa umurezi utaramenyakana, abaye ari […]Irambuye
Kuri uyu wa kane, Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare cyatangaje raporo igaragaza ko mu kwezi gushize kw’Ukwakira, ibiciro ku masoko byazamutseho 9,1% ugereranyije n’umwaka ushize. Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare cyatangaje ko muri rusange ku rwego rw’igihugu, mu kwezi gushize kw’Ukwakira 2016 ibiciro ku masoko byiyongereyeho 9,1% ugereranyije n’Ukwakira 2015. Mu gihe, muri Nzeri 2016 byari byiyongereyeho 7,4%. Bimwe […]Irambuye
Abashinzwe gutegura ‘Tour du Rwanda 2016’ ibura iminsi ine ngo itangire, batangaje ko imihanda izacamo ishobora guhinduka kubera imvura nyinshi yitezwe muri uku kwezi. Kuri iki cyumweru tariki 13 Ugushyingo 2016, hazatangizwa ku mugaragaro isiganwa mpuzamahanga ry’amagare rizenguruka u Rwanda “Tour du Rwanda 2016”, rigiye kuba ku nshuro ya munani (8) kuva yaba mpuzamahanga muri […]Irambuye
Muhanga – Jeanne NAHABARAMUTSE wo mu Muheta, Akagari ka Kanyana, Umurenge wa Rugendabari ari mu maboko ya Polisi ashinjwa kwiba abana babiri, aremera icyaha akavuga ko hari abamushutse. Jeanne NAHABARAMUTSE w’imyaka 22 y’amavuko avuga ko yatakaje ababyeyi bombi arerwa na Nyirakuru bukeye ngo yaje kujya kwa Nyinawabo uvukana na Nyina mu Murenge wa Kibangu, ariko […]Irambuye
Kuri uyu wa gatatu, mu Karere ka Gicumbi, mu Murenge wa Nyankenke, mu Kagari ka Yaramba hangirijwe ibiyobyabwenge bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 21 612 000, byafatiwe mu duce dutandukanye tw’aka Karere. Ibi biyobyabwenge byari byarakusanyijwe mu Mirenge itandukanye y’Akarere ka Gicumbi byangijwe nyuma y’amezi atatu n’ubundi muri aka Karere hangijwe ibindi biyobyabwenge bifite agaciro […]Irambuye
Kuri uyu wa gatatu nyuma yo gusobanukirwa byimbitse akamaro k’ikoranabuhanga no gukoresha internet yihuta ya ‘4G LTE’, Uturere tw’Intera y’Iburasirazuba n’abandi bafatanyabikorwa bafashe ingamba yo guteza imbere ikoranabuhanga ndetse no kugana internet ya 4G kugira ngo bashobore kwihutisha Serivisi batanga mu kazi kabo ka buri munsi. Antoine Sebera ushinzwe imikoranire n’ibindi bigo mu kigo KT Rwanda […]Irambuye
Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda yatangaje ko uzatorerwa kuba Perezida mushya wese, abe Donald Trump cyangwa Hillary Clinton ngo azakomeza umubano hagati y’u Rwanda na Amerika. Kuri uyu wa kabiri, abaturage ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika bazindukiye mu matora y’ugomba gusimbura Barack Obama muri White House, hagati ya Donald Trump […]Irambuye
Kuri uyu wa kabiri, ku Isoko ry’Imari n’imigabane hacurujwe imigabane ya Bralirwa gusa ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 386, umugabane wongera kugwa. Umugabane wa Bralirwa n’ubwo wigeze kugera ku mafaranga arenga 800 mu myaka ibiri ishize, ubu ukomeje kumanuka. Ubu wavuye ku mafaranga 140 wariho kuwa mbere w’iki cyumweru, ugera ku mafaranga 138. Ku […]Irambuye