Muhanga: Koperative 15 z’abahinzi araganirizwa ku misoro n’amahoro

Mu biganiro ku mitangirwe y’imisoro n’amahoro bibera mu Karere ka Muhanga, abagize Koperative zikora imirimo y’ubuhinzi, ubucuruzi bw’umusaruro w’ubuhinzi n’ayawongerera agaciro yo mu Ntara y’Amajyepfo yagaragaje ko yari afite ubumenyi buto ku bijyanye n’imisoro n’amahoro, gusa ngo ubumenyi bahawe buzagira impinduka nziza mu miyoborere. Abahagarariye za Koperative 15 z’abahinzi akorera mu Ntara y’Amajyepfo bari mu […]Irambuye

2016: Ruswa yazamutseho 6.9%, iyatanzwe ifite agaciro ka Miliyari 35.5

*Muri uyu mwaka ruswa yarushijeho kuzamuka, *Abantu bize n’abafite ubushobozi nibo bantu bagaragaye cyane muri ruswa *Imibare y’abatanga amakuru kuri ruswa iragenda imanuka *Traffic Police n’inzego z’abikorera ziraza ku isonga muri ruswa. Kuri uyu wa gatanu, ubwo hasozwaga icyumweru cyahariwe ubukangurambaga bwo gukumbira no kurwanya ruswa, Umuryango urwanya ruswa n’akarengane Transparency International (TI) Rwanda wamuritse […]Irambuye

Abanyamadini nibakomeza guhishira abayoboke barya/batanga ruswa nabo bizabagaruka – Umuvunyi

Mu muri gahunda y’icyumweru cyahariwe gukumira no kurwanya ruswa, kuri uyu wa kane Urwego rw’Umuvunyi rwaganiriye n’abanyamadini banyuranye, rubibutsa ko bafite inshingano zo kwigisha abakristu babo kwirinda ruswa. Ariko ngo n’ufite amakuru ku muyoboke we wijanditse muri ruswa nta mpamvu yo kumuhishira. Bernadette KANZAYIRE, Umuvunyi mukuru wungirije avuga ko bateguye kuganira n’abanyamadini byari bigamije gufasha […]Irambuye

Nyamagabe: Akarere katangiye gukorera mu nyubako nshya yatwaye miliyoni 788

Kuva mu ntangiro z’iki cyumweru, ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe burakorera mu nyubako nshya yatwaye akayabo ka Miliyoni 788 z’amafaranga y’u Rwanda. Ngo igiye gutuma barushaho kunoza Serivise batanga. Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert avuga ko iyi nyubako nshya igiye kubafasha kunoza Serivise batanga nk’Akarere. Ati “Ikintu izafasha cyane cyane ku bijyanye n’imitangire ya Serivise, […]Irambuye

Itangazamakuru rivugwamo ruswa, Umuvunyi ararisaba kumufasha kuyihashya

Mu rwego rwo kwitegura umunsi wo kurwanya ruswa uteganyijwe ku itariki 09 Ukuboza, kuri uyu wa gatatu, Urwego rw’umuvunyi rwagiranye ibiganiro n’Abanyamakuru rubasaba by’umwihariko kugira uruhare rugaragara mu kurwanya ruswa. Urwego rw’Umuvunyi ngo rukeneye ko itangazamakuru ryinjira cyane mu nkuru zicukumbuye, rigafasha inzego zibishinzwe kuvumbura no kugaragaza ahari ruswa. Musangabatware Clément, Umuvunyi mukuru wungirije yasabye […]Irambuye

Huye: Cyera kabaye ‘Mu cyarabu’ haba hagiye kubakwa

Kuwa kane w’iki cyumweru, tariki 08 Ukuboza, ubuyobozi bw’Akarere ka Huye burakira abashoramari bakomoka muri Oman ari nabo banyiri agace kazwi nko mu Cyarabu mu kagari ka Butare mu mujyi wa Huye, ngo baraganira uko batangira kubaka bijyanye n’igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Huye. Kuva Umujyi wa Huye washyirwa mu mijyi itandatu yunganira umurwa mukuru Kigali […]Irambuye

Nyamagabe: Mu mwaka utaha turatangira kuvugurura Stade ya Nyagisenyi –

*Kuri iki cyumweru, Rayon Sports yasanze Amagaju kuri Stade y’i Nyagisenyi iyihatsindira 2-0, *Kubera ikibuga kibi wari umukino utarimo uburyohe bw’umupira w’amaguru ugezweho, *Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe ngo buratangira kuvugurura iyi stade mu mwaka utaha. Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, MUGISHA Philbert yadutangarije ko mu mwaka w’ingengo y’imari itaha bazatangira ibikorwa byo kuvugurura stade ya Nyagisenyi […]Irambuye

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangiye Iperereza ku Bafaransa bakekwaho Jenoside

Kuri uyu wa kabiri, Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangaje ko butangiye iperereza “Formal Criminal inquiry” ku bakozi n’abayobozi ba Guverinoma y’Ubufaransa bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Itangazo ryasohowe n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, ryashyizweho umukono n’Umushinjacyaha mukuru Richard Muhumuza, riravuga ko ubu iri Perereza riri kureba cyane abantu 20, bagomba kubazwa ku birebana n’ibyo bakekwaho […]Irambuye

Kamonyi: Umuhanda Rugobagoba – Mugina urakorwa mu ngengo y’imari ya

Umuhanda nyabagendwa w’igitaka unyura mu Murenge wa Gacurabwenge, Nyamiyaga, na Mugina, ndetse ugahuza Akarere ka Kamonyi n’aka Ruhango, abawukoresha barinubira uburyo umaze kwangirika dore ko ngo uheruka gukorwa hakibaho Komine, imyaka irenga 10 irashize. RTDA irizeza ko uzakorwa mu mwaka w’ingengo y’imari utaha wa 2017/2018. Abakoresha uyu muhanda bavuga ko hashize igihe kirekire udakorwa, nyamara […]Irambuye

U Rwanda rwakiriye inama nyafurika y’abagore bo mu nzego z’umutekano

Kigali – Kuri uyu wa mbere, hatangiye inama mpuzamahanga y’iminsi ibiri y’abagore bo mu nzego z’umutekano  baturutse mu bihugu 37 byo muri Africa, barigira hamwe uko ingamba zo kurwanya ibyaha, cyane cyane ihohoterwa rikorerwa abagore n’abana b’abakobwa zarushaho gukazwa. Muri iki gihe, abagore bo mu nzego z’umutekano bagira uruhare rukomeye mu gukemura ibibazo bishamikiye ku […]Irambuye

en_USEnglish