Digiqole ad

Abouba Sibomana mu nzira isohoka muri Gor Mahia, Rayon Sports iramukeneye

 Abouba Sibomana mu nzira isohoka muri Gor Mahia, Rayon Sports iramukeneye

Abouba Sibomana ari mu minsi ya nyuma muri Gor Mahia FC.

Myugariro w’ibumoso w’ikipe y’igihugu Amavubi, Abouba Sibomana arangije amasezerano y’imyaka ibiri muri Gor Mahia FC yo muri Kenya. Umutoza w’iyi kipe aremeza ko amasezerano ye atazongerwa.

Abouba Sibomana ari mu minsi ya nyuma muri Gor Mahia FC.
Abouba Sibomana ari mu minsi ya nyuma muri Gor Mahia FC.

Tariki 17 Mutarama 2015, nibwo Abouba Sibomana bita ‘Taiwo’ yavuye muri Rayon Sports ajya muri Gor Mahia FC, aguzwe miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda. Yasinye amasezerano y’imyaka ibiri, azarangira muri Mutarama 2017.

Abouba Sibomana akigera muri Gor Mahia ikunzwe kurusha izindi muri Kenya, yitwaye neza anayifasha gutwara igikombe cya Shampiyona cy’umwaka wa 2015, idatsinzwe umukino n’umwe.

Umwaka wa Abouba wa kabiri i Nairobi, umutoza bari bamenyeranye Frank Nutall yasimbujwe umunya-Brazil José Marcelo Ferreira bita Ze Maria.

Uyu mutoza mushya ntiyakoranye neza na Abouba Sibomana, kuko atamukoresheje kenshi. Ku mwanya we yasimbujwe umunya-Kenya ukiri muto Eric Ouma bita ‘Marcelo’.

Kuri uyu wa mbere uyu mutoza Ze Maria yatangaje ko ashobora gutakaza abakinnyi benshi barangije amasezerano barimo na Abouba Sibomana.

Yagize ati “Dushobora gutakaza abakinnyi benshi muri iri soko ry’igura n’igurisha kuko Karim Nizigiyimana, Abouba Sibomana, umunyezamu Boniface Oluoch, Francis Kahata na Jacob Keli bose barangije amasezerano.”

Yongeraho ati “Nabwiye ubuyobozi ko hari abo dukwiye kugumana, abandi tukabareka bakajya gushakira amahirwe ahandi. Kuba hari abazagenda, bizatuma dushaka n’abo kubasimbura nka batandatu. Icya mbere tuzitaho, ni ba myugariro bo ku mpande, kuko ubu dufite Eric Ouma. Tugomba gushaka umusimbura utari Sibomana.”

Abouba Sibomana wavutse tariki 17 Mutarama 1989, biravugwa ko yifuzwa n’amakipe atandukanye mu karere arimo AZAM FC yo muri Tanzania; Na Rayon Sports yo mu Rwanda yahoze akinira kandi ikeneye umukinnyi ukina inyuma ku ruhande rw’ibumoso kubera ko Senyange Yvan bari baguze ngo ahakine yahise avunika imvune izamara igihe kirekire.

Abatoza babanje kugirira icyizere Abouba Sibomana (ibumoso) ariko umutoza Ze Maria we ntibahuje.
Abatoza babanje kugirira icyizere Abouba Sibomana (ibumoso) ariko umutoza Ze Maria we ntibahuje.
Eric Ouma bita Marcelo niwe ntandaro yo kuva muri Gor Mahia kuri Abouba Sibomana.
Eric Ouma bita Marcelo niwe ntandaro yo kuva muri Gor Mahia kuri Abouba Sibomana.

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Ese ni ugutungira agatoki abayobozi cyangwa hari ibiganiro?

  • Byaba ari byiza cyane bamuzanye kbs! ahubwo na makenzie bamugarure murugo. ariko mujye mutumara amatsiko, hari ibiganiro birihose? cg muragirango abayobozi bacu babimenye?

  • Igihe ni iki kuri we muri Rayon Sports.

  • rayon iyo wayibayemo neza irakwibuka nawe, ikindi uriya Gacinya akurikiranira hafi uko ikipe yifashe kandi akunda insinzi kubi kata zose byacamo ariko insinzi akayibona bubi na mwiza,nawe arashaka ikipe ikomeye hose.

Comments are closed.

en_USEnglish