Digiqole ad

RSE: Hacurujwe T-Bond n’imigabane bifite agaciro k’amafrw arenga miliyoni 20

 RSE: Hacurujwe T-Bond n’imigabane bifite agaciro k’amafrw arenga miliyoni 20

Ku Isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda (photo: internet).

Kuri uyu wa kabiri, ku isoko ry’imari n’imigabane hacurujwe impapuro z’agaciro mvunjwafaranga n’imigabane bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 20 190 400.

Impapuro z’agaciro mvunjwafaranga (Treasury Bonds) zifite agaciro ka Miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda. Umugabane w’izi mpapuro wacurujwe ku mafaranga 104.

Impapuro zacurujwe, ni iz’imyaka itanu Guverinoma yacuruje muri uyu mwaka wa 2016 (FDX1/2016/5yrs), Leta izaba yamaze kuzishyura 19 Gashyantare 2021, ku nyungu ya 12.00%.

Ku isoko ry’imari n’imigabane “Rwanda Stock Exchange (RSE)” kandi hacurujwe imigabane 800 ya Banki ya Kigali (BK) ifite agaciro k’amafaranga 190,400. Umugabane wa BK wacurujwe ku giciro wariho n’ejo hashize cy’amafaranga 238.

Igiciro cy’indi migabane y’ibigo bitacuruje ntiyahindutse, Umugabane wa Bralirwa uri ku mafaranga 140, uwa Crystal Telecom uri kuri 80, uwa EQTY kuri 334, uwa NMG ku 1200, KCB kuri 330, naho uwa USL ukaba ku 104.

Amasaha yo gufunga imiryango y’isoko yageze, hari imigabane ya Banki ya Kigali 6,059,500 ishaka abaguzi ku mafaranga ari hagati ya 238 na 260 ku mugabane, gusa nta baguzi bari bahari.

Isoko ryafunze kandi hari imigabane 6,200 ya Bralirwa igurishwa ku giciro kiri hagati y’amafaranga 142 na 143. Aha, hagaragaye ubusabe bw’abifuza imigabane ya Bralirwa 50,000 ku mafaranga 135 ku mugabane.

Hari kandi kandi imigabane 54,000 ya Crystal Telecom igurishwa ku mafaranga 80 ku mugabane, mu gihe hari ubusabe bw’abifuza imigabane 7,000 ku mafaranga 72.

Ku rundi ruhande, hari ubusabe bw’abifuza kugura impapuro z’agaciro mvunjwafaranga zifite agaciro k’amafaranga 45,000,000. Bashaka kuzigura ku giciro kiri hagati y’amafaranga 100.5 na 104 ku mugabane, gusa nta mpapuro zigurishwa zari zihari.

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Uratubeshye. Nta T Bond za million 20 zibaho. Iyuvuga milliari 20.

Comments are closed.

en_USEnglish