Digiqole ad

RSE: Umugabane wa Bralirwa wageze ku mafaranga 138

 RSE: Umugabane wa Bralirwa wageze ku mafaranga 138

Ku Isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda (photo: internet).

Kuri uyu wa kabiri, ku Isoko ry’Imari n’imigabane hacurujwe imigabane ya Bralirwa gusa ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 386, umugabane wongera kugwa.

Umugabane wa Bralirwa n’ubwo wigeze kugera ku mafaranga arenga 800 mu myaka ibiri ishize, ubu ukomeje kumanuka.

Ubu wavuye ku mafaranga 140 wariho kuwa mbere w’iki cyumweru, ugera ku mafaranga 138.

Ku Isoko ry’Imari n’Imigabane, Bralirwa ni nayo yacurujwe gusa kuri uyu wa kabiri. Hacuru jwe imigabane 2 800, ifite agaciro k’amafaranga 386 400.

Imigabane y’ibindi bigo bitacuruje ntiyahindutse, Umugabane wa Banki ya Kigali uri ku mafaranga 253, uwa Crystal Telecom uri kuri 70, uwa EQTY kuri 334, uwa NMG ku 1200, KCB kuri 330, naho uwa USL ukaba ku 104.

Isoko ryafunze imiryango kuri uyu wa kabiri, hari imigabane ya Banki ya Kigali 3,265,800 ku giciro cy’amafaranga ari hagati ya 247 na 270 ku mugabane, gusa ntabifuza kuyigura bahari.

Ku isoko hari kandi imigabane ya Bralirwa 14,000 icuruzwa ku giciro cy’amafaranga ari hagati ya 140 na 143, ariko ntabaguzi.

Hari kandi imigabane 104,900 ya Crystal Telecom yacuruzwaga ku mafaranga 70 ku mugabane, isoko rifunga hari abifuza kugura imigabane 100,000 ku mafaranga 65.

Ku ruhande ruhande rw’impapuro z’agaciro mvunjwafaranga nazo zicuruzwa kuri iri soko ry’imari n’imigabane, hari abifuza kugura impapuro zifite agaciro k’amafaranga 45,000,000, ku mafaranga ari hagati ya 100.5 na 104.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish