Digiqole ad

Knowless na Clement bibarutse umukobwa

 Knowless na Clement bibarutse umukobwa

Amakuru dukesha inshuti za hafi z’umuryango wa Knowless na Clement aremeza ko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri, bibarutse umwana w’umukobwa.

Knowless afashe ku nda y'imvutsi. Ku ifoto ari kumwe na Aline Gahongayire wari mubaherutse kumusura.
Knowless afashe ku nda y’imvutsi. Ku ifoto ari kumwe na Aline Gahongayire wari mubaherutse kumusura.

Mu bisanzwe amakuru y’uko azabyara umukobwa yari asanzwe azwi, n’ubwo Knowless na Clement badakunze gutangaza amakuru arebana n’urukundo rwabo ndetse n’urugo rwabo kuva batangira gukundana.

Inshuri ebyiri z’uyu muryango zemereye Umuseke ko bamaze kwibaruka, gusa ngo ntabwo zizi neza ibitaro Knowless yaba yabyariyemo. Uretse ko bishobora no kuba biri mu nyungu z’umutekano w’umubyeyi kuko ibitaro bimenyekanye ashobora gusurwa n’abantu benshi.

Hari hashize icyumweru Knowless ashyize amafoto kuri Instagram, ubwo yari yasuwe n’inshuti ze zirimo Aline Gahongayire na Tricia, umugore wa Tom Close, agaragaza ko ari hafi kwibaruka.

Aha yari kumwe na Tricia, umugore wa Tom Close.
Aha yari kumwe na Tricia, umugore wa Tom Close.
Bari bamuzaniye Cake igaragaza ko atwite umukobwa.
Bari bamuzaniye Cake igaragaza ko atwite umukobwa.

Turakomeza gukurikirana amakuru y’umwana mushya wavutse, amazina bamwise dore ko ababyeyi basigaye bitira umwana kwa muganga, n’ibindi.

Bibarutse nyuma y’amezi atatu bakoze ubukwe bwiza bwabereye mu mujyi wa Nyamata, i Bugesera ndetse bukavugisha benshi mu Rwanda.

UM– USEKE.RW

9 Comments

  • wau congz kabebe turabyishimiye rwose cyane,Imana ikomeze igufashe urere neza umwana wawe ndetse ukomeze kubana neza na clement urugo rwanyu rube ikitegererezo naho ab’amagambo bo azabashiramo

  • Nibonkwe

  • ubwo se yahakanaga agaramye ngo ntatwite, abeshya nako yibeshya agirate?anyway niyonkwe kandi niyagure umuryango

  • Ariko se mutubwira ngo umuntu yabyaye mugakoresha amafoto y’utwite ubwo ntimuba mudupfunyikira?mukosore.

    • ahubwose aline we ajemate ateyaturukahe? umuseke namwe mujyemuba professionnals, mumuzanyemo mutekoko?

  • Ahiiiiiiiiiiiiiii. nimwonkwe

  • nibyiza peee iyo advance niyoyo ninkwe

  • Ariko kuki mujijisha kandi yarabyaye kera.

  • mwana wamama uronkwe!clem aguhe igikoma kinshi anaguhembe cyaneeeee!akabebe uzakite ishimwe kabebe challon chance

Comments are closed.

en_USEnglish