Intara y’Iburasirazuba igiye gufashwa kugira internet yihuta ya 4G
Kuri uyu wa gatatu nyuma yo gusobanukirwa byimbitse akamaro k’ikoranabuhanga no gukoresha internet yihuta ya ‘4G LTE’, Uturere tw’Intera y’Iburasirazuba n’abandi bafatanyabikorwa bafashe ingamba yo guteza imbere ikoranabuhanga ndetse no kugana internet ya 4G kugira ngo bashobore kwihutisha Serivisi batanga mu kazi kabo ka buri munsi.
Antoine Sebera ushinzwe imikoranire n’ibindi bigo mu kigo KT Rwanda giciruza internet ya 4G LTE, nyuma yo kugirana ibiganiro binyuranye n’abayobozi mu Ntara y’Iburasirazuba yavuze ko babonye umwanya wo kuganira n’abo, babereka gahunda yabo ku Banyarwanda hirya no hino, n’Intara y’Iburasirazuba by’umwihariko.
Ati “Twerekanye n’aho tuzaba twageze uyu mwaka ndetse n’umwaka utaha, rwose twabonye umwanya wo kuganira nabo kubyo bakeneye ndetse n’uburyo byabageraho.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’iyi Ntara Makombe JMV yavuze ko nyuma yo gusurwa na Sosiyete ya KT Rwanda ikabasobanurira ibyerekeye na internet ya 4G LTE ngo biyemeje gukorana nabo kugira ngo bagure ibikorwaremezo bya internet yihuta.
Yagize ati “Mu nzego dukorera dukunze gukora za raporo cyane, kandi dukunda no gutanga Serivise mu buryo butandukanye, rero twifuza y’uko, dutanze iyo Serivise twanabikora no mu buryo bwihuse.”
Makombe yakomeje avuga ko 4G izabafasha muri za Serivisi bagenda batanga ku rwego rw’Intara n’Uturere, ndetse n’inyandiko zindi bagenda babona kuzifungura bikagorana.
Intara y’Iburasirazuba yishimiye uburyo ikiganiro cya tanzwe na KT Rwanda ku byerekeranye na internet ya 4G LTE, maze ubuyobozi bw’uturere twose bwiyemeza ko bugiye kuva kuri internet ya 3G ahenshi bakoreshaga bagatangira gukoresha 4G.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW
1 Comment
Iyi internet se yabanje ikagera n i Kgali!?
Comments are closed.