Digiqole ad

Imvura nyinshi ishobora guhindura inzira Tour du Rwanda 2016 izacamo

 Imvura nyinshi ishobora guhindura inzira Tour du Rwanda 2016 izacamo

Umwaka ushize, etape isorezwa i Nyamirambo yegukanywe na Jean Bosco Nsengimana.

Abashinzwe gutegura ‘Tour du Rwanda 2016’ ibura iminsi ine ngo itangire, batangaje ko imihanda izacamo ishobora guhinduka kubera imvura nyinshi yitezwe muri uku kwezi.

Kuri iki cyumweru tariki 13 Ugushyingo 2016, hazatangizwa ku mugaragaro isiganwa mpuzamahanga ry’amagare rizenguruka u Rwanda “Tour du Rwanda 2016”, rigiye kuba ku nshuro ya munani (8) kuva yaba mpuzamahanga muri 2009.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa gatatu tariki 9 Ugushyingo 2016, itsinda ritegura Tour du Rwanda ryatangaje ko kubera imvura nyinshi ikunze kugwa mu kwezi kw’Ugushyingo, ngo ishobora gutuma haba impinduka mu mihanda izakoreshwa muri iri rushanwa.

Jean Claude Herault, Aimable Bayingana, na Olivier Gr-Jean mu kiganiro n'abanyamakuru cya mbere ya Tour du Rwanda 2016.
Jean Claude Herault, Aimable Bayingana, na Olivier Gr-Jean mu kiganiro n’abanyamakuru cya mbere ya Tour du Rwanda 2016.

Imihanda ishobora guhinduka ni izacamo ‘etape’ ya gatandatu (6) izaba tariki 19 Ugushyingo 2016, ikava i Musanze igasorezwa i Nyamirambo, abasiganwa baciye ku muhanda w’amabuye wo mu Murenge wa Nyakabanda, aho bita kwa Mutwe, bakamanuka mu Rugunga, bagasubira Nyabugogo-Kimisagara, bakongera kuzamuka kwa Mutwe, bagasoreza kuri stade ya Kigali.

Bayingana Aimable uyobora ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY) abisobanura yagize ati “Umuhanda umanuka kuri 40 ujya mu Rugunga biragoye ko abasiganwa bawucamo imvura yaguye, kuko uramanuka cyane, wongeyeho kunyerera bishobora guteza impanuka. Tuzafata umwanzuro ku mihanda tuzakoresha kuri iyo ‘etape’ tugendeye ku iteganyagihe. Kandi abakinnyi bazahaguruka bazi neza imihanda bazacamo.”

ayingana yavuze ko imvura niba nyinshi bazagera Nyabugogo, bace Kimisagara, bazamuke kwa Mutwe, bahite basoreza kuri stade i Nyamirambo, batazengurutse kabiri kwa Mutwe nk’uko biteganyijwe.

Mu mwaka ushize, Nsengimana Jean Bosco niwe warangije aka gace ari uwa mbere, binamufasha kwegukana Tour du Rwanda 2015.

Umwaka ushize, etape isorezwa i Nyamirambo yegukanywe na Jean Bosco Nsengimana.
Umwaka ushize, etape isorezwa i Nyamirambo yegukanywe na Jean Bosco Nsengimana.
Umuhanda w'amabuye wo mu Murenge wa Nyakabanda witezweho kuzagora cyane abasiganwa.
Umuhanda w’amabuye wo mu Murenge wa Nyakabanda witezweho kuzagora cyane abasiganwa.
Imvura nigwa abasiganwa bazahita bazamuka i Nyamirambo.
Imvura nigwa abasiganwa bazahita bazamuka i Nyamirambo.

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

3 Comments

Comments are closed.

en_USEnglish