Gicumbi: Hangijwe ibiyobyabwenge bifite agaciro ka miliyoni zirenga 21
Kuri uyu wa gatatu, mu Karere ka Gicumbi, mu Murenge wa Nyankenke, mu Kagari ka Yaramba hangirijwe ibiyobyabwenge bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 21 612 000, byafatiwe mu duce dutandukanye tw’aka Karere.
Ibi biyobyabwenge byari byarakusanyijwe mu Mirenge itandukanye y’Akarere ka Gicumbi byangijwe nyuma y’amezi atatu n’ubundi muri aka Karere hangijwe ibindi biyobyabwenge bifite agaciro ka miliyoni zirenga 17.
Muri iki gikorwa, Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Charlotte Benihirwe yasabye abaturage kuzirikana ingaruka z’ibiyobyabwenge ku bukungu bwabo no ku buzima bwabo.
Yagize ati “Uko muzi ibi biyobyabwenge bigurumana iyo bitwitswe mu muriro, mumenye ko ari nako byotsa amara yanyu iyo mumaze kubinywa. Murasabwa kuba aba mbere mu kubikumira kuko nimudafatanya natwe kubirwanya, nimwe ingaruka zizageraho cyane.”
Spt Steven Gaga, uyobora Polisi mu Karere ka Gicumbi we yakanguriye abaturage gufatanya n’inzego z’umutekano gukumira ibiyobyabwenge.
Yagize ati “Mumenye ko intandaro y’abantu bafungwa, abafite amakimbirane mungo, abakunze kuvugwaho ubwicanyi usanga benshi muribo babikomora ku biyobyabwenge,…murasabwa gutanga amakuru, kandi nimutabikora tuzakoresha ingufu tugamije kubungabunga uwo mutekano w’iguhugu cyacu.”
Abaturage bo mu Kagari ka Yaramba hatwikiwe ibi biyobyabwenge, ndetse bikaba binahavugwa cyane, bemeza ko benshi muribo bamaze kumenya ingaruka z’ibiyobyabwenge, dore ko muri aka Kagari hafunzwe abaturage benshi bazira ibiyobyabwenge.
Ku rundi ruhande, Umushinjacyaha mu Karere ka Gicumbi M.Victoire Murekatete yasaye abaturage kwirinda ibiyobyabwenge kugira ngo bajye kure y’ibihano biterwa no gukoresha ibiyobyabwenge, kuko haba ufashwe abinywa, ubicuruza, ndetse n’uhisha aho babibika bose ingaruka zibageraho kimwe.
Igihano cya bene abo ni igifungo, kuva ku mwaka umwe kugera ku myaka itatu, ndetse n’ihazabu iva ku mafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo itanu kugera kuri 250.
Ibiyobyabwenge bikunze kugaragara muri aka Karere biba mu bwoko butandukanye, gusa usanga higanjemo kanyanga, urumogi, n’ubundi bwoko bw’inzgo bukunze guturuka mu gihugu cya Uganda.
Evence Ngirabatware
UM– USEKE.RW/Gicumbi
3 Comments
iyo muvuga ngo hangirijwe ibiyobyabwenge byumvikanako mubishyigikiye mukosore imvugo hamenwe ibiyobyabwenge bangiza ikintu cyemewe
Kalisa rwose urasetsa aba banyamakuru se nawe urabarenganya,bamwe bavuye i Bugande abandi bari bakadogo abandi bari za mpayibobo mu migi nonese uravuga iki ? ko igihugu kimeze gutya.
kwangiza ubundi bivuga gukora ibidakorwa,naho biriya ni uguta cyangwa kumena no gutwika niba bakoresheje umuriro.
Ariko murabona amafaranga y’abanyarwanda arimo gutikira. Ibyo ari byo byose ntabwo abo babyaka baba babiboneye ubusa. Niyo mpamvu leta ikwiye kudategereza gufata abafite izo nzoga ngo izangize ahubwo ikore ubukangurambaga busesuye yigishe abaturage bamenye ibinyobwa bitemewe n’ibyemewe. Ko tumena za chief waragi cg izindi Gin ngo ni ibiyobyabwenge ariko mu Rwanda tukemera za Suruduwili kandi zose ari spirit zikorwa kimwe n’abazikora ari bamwe usibye ko hari izikorerwa muri Uganda izindi zigakorerwa mu Rwanda?
Ibi biradindiza icyaro sana.
Niko mbibona
Comments are closed.