Digiqole ad

Birakwiye ko dutangira iperereza ku Bafaransa bagize uruhare muri Jenoside – Min. Mushikiwabo

 Birakwiye ko dutangira iperereza ku Bafaransa bagize uruhare muri Jenoside – Min. Mushikiwabo

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo avuga ko Ubufaransa aribwo bwakomeje gutoba umubano w’ibihugu byombi.

Nyuma yo gutangaza urutonde rw’abasirikare b’abafaransa 22 bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse hakaba hari na gahunda yo gusohora n’urutonde rw’abanyapolitike nabo bagize uruhare muri Jenoside, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo asanga bikwiye ko hatangira iperereza kugira ngo bazatabwe muri yombi.

Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga w'u Rwanda Louise Mushikiwabo avuga ko Ubufaransa aribwo bwakomeje gutoba umubano w'ibihugu byombi.
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo avuga ko Ubufaransa aribwo bwakomeje gutoba umubano w’ibihugu byombi.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa kane, Minisitiri Louise Mushikiwabo yagarutse ku birebana n’umubano w’u Rwanda n’Ubufaransa wongeye kugarukamo agatotsi.

Minisitiri Louise Mushikiwabo yavuze ko umubano w’ibihugu byombi wagiye uzamo agatotsi bigizwemo uruhare n’Ubufaransa nk’iguhugu ndetse n’abantu ku giti cyabo bari mu nzego z’igisirikare na Politike.

Ati “Muri Jenoside yabaye hano mu Rwanda mu 1994, Si ibanga Ubufaransa bwa bwashyigikiye Guverinoma yishe abaturage bayo barenga miliyoni,…twari tubizi rero ko bitazoroha kugirana umubano mwiza usanzwe n’Ubufaransa.”

Mushikiwabo yavuze ko u Rwanda rwakoze uko rushoboye kugira ngo rugirane umubano mwiza n’Ubufaransa nk’ibisanzwe hagati y’ibihugu ariko biranga.

Ati “Imyaka 22 nyuma ya Jenoside, twaje kugera aho tubona ko Ubufaransa butifuza umubano mwiza n’u Rwanda. Mu magambo barabivuga ariko mu bikorwa inzego z’Ubufaransa zigakora ibindi.

U Rwanda nk’igihugu twageze aho tugomba kuvuga ngo ibikorwa n’imyitwarire by’Abafaransa bitagishoboye kwihanganirwa. Tumaze igihe kinini tugerageza gukora ibishoboka byose mu buryo bugoye kugira ngo tugire umubano mwiza n’Ubufaransa, ariko intambwe zose u Rwanda rwateye rujya mbere, Ubufaransa bwo bwagiye buzitera busubira inyuma.”

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga yavuze ko nk’ubuyobozi bageze aho bakeka ko imbaraga u Rwanda rwashyize mu kongera kubaka umubano n’Ubufaransa, Ubufaransa bwo butazishimiye, wenda bugatekereza ko ari integeke (weakness).

Ati “Siko biri, icyo nababwira ni uko mu myaka iri imbere tugiye gukomeza gushyira hanze amakuru yose agaragaza uruhare rw’abayobozi b’Abafaransa, abasirikare n’abandi bagize uruhare muri Jenoside yabaye muri iki gihugu.”

Yongeraho ati “Tuzakoresha ubushobozi bwose dufite kugira dukore iperereza, tuzakoresha amakuru dufite, tuzasaba Ubufaransa buhe abantu bacu bakora iperera uburenganzira bwo kuvugana n’abantu bose bakekwa, abanyapoltike, abasirikare, hanyuma turebe icyo bizatanga.”

Abajijwe niba u Rwanda ruri kwitegura gushyira hanze impapuro zita muri yombi abasirikare 22 b’Abafaransa baherutse gutungwa urutoki na Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside CNLG ko bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mushikiwabo yavuze ko kuba Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside yarashyize hanze urutonde bitavuze ko u Rwanda rugiye guhita rubafata, kuko ngo kugira ngo umuntu atange impapuro zifata umuntu ari uko haba hari ibindi byabibanjirije, nko gukora iperereza, guha umwanya ukekwa akisobanura ndetse akavuga icyo atekereza kubyo umurega.

Ati “Kuba Komisiyo irwanya Jenoside yagaragaje amazina 22 y’abasirikare b’Abafaransa bafite uruhare, iriya ni inzira igitangira ariko ifite ahandi inyura, mbere y’uko umuntu yavuga impapuro zifata umuntu.

Ariko icyo bisobanura ni uko ari mu nzego za Gisirikare n’inzego za Politike z’Ubufaransa hari abantu, hagaragara ibimenyetso ko bagize uruhare muri Jenoside yabereye muri iki gihugu, n’amazina y’abanyapolitike ari hafi ari mu nzira, ubwo ni ukuvuga ko iperereza kuri abo bantu rikwiye muby’ukuri gutangira kugira ngo bizabashe kugera ku mpapuro zifata abantu.”

Umubano hagati y’u Rwanda n’Ubufaransa wongeye kuzamo agatotsi nyuma y’uko Ubufaransa butangaje ko bugiye kongera kubura Dosiye yari yarafunzwe, y’ihanurwa ry’indege y’uwari umukuru w’igihugu Juvenal Habyarimana tariki 06 Mata 1994.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

11 Comments

  • Nimukomeza kwikoma ubufaransa buzaduteza abo tuvuga ko aribo tubanye neza badutere hejuru tubure urwitwazo! Cyangwa ntimubazi! Ushobora kubona uriya Tereza Maes ministri w’intebe w’ubwongereza ariwe udushushubikanyije, Alain Juppe akazajya kubutegetsi ntawe ukimutunga urutoki! Ahubwo akazaza ari nk’umuhuza! Ingero nyinshi turazifite!

  • nonese urwego rwa Leta rwasohoye amazina Leta itabizi buriya ntibayirega guharabika niba Koko barakoze urutonde nta perereza ryakozwe?ko numva byaba ari imikorere itari myiza?ibaze ubu dukoze iperereza bakaba abere twabigenzadute cg twibaze hagize umwe uvamo akaba nka Prezida nkuko trump yadutunguye

  • Ibyo mu Rwanda harigihe binsetsa.Ibibyose bije aruko abafaransa bongeye kubyutsa dossier yindege, iyo batavuze ntituvuga, bavuga rimwe twe tukavuga 100 bintera kwibaza ikibazo kimwe rero.Iyo ndege usibye nabaperezida nibyegera byabo byarimo haguyemo nabafaransa kandi imiryango yabo bafaransa ikeneye ukuri nubutabera.Iyo USA yohereje Munyakazi,Ubuholandi,Suwedi yohereje abanyarwanda dukoma amashyi tukavugako abobantu tugiye kubaburanisha batsinda bakagirwa abere batsindwa bagahanwa.None se kuki abafaransa iyo bavuzeko bubuye dossier yabo bafaransa bishwe twebwe twumva biduteyikibazo aho kugirango tuvuge tuti: Nta kibazo biduteye kuko turabere ubucamanza bukore akazi kabwo?

  • Nyamara abanyarwanda aho bigeze twari dukwiye kwitonda tugacisha make, tukareka ririya hangana turimo, kuko ntaho bizatugeza. Dukwiye guhaguruka tugashyira imbere ubumwe n’ubwiyunge bw’abana b’u Rwanda, kuko mu gihe abanyarwanda bose bashyize hamwe nta munyamahanga uzaza kubateranya ngo bamukundire. Ariko mu gihe abanyarwanda bazakomeza kwishishanya hagati yabo no kuryana hagati yabo bashingiye ku moko cyangwa ku zindi mpamvu izo arizo zose (zaba iza politiki cyangwa izindi), bizorohera cyane abanyamahanga kubinjiramo babashyamiranye, babaryanishe kurushaho ndetse batume habaho ubundi bwicanyi.

    Inzego za Politiki n’iz’Ubuyobozi z’iki gihugu zikeneye abajyanama beza, abajyanama bashyira mu gaciro, abajyanama batarangwa n’amarangamutima y’abahezanguni, abajyanama bicisha bugufi kandi bafite ubwitonzi bakagira n’ubushishozi buhagije mu misesengurire ya politiki mpuzamahanga. Dukeneye abajyanama n’abayobozi badahubuka, badafata ibyemezo huti huti, badashyira imbere impaka za ngo “cyo turwane”. Dukeneye abajyanama bakunda u Rwanda n’abanyarwanda bose batavanguyemo n’umwe. Abanyarwanda dukeneye urukundo n’amahoro kuruta byose.

    • Ni wowe utanze igitekerezo kizima,kudos!

    • @Batesi, utanze igitekerezo kitagiruko gisa.

  • Ariko njye hari ibibazo ntari nigera mboera igisubizo kugeza uyu munsi, hagize uwamfasha yansobanurira:

    1. Iriya ndege yaguyemo abakuru b’igihugu 2 (Rwanda n’ u Burundi), Leta y’u Rwanda kuki itigeze ishaka guha ubutabera abo bantu bayiguyemo cyane cyane ko bari abayobozi batowe n’abaturage ? kuki se Leta y’u Burundi yo itigeze ishakira ubutabera uwo muyobozi wabo wayiguyemo ?

    2. Iyo ndege kandi yaguyemo abandi banyarwanda ndetse n’abafaransa, niba Leta y’u Rwanda yo itarahaye agaciro abo banyarwanda, ariko abafaransa bakaba bashaka ko abantu babo bapfiriyemo bahabwa ubutabera, kuki bitera ikibazo ?

    3. Iriya ndege ntabwo yahanuwe na Leta y’u Rwanda, nkenka ko byakozwe n’abantu ku giti cyabo. Kuki ikibazo cyayo buri gihe gihanganisha za Leta 2, aho guhanganisha abakekwah gukora icyaha n’ubucamanza ?

    4. Kuki Leta y’u Rwanda iyo hazamutse ikibazo cy’iriya ndege nayo ihita izamura ikizo cya Abafaransa bashobora kuba barakoze genocide ? kandi tubwirwa ko guhanurwa kw’iriya ndege ntaho guhuriye na genocide, kuki bidatandukanywa ?

    5. Niba Leta y’u Rwanda ifite ibimenyetso bihagije nk’uko Min. Louise abivuga, kuki yategereje imyaka 22 yose, kandi uburemere bw’icyaha cya genocide twese tuzi uko bungana? Kuki se Ubufaransa bwagiye buseta ibirenge mu kurangiza iyi enquete, none imyaka ikaba ishize ari 22 ?

    Uwagira ibisobaburo bifatika yabisangiza abandi basomyi.

  • Ibibazo byawe ka mbigusubize mu gisubizo kimwe:

    Umunsi uzamenyeraho umuntu wishe Perezida Keneddy wa US, uzarara umenye uwahanuye indege ya Yuvenali.

    It is about politics my friend. Lies and hypocrisy make it survive.

    Gubwa neza.

  • Ahhhhhaaaaa imyaka ibaye 22 uRwanda rwarasize agati muryinyo, imyaka ibaye 22 France yaratereye agati muryinyo: la Politique Cette art Domantique?

  • Iperereza lyacu nkabanyarwanda nirikorwe ku bafaransa no ku byo bakoze mu Rwanda. ABatanga buhamya ntibabuze ali mu rwanda ali no mu bafaransa ubwabo.Ntabwo ali uguhangana nugushyira u kuli ahagaragara Ukuli.Guca muziko ntigushya.Bizatuma ubushotoranyi bushira umubano ugaruke.Nta bwoba ..

  • bajye badukuraho ikinamico.bose bafite ibyobaziranyeho.bama batujijisha ngo duhore muri karabaye.ubundi ari ihanurwa ryindege rirareb abantu kugiti cyabo ari nuruhare muri genocide umuntuwese akurikiranwa ukwe.ubutabera kuriburiwese ningombwa. very soon we will trump them they will be suprised

Comments are closed.

en_USEnglish