Abaturage bo mu Murenge wa Gitambi, ho mu Karere ka Rusizi babangamiwe no kutagira amazi meza yo kunywa, nyamara muri uyu Murenge hari isooko itanga amazi mu yindi Mirenge ya Muganza na Bugarama bahana imbibe. Aba baturage bavuga ko hari bamwe muri bo barwaye indwara ziterwa n’amazi mabi bakoresha kuko nta yandi mahitamo baba bafite, […]Irambuye
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, Polisi y’igihugu mu Karere ka Ngoma yarashe umusore witwa Jean de Dieu Nzabonimana wakekwagaho ubujura, ndetse ngo akaba yari mu kiciro cy’abajura ba ruharwa. Jean de Dieu Nzabonimana w’imyaka 25 wari ukiri ingaragu, ngo yari asanzwe ari umujura ushakishwa cyane n’inzego z’umutekano. IP Emmanuel Kayigi, umuvugizi wa Polisi […]Irambuye
Ku gicamunsi cyo kuwa gatatu, ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi bwasuye imfungwa n’abagororwa bafungiye muri gereza ya Muhanga, bwumva ibibazo byabo ahanini bishingiye ku mitungo, ndetse bwiyemeza ko bugiye kubikemura. Gahunda yo gusura no kwegera abaturage isanzwe ikorwa buri wa gatatu, aho Akarere kamanuka kagahura n’abaturage kugira ngo gakemure ibibazo bitandukanye bafite. Igikorwa cyo gusura imfungwa […]Irambuye
Umwe mu bakinnyi beza ku Isi umukino w’amagare ufite muri iki gihe, Peter Sagan yagaragaje ko yishimiye urwego rwa Tour du Rwanda 2016, by’umwihariko agace k’ahazwi nko kwa ‘Mutwe’, kazamuka cyane kandi kaba kariho abakunzi b’umukino w’amagare benshi. Aka gace abakinnyi n’abakurikirana umukino w’amagare bise “Mur de Kigali”cyangwa “Urukuta rwa Kigali”, uyu mwaka kasoje ‘Etape’ […]Irambuye
Minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu muri Malawi Grace Chiumia yavuze ko azi Vincent Murekezi nk’umucuruzi ukomeye kandi bahaye ubwenegihugu, gusa ngo bagiye kwiga ku kirego cya Jenoside u Rwanda rumurega. Minisitiri Grace Chiumia yabwiye itangazamakuru ko azi Murekezi, kandi ko Guverinoma ya Malawi idafite amakuru ku ruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yagize […]Irambuye
Amakuru dukesha inshuti za hafi z’umuryango wa Knowless na Clement aremeza ko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri, bibarutse umwana w’umukobwa. Mu bisanzwe amakuru y’uko azabyara umukobwa yari asanzwe azwi, n’ubwo Knowless na Clement badakunze gutangaza amakuru arebana n’urukundo rwabo ndetse n’urugo rwabo kuva batangira gukundana. Inshuri ebyiri z’uyu muryango zemereye Umuseke ko bamaze […]Irambuye
Kuri uyu wa kabiri, ku isoko ry’imari n’imigabane hacurujwe impapuro z’agaciro mvunjwafaranga n’imigabane bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 20 190 400. Impapuro z’agaciro mvunjwafaranga (Treasury Bonds) zifite agaciro ka Miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda. Umugabane w’izi mpapuro wacurujwe ku mafaranga 104. Impapuro zacurujwe, ni iz’imyaka itanu Guverinoma yacuruje muri uyu mwaka wa 2016 (FDX1/2016/5yrs), Leta […]Irambuye
Myugariro w’ibumoso w’ikipe y’igihugu Amavubi, Abouba Sibomana arangije amasezerano y’imyaka ibiri muri Gor Mahia FC yo muri Kenya. Umutoza w’iyi kipe aremeza ko amasezerano ye atazongerwa. Tariki 17 Mutarama 2015, nibwo Abouba Sibomana bita ‘Taiwo’ yavuye muri Rayon Sports ajya muri Gor Mahia FC, aguzwe miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda. Yasinye amasezerano y’imyaka ibiri, azarangira […]Irambuye
Urwego rwigenga rufasha iterambere ry’ubucuruzi mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba “Trade Mark East Africa” rwatangaje ko rugiye gutangira icyiciro cya kabiri cy’ishoramari bakora bakora mu gufasha ibihugu byo mu karere kunoza ubucuruzi, mu Rwanda bazahashora miliyoni 63 z’amadolari mu myaka itandatu. Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, nibwo basoje icyiciro cya mbere cyatangiye mu […]Irambuye
*Leta ikomeje kubagoboka ibaha ubufasha bw’ibiribwa, *Ubu babonye imvura ihagije barahinga ndetse bafite icyizere cy’ejo hazaza. Mu Karere ka Kayonza, Umurenge wa Rwinkwavu, kamwe mu duce twavuzwemo inzara cyane mu myaka hafi nk’ibiri ishize kubera kubura imvura umusaruro ukaba mucye, ubu icyizere ni cyose kubera ko noneho babonye imvura. Ubwo Umuseke uheruka gusura i Rwinkwavu […]Irambuye