Digiqole ad

TMEA igiye gushora Miliyoni 63 $ mu iterambere ry’inganda, ubwikorezi mu Kivu…

 TMEA igiye gushora Miliyoni 63 $ mu iterambere ry’inganda, ubwikorezi mu Kivu…

Urwego rwigenga rufasha iterambere ry’ubucuruzi mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba “Trade Mark East Africa” rwatangaje ko rugiye gutangira icyiciro cya kabiri cy’ishoramari bakora bakora mu gufasha ibihugu byo mu karere kunoza ubucuruzi, mu Rwanda bazahashora miliyoni 63 z’amadolari mu myaka itandatu.

Patience Mutesi, Umuyobozi wa TMEA mu Rwanda mu kiganiro n'abanyamakuru.
Patience Mutesi, Umuyobozi wa TMEA mu Rwanda mu kiganiro n’abanyamakuru.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, nibwo basoje icyiciro cya mbere cyatangiye mu mwaka wa 2010 – 2016, ndetse bagaragaza n’ibyo bagezeho mu Rwanda.

Mu myaka itandatu ‘Trade Mark East Africa (TMEA)’ yashoye mu Rwanda asaga Miliyoni 65 z’amadolari ya Amerika, mu mishinga igera kuri ine.

Mu mishinga bashoyemo harimo igamije kugabanya igiciro cy’ubwikorezi bw’ibicuruzwa, cyabashije kuva ku madolari ya Amerika 6,500 muri 2011, kigera kuri 4,800 muri 2016, ukuye Kontineri i Mombasa uzizana i Kigali. Ibi ngo byatumye hari amafaranga agera kuri Miliyoni indwi (7) arengerwa.

Aha bashoye mu kunoza ubucuruzi ndengamipaka, bafasha za Guverinoma kubaka imihanda, gushyiraho za ‘system’ zo kugenzura aho ibicuruzwa bigeze, kuvugurura no imikorere y’ibyambu n’imipaka, bongerera ubushobozi abacuruzi n’abanyenganda, ndetse n’ibigo bigenzura ubuziranenge, n’ibindi.

Ubushakashatsi bwigenga ngo bwagaragaje ko ishoramari TMEA yashyize mu mishinga ine mu Rwanda, ryazanye inyungu (return on investment) ya Miliyoni 100 z’amadolari ya Amerika. Mu gihe, ishoramari rya Miliyoni 560 z’amadolari bashoye mu karere kose, ryazanye inyungu ifite agaciro ka Miliyari 17 z’amadolari ya Amerika.

Patience Mutesi, Umuyobozi wa TMEA mu Rwanda yabwiye Umuseke ko mu kiciro cya kabiri kizamara imyaka itandatu, ngo bagiye gushora mu Rwanda miliyoni 63 z’amadolari ya Amerika.

Ati “Mu kiciro cya kabiri harimo akazi kenshi cyane,…harimo kureba ubushobozi bw’ikiyaga cya Kivu, turareba icyo twakora kugira ngo abantu babashe gucuruza bakoresheje ubwikorezi bwo mu biyaga.”

Muri iki cyiciro cya kabiri kandi ngo bagiye gufasha Guverinoma kongera inganda, cyane cyane muri gahunda yo kuzisaranganya hirya no hino mu gihugu, kugira ngo ibice zishyizwemo nabyo bitere imbere kandi bizamure ibyoherezwa mu mahanga.

Ati “Turasha kureba ukuntu twafasha u Rwanda kongera ibyoherezwa mu mahanga, kongera umusaruro, kongera akazi kuko ni ngombwa cyane, kongera umusaruro mbumbe w’igihugu, no kongera imisoro.”

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Amb. Claver Gatete washimye ngo byinshi TMEA yabafashije mu kiciro cya mbere, yizeye ko icyiciro cya kabiri kizafasha u Rwanda mu kuzamura umusaruro ndetse n’ingano y’ibyoherezwa mu mahanga n’ireme ryabyo.

Yagize ati “Turaganira nabo uburyo butandukanye twafatanya nabo ku buryo batwunganira mu bijyanye no guteza imbere ibyo twohereza mu mahanga.

Mwarabibonye ko iyo ibyo twohereza mu mahanga bidahagije bitugiraho ingaruka zitari nziza, cyane cyane ku gaciro k’ifaranga ryacu, niyo mpamvu tugomba kohereza byinshi bishoboka hanze dufatanyije nabo.”

Minisitiri Amb. Claver Gatete yashimiye TMEA ubufasha iri guha u Rwanda.
Minisitiri Amb. Claver Gatete yashimiye TMEA ubufasha iri guha u Rwanda.

Minisitiri kandi yashimiye TMEA kuba bagiye gufasha u Rwanda guteza imbere ubwikorezi bwifashishije amazi cyane cyane Ikiyaga cya Kivu, kugira ngo abantu bashobore guhahirana mu buryo bworoheje.

Amb. Gatete yavuze ko mu bijyanye no guteza imbere inganda, Guverinoma ngo birashaka gufatanya na TMEA mu kubaka inzu abantu bashobora gukoreramo, ku buryo abashoramari badafite umwanya wo kubaka baza basanga inzu zubatse bagakora.

TMEA irahanga imirimo miliyoni eshatu mu karere

Ali Mufuruki, umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya TMEA mu Karere avuga ko ikiciro cya mbere cyatanze umusaruro mwiza kandi cyahinduye ubuzima bwa benshi mu bihugu byose bya EAC, ari nayo mpamvu ngo bagiye gutangiza ikiciro cya kabiri.

Mufuruki avuga ko ikiciro cya kabiri kizatangira mu mwaka utaza kizaba ari kinini kurushaho, kuko noneho bazashora miliyoni 700 z’amadolari, kandi mu gihe kirekire.

Ati “Muri iriya myaka irindwi turashaka kongera ubucuruzi bw’imbere mu karere ho miliyari 10 z’amadolari ya Amerika, kugira uruhare mu kongera umusaruro rusange w’akarere, guhanga imilimo isaga miliyoni eshatu, gukura mu bukene abaturage bagera kuri miliyoni ebyiri, kongera imosoro ho byibura amafaranga atari munsi ya Miliyari y’amadolari,…kugabanya igiciro cy’ubucuruzi ho 10%, kugabanyaho igiciro cy’ubwikorezi ho 15%,…”

Ibi kandi ngo bizeye ko bazabigeraho kuko bageze kuri byinshi mu gihe gito n’ubushobozi bucye mu kiciro cya mbere.

Mufuruki avuga ko bishimira ibikorwa bakora kuko bishyigikira gahunda zo kwishyirahamwe mu karere, kandi bikagabanya icyatera intambara cyangwa amakimbirane mu karere kuko iyo abantu bacuruzanya badapfa guhangana cyangwa kurwana byoroshye.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

7 Comments

  • hahahahahh! Ntacyo mvuze ntiteranya!

  • mbega umudame mwiza niba atari umukobwa. Arakeye rwose

    • Waba uhembwa 2,400,000 ku kwezi ukananirwa gucya !

      • Kwayo mafaranga arakayabo ra?

  • ibi bintu barabisobanura ukumva ni byiza rwose!ariko c!gukwirakwiza inganda nta muriro bizakunda!?

  • Dore umwana nkabumusore! Ibindi byose nukubeshya.

  • Unmh, unmh,…uyu mwana Mutesi nijye akwiye, jye-rutikura-rutica-rwa-nyagasani-rwonsa-abana-kurusha-ba- nyina we…! Uyu mwana arahiye kabisa, ni kiri-ku-maso weeee… !

Comments are closed.

en_USEnglish