Peter Sagan yaba yifuza gukinira kuri ‘Mur de Kigali’ hazwi nko kwa Mutwe?
Umwe mu bakinnyi beza ku Isi umukino w’amagare ufite muri iki gihe, Peter Sagan yagaragaje ko yishimiye urwego rwa Tour du Rwanda 2016, by’umwihariko agace k’ahazwi nko kwa ‘Mutwe’, kazamuka cyane kandi kaba kariho abakunzi b’umukino w’amagare benshi.
Aka gace abakinnyi n’abakurikirana umukino w’amagare bise “Mur de Kigali”cyangwa “Urukuta rwa Kigali”, uyu mwaka kasoje ‘Etape’ ya gatandatu ‘Musanze-Kigali’ kegukanywe na Valens Ndayisenga wanegukanye ‘Tour du Rwanda 2016’.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter, Umunya-Slovakia Peter Sagan yanditse ati “Mutekereza ko nkwiye kuzamuka ‘Mur de Kigali? Abafana beza.”
Peter Sagan, ni umukinnyi w’ikipe ikina imikino yo ku rwego rw’isi ‘Tinkoff ‘, mu mukino w’amagare uyu musore yaba ari ku rwego rwo kwamamara kimwe nk’uko abantu babona ibikonyozi nka Messi cyangwa Cristiano Ronaldo mu mupira w’amaguru.
Uyu musore kubera urwego ariho biragoye ko yaza gukina Tour du Rwanda, kereka u Rwanda rugize nk’irushanwa ryo ku rwego rw’isi akinaho rwakira.
Agace ko kwa Mutwe kazwi nka ‘Mur de Kigali’ nubwo kabanje kwinubirwa n’abakina umukino w’amagare, ubu kamaze kumenyekana cyane mu bakina umukino w’amagare kubera ingufu gasaba ndetse n’ubwinshi bw’abantu baba bahategereje abakinnyi.
Hari ubukangurambaga bwatangiye bwo gusaba Ishyirahamwe mpuzamahanga ry’umukino w’amagare ku Isi “UCI” ko ryazana irushanwa mpuzamahanga mu Rwanda kubera ko byagaragaye ko ari kimwe mu bihugu bifite abafana benshi b’umukino w’amagare muri Afurika, intego ni imikino y’isi ‘#UCIKigali2021’.
UM– USEKE.RW
4 Comments
naze ahazamuke kabisa turamushyigikiye
WHAT????
“…kereka u Rwanda rugize nk’irushanwa ryo ku rwego rw’isi…..”!!! JYE NONEHO BIRANYOBEYE PE!
SINUMVA BURI MUNSI NGO TOUR DU RWANDA ISIGAYE ARI MPUZAMAHANGA???????
Ntabwo yasiga MUGISHA SAM.
Naze tumusige ikirari cyume. Wenda byatuma natwe tumenyekana kumurusha.
Comments are closed.