Muhanga: Umugore akurikiranyweho icyaha cyo kwiba abana babiri
Muhanga – Jeanne NAHABARAMUTSE wo mu Muheta, Akagari ka Kanyana, Umurenge wa Rugendabari ari mu maboko ya Polisi ashinjwa kwiba abana babiri, aremera icyaha akavuga ko hari abamushutse.
Jeanne NAHABARAMUTSE w’imyaka 22 y’amavuko avuga ko yatakaje ababyeyi bombi arerwa na Nyirakuru bukeye ngo yaje kujya kwa Nyinawabo uvukana na Nyina mu Murenge wa Kibangu, ariko aza kuvayo yerekeza mu Karere ka Rwamagana gushakayo imirimo.
NAHABARAMUTSE avuga ko gushaka akazi byari urwitwazo kuko yari afite ubutumwa bw’uyu Nyinawabo wamusabye kuzakora ibishoboka byose akazamwibira umwana kuko ngo amukeneye.
Ntibyatinze ngo kuko mugenzi we yaje kumuha umwana ngo amumufashe ashaka kwiherera, agarutse asanga yafashe moto ayoberwa aho yamujyanye.
Yagize ati “Mamawacu niwe wansabye kumwibira umwana, jye rwose icyaha nicuza ni uko gusa nta muyobozi n’umwe nabibwiye.”
Daria UWIZEYE, nyina w’umwana wibwe, utuye mu Mudugudu wa Gitamu, Akagari k’Akanzu, Umurenge wa Kigabiro, mu Karere ka Rwamagana, avuga ko yagiye ku isoko ari kumwe n’uyu NAHABARAMUTSE, bageze hafi yaryo amuha umwana ngo amumufashe kugira ngo abanze ajye kwihagarika, avuga ko yasohotse abaturage bamubwira ko yateze moto ari kumwe n’uyu mwana.
Ati “Nagiye kubibwira Polisi itangira gushakisha, nagiye kumva numva bantumyeho ko uwibye umwana bamufatiye mu Karere ka Muhanga, kandi hashize ukwezi n’igice ntari kumwe n’umwana wanjye.”
Mu biganiro bamwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Muheta, ari nabo bagize uruhare mu gufata uyu mugore wibye umwana, bavuga ko yabanje kubabeshya ko ariwe nyina w’uyu mwana ariko ngo batangiye kumukurikirana aramuta arahunga.
Aba baturage bavuga kandi ko mu kandi Kagari yahungiyemo naho yahibye undi mwana, ariko abonye bagiye kumufata amuta mu gisambu arahunga. Abaturage baza kwiyambaza inzego z’umutekano zita muri yombi uyu mugore.
Ubu, NAHABARAMUTSE afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kiyumba, yavuze ko yigeze gushaka ariko aza gutandukana n’umugabo nyuma y’amezi atanu.
Imbere y’umushinjacyaha mu Karere ka Muhanga, Jean NAHABARAMUTSE yemeye icyaha cyo kwiba aba bana, ndetse anasaba imbabazi. Ubushinjacyaha bwatangaje ko bugiye gukora Dosiye buyishyikirize urukiko, bityo ahanwe hakurikije amategeko ahana y’u Rwanda.
MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Kiyumba
3 Comments
nnnnnnnnnnnnnnnnnnnnnnnnnnnnnnnnnnnn
uyu mugore arasa n’umujura koko,aaaaaaaaaaah abagabo baragowe ngo kubera afite ig…ba buriya yujuje ibyangombwa aaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaah
MAna yange tabara ababyiyi. hary nkuwo ukamusigira umwana murugo????????
Comments are closed.