Ubushakashatsi: U Rwanda ni urwa mbere muri Africa rufite Abashomeri

Ubushakashatsi bushya bwatangijwe n’ikigo cy’umuherwe Ashish J Thakkar bwiswe “Ashish J Thakkar Global Entrepreneurship Index” bwashyize u Rwanda mu bihugu 45 bya mbere ku isi byorohereza guhanga imirimo, ndetse rukaba urwa kabiri muri Africa. Gusa, ni urwa mbere muri Afurika mu bijyanye no guha imirimo urubyiruko. Ubu bushakashatsi bwakozwe na ‘Mara Foundation’ ifatanyije n’ikigo ‘Opinium […]Irambuye

Kwifatanya muri gahunda za Leta ni ishema ryacu nk’abakinnyi –

Mu mukino Rayon Sports yatsinzemo Bugesera FC 1-0, hafashwe iminota yo gushishikariza abawitabiriye gutera ibiti aho batuye, ibintu Ndayishimiye Eric Bakame abona nk’ishema ku bakinnyi b’umupira w’amaguru. Mu mpera z’icyumweru kirangiye, hakinwe umunsi wa gatandatu wa Shampiyona y’u Rwanda mu mupira w’amaguru, AZAM Rwanda Premier League. Umwe mu mikino ikomeye yabaye, wahuje Rayon Sports na […]Irambuye

Ko ntawubasha kwambura Banki muri iki gihugu, babasha kwambura Leta

Umuyobozi wa ‘Transparency International – Rwanda’, Ingabire Marie Immaculée asanga ubutabera bw’u Rwanda bufite ubushake bwo gukurikirana abanyereza ibyarubanda, gusa ngo ingufu zishyirwamo ziracyari nkeya. Ni kenshi twumva abayobozi bitabye Komisiyo y’Inteko ishinga amategeko ishinzwe kugera imikoreshereze y’umutungo wa Leta ‘PAC’ kubera amakosa mu micungire n’imikoreshereze y’umutungo w’igihugu. Gusa, ugasanga uwahamagajwe ikibazo cyaba kutitaba, naho […]Irambuye

Uganda: 14 bamaze kugwa mu mirwano hagati ya Leta n’ubwami

Imirwano hagati ya Polisi y’igihugu cya Uganda n’inyeshyamba bivugwa ko ari iz’ubwami bwa Rwenzururu yatangiye mubyo kuwa gatanu imaze guhitana abantu bagera kuri 14, barimo n’abasivili. Amakuru agera kuri BBC dukesha iyi nkuru aravuga ko inyeshyamba ngo z’umwami wa Rwenzururu zateye ikicaro cya Polisi kiri ahitwa Kasese mu Burengerazuba bwa Uganda, ari nako gace umwami […]Irambuye

Rayon Sports yatsinze Bugesera, ikomeza kuyobora urutonde rwa Shampiyona

Kuri uyu wa gatandatu Rayon Sports yatsinze Bugesera FC igitego kimwe ku busa, bituma ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona n’amanota 16 itarinjizwa igitego na kimwe mu mikino itandatu. Uyu mukino w’umunsi wa gatandatu wa Shampiyona wa ‘Azam Rwanda Premier League’ wari witabiriwe n’abantu benshi bari bakubise buzuye stade ya Kigali. Wari umukino ugaragaramo ubuhanga […]Irambuye

Zaza: Internet mwemerewe na Perezida murayibona vuba – Min Nsengimana

Ngoma – Kuri uyu wa gatanu, ubwo yatangizaga igikorwa cyo gushishikariza abaturage kwitabira ikoranabuhanga mu cyiswe “ICT Awareness Campaign” mu Murenge wa Zaza, Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana yizeje abaturage ko uyu mwaka ushira ikibazo cy’Ikoranabuhanga cyacyemutse nk’uko Perezida wa Repubulika Paul KAGAME yabibemereye ubwo yabasuraga muri uyu mwaka. Minisitiri Jean Philbert Nsengimana yavuze […]Irambuye

Huye: Ngo barambiwe gukora muri VUP badahembwa

Mu Murenge wa Simbi ho mu Karere ka Huye, bamwe mu baturage bashyizwe mu bikorwa bigoboka abakene biri muri gahunda ya ‘VUP Umurenge’, ntibishimiye kuba bagiye kumara ukwezi badahembwa kandi ngo ubundi baba bagomba guhemberwa iminsi icumi, ngo biri kudindiza imibereho yabo. Bamwe muri abo baturage bakora muri VUP, bakora umuhanda w’igitaka wo muri uyu […]Irambuye

Ruswa niyo ituma ba rwiyemezamirimo bambura abaturage – Ingabire

Raporo nshya y’umuryango ushinzwe kurwanya ruswa n’akarerengane ‘Transparency International – Rwanda’ kuri ruswa n’akarengane bigaragara mu ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga ifitiye abaturage akamaro mu mwaka wa 2016, iragaragaza ko hari ikibazo cyo kutishyura abaturage baba bangirijwe imitungo n’abakora muri iyo mishinga, giterwa ahanini ngo na ruswa ba rwiyemezamirimo baba baremereye abayobozi babahaye amasoko. Ubu bushakashatsi […]Irambuye

Muri uku kwezi kumwe abantu 40 bateye inda abana batawe

*Mu bushakashatsi basanze hafi 80% bateye abana inda batabihanirwa *Mu kwezi kumwe abagera kuri 40 barafashwe, batatu bakatirwa gufungwa burundu *Barasaba Leta gushyira imbaraga mu guhana abatera abana inda. Umuryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu ‘CLADHO’ uratangaza ko nyuma y’uko ushyize ahagaragara ubushakashatsi bugaragaza uburemere bw’ikibazo cy’abana b’abangavu baterwa inda zitateganyijwe, ubu abantu 40 ngo bamaze gutabwa […]Irambuye

en_USEnglish