Digiqole ad

Rwinkwavu yavuzwemo inzara ubu bafite imvura, bizeye kweza

 Rwinkwavu yavuzwemo inzara ubu bafite imvura, bizeye kweza

*Leta ikomeje kubagoboka ibaha ubufasha bw’ibiribwa,
*Ubu babonye imvura ihagije barahinga ndetse bafite icyizere cy’ejo hazaza.

Mu Karere ka Kayonza, Umurenge wa Rwinkwavu, kamwe mu duce twavuzwemo inzara cyane mu myaka hafi nk’ibiri ishize kubera kubura imvura umusaruro ukaba mucye, ubu icyizere ni cyose kubera ko noneho babonye imvura.

Ubwo Umuseke uheruka gusura i Rwinkwavu muri Kanama 2016, abaturage bari bagifite ibibazo byinshi kubera ko bari bamaze imyaka nk’ibiri batabona imvura, byabashyize mu nzara yamenyekanye cyane ndetse bamwe bakayihimba n’amazina.

Kuri uyu wa mbere, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwinkwavu Claude Bizimana yadutangarije ko n’ubu Leta ikomeje kugoboka abaturage ibaha ibiribwa kuko batareza, gusa noneho ngo bafite n’icyizere ko bazeza.

Ubu mu Murenge wa Rwinkwavu ugizwe n’utugari tune, ngo hasigaye imiryango 5 586 ikiri guhabwa ibiribwa.

Ati “Mu gihe bitarera, Leta ikomeje guha abaturage ibiribwa, n’ubu tuvugana barimo barabagaburira.”

Bizimana yatubwiye ko ubu igice kinini cy’Umurenge ayoboye cyabonye imvura, ku buryo bizeye ko bazabona umusaruro mwiza.

Yagize ati “Noneho ubuzima burahari rwose, abaturage barahinze ubu imyaka imeze neza. Ubu nta kibazo dufite, abaturage bahingiye igihe, icyizere cyo kweza kiri hafi kuri 99%.”

Bizimana avuga ko mu tugari tune tugize Umurenge wa Rwinkwavu, byibura ngo dutatu twabonye imvura ihagije.

Ati “Nta kibazo pe, (twizeye ko tuzeza) tuzajya tugaburira n’abandi, iyi season ‘igihembwe cy’ihinga’ irarangira tugaburira n’abandi ibigori.”

Soma inkuru bifitanye isano: Rwinkwavu – Abaturage ibihumbi 15 barahabwa ibiribwa ntibagisuhuka, gusa ni bikeya.

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Ubuhinzi bucungira ku mvura gusa ni kimwe mu biranga ibihugu bidafite iterambere mu buhinzi.

Comments are closed.

en_USEnglish