Imiyoborere y’ibigo bya Leta n’ibyigenga ihagaze neza mu Rwanda –

Imiyoborere ni myiza, kuba uyu munsi dufite isoko ry’imari n’imigabane, aho uzabona isoko ry’imari n’imigabane ni imiyoborere myiza, ni ikimenyetso cy’imiyoborere myiza mu rwego rw’imari n’ubukungu bw’igihugu. Kuri uyu wa gatatu, abayobozi b’ibigo by’imari, isoko ry’imari n’imigabane, inzego zinyuranye z’ubukungu n’imari bari mu nama yiga ku miyoborere y’ibigo (corporate governance). Obadiah Birario, umugenzuzi mukuru w’imari […]Irambuye

Gutanga serivisi zinoze ku baturage byasubiye inyuma mu ntara y’amajyepfo

Icyegeranyo cy’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB) kigaragaza ko igipimo cy’imitangirwe ya Serivise zihabwa abaturage cyasubiye inyuma mu Ntara y’Amajyepfo, bitewe n’uko uruhare rw’umuturage mubimukorerwa bifite ibipimo biri hasi, abaturage ngo ntibahabwa umwanya mu bibakorerwa. Icyegeranyo cya RGB kigaragaza ko Intara y’Amajyepfo yasubiye inyuma mu mitangire ya Serivise inoze, ibipimo byavuye kuri 71.1% mu 2015 bigera kuri 67,7% […]Irambuye

Simbikangwa yari icyigenge, akaba inshuti ndakorwaho ya Habyarimana,…-Dr Iyamuremye

Kuri uyu wa mbere, GASANA NDOBA na Dr Augustin Iyamuremye ubu uyobora Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye batanze ubuhamya mu rubanza rw’ubujurire bwa Pascal Simbikangwa. GASANA NDOBA yatanze ubuhamya ashingiye kubyo yasomye, n’ibyo yumvaga kuva mu 1990 ubwo yakoraga mu bijyanye no kurengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Dr Augustin Iyamuremye we yatanze ubuhamya nk’uwari umuyobozi mu Rwanda, by’umwihariko akaba […]Irambuye

Ikigega RNIT-Iterambere Fund kimaze gushorwamo amafrw arenga MILIYARI

Kuri uyu wa mbere, ubuyobozi bw’Ikigega RNIT-Iterambere Fund bwatangaje ko mu kiciro cya mbere cyo gukusanya ishoramari ry’Abanyarwanda ngo bakiriye amafaranga y’u Rwanda agera kuri 1 046 892 986, ndetse hafi ya yose ngo bamaze kuyashora. Nk’uko byari biteganyijwe, ku itariki 14 Ugushyingo nibwo ubuyobozi bwa ‘RNIT-Iterambere Fund’ bwagombaga gutangaza ibyavuye mu kiciro cya mbere […]Irambuye

Ubumenyi n’ikoranabuhanga nibyo tugomba gushingiraho twubaka iterambere rirambye -Kagame

Perezida Paul Kagame yafunguye inama ngaruka mwaka y’abahanga mu bumenyi n’ikoranabuhanga “TWAS”, ndetse ahabwa umudari w’ishimwe kuko yaharaniye iterambere rirambye rishingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga mu Rwanda no ku mugabane wa Africa muri rusange. Mbere yo gufungura iyi nama ku mugaragaro, Perezida Paul Kagame yabanje guha ibihembo n’imidari y’ishimwe ababaye indashyikirwa mu guteza imbere ubumenyi n’ikoranabuhanga […]Irambuye

Ruhashya: Umugore yateye mugenzi we umujugujugu ahita apfa

Amajyepfo, Huye – Mu masaha ya Saa munani kuri iki cyumweru, abagore babiri batuye mu Mudugudu wa Bwankusi, mu Kagari ka Maara, Umurenge wa Ruhashya batonganye baterana imijugujugu umwe umufata mu rubavu ahita apfa. Umwe mu baturanyi babo yabwiye Umuseke ko ingo z’aba bagore bombi bafite abagabo n’abana zegeranye ndetse nta metero 10 ziri hagati […]Irambuye

Gicumbi: Abanyamuryango ba FPR bakorera mu bitaro bya Byumba biyemeje

Kuwa gatanu, abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bakorera mu bitaro bya Byumba mu Karere ka Gicumbi bishimiye uruhare rw’umuryango mu iterambere no kwita ku buzima bw’abaturage, nabo biyemeza kurushaho kunoza Serivise batanga. Muri uyu muhango, Dr Jean de Dieu Twizeyimana uyobora ibi ibitaro bya Byumba, ndetse akaba n’umukuru wa FPR muri ibi bitaro yibukije abakozi be indangagaciro […]Irambuye

Dr IYAMUREMYE na Gasana NDOBA baratanga ubuhamya mu rubanza rwa

Kuwa mbere tariki 14 Ugushyingo 2016, abagabo bafite inararibonye mu mateka y’u Rwanda Gasana NDOBA na Dr Augustin IYAMUREMYE baratanga ubuhamya mu rubanza rwa Pascal Simbikangwa. Urubanza rw’ubujurire rwa Pascal Simbikangwa rwatangiye tariki 25 Ukwakira, nyuma y’imyaka ibiri ahamwe n’ibyaha bya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu agakatirwa igifungo cy’imyaka 25. Kuva tariki 27 Ukwakira, umucamanza Régis […]Irambuye

Ndayisenga na Nsengimana bafatanyije kenshi ariko ubu barahigana ubutwari

Mu gihe habura amasaha macye ngo Tour du Rwanda 2016 itangire, Abanyarwanda babiri baheruka kuyitwara bafatanyije ariko bagahita bajya gukina nk’ababigize umwuga mu mahanga, ubu bagiye guhura bahanganye, gusa ubu barahiga ko tuzabona uwarushaga undi mu gihe cyashize. Kuri iki cyumweru tariki 13 Ugushyingo 2016, haratangira isiganwa rizenguruka u Rwanda ku igare “Tour du Rwanda […]Irambuye

Rwanda–France: Juppé abaye Perezida umubano warushaho kuba mubi

*Juppé atowe ashobora kongera ihangana hagato y’ibihugu byombi, *Leta zombi guhangana sicyo kizakemura ikibazo, hakenewe inzira ya diplomacy *Ubufaransa ntiburakira ko FPR yatsinze Leta yari ishyigikiye. Umusesenguzi mubya Politike mpuzamahanga Dr Christopher Kayumba asanga Alain Juppé uri kwiyamamariza kuba Perezida w’Ubufaransa aramutse atowe umubano w’Ubufaransa n’u Rwanda ngo warushaho gukendera. Mu kwezi gutaha, mu Bufaransa […]Irambuye

en_USEnglish