Digiqole ad

Nyamagabe: Mu mwaka utaha turatangira kuvugurura Stade ya Nyagisenyi – Mayor

 Nyamagabe: Mu mwaka utaha turatangira kuvugurura Stade ya Nyagisenyi – Mayor

Ikibuga cya Stade ya Nyagisenyi ntikijyanye n’igihe kigezweho.

*Kuri iki cyumweru, Rayon Sports yasanze Amagaju kuri Stade y’i Nyagisenyi iyihatsindira 2-0,
*Kubera ikibuga kibi wari umukino utarimo uburyohe bw’umupira w’amaguru ugezweho,
*Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe ngo buratangira kuvugurura iyi stade mu mwaka utaha.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, MUGISHA Philbert yadutangarije ko mu mwaka w’ingengo y’imari itaha bazatangira ibikorwa byo kuvugurura stade ya Nyagisenyi by’umwihariko ikibuga gikinirwaho, kugira ngo abakunzi b’umupira w’amaguru n’Amagaju by’umwihariko bajye babona umupira mwiza.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe MUGISHA Philbert aganira n'Umuseke (04/12/2016).
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe MUGISHA Philbert aganira n’Umuseke (04/12/2016).

MUGISHA Philbert avuga ko nabo babona ko ikibuga gikinirwaho ari kibi, ku buryo byatumye batangira gutegura uko cyavugururwa.

Ati “Turabiteganya cyane ku buryo no mu ngengo y’imari y’umwaka utaha wa 2017/2018, mubyo twateganyije kugeza ubu, no mu bitekerezo byatanzwe ni uko byateganijwe ko twakubaka ikibuga, cyane cyane mu kibuga hagati hakaba hajyamo Tapi.

Nubwo byakorwa mu gihe kirekire, cyangwa kwishyura mu gihe kitari umwaka umwe, bishobora kuba imyaka ibiri cyangwa itatu, ariko gutangira byo bigomba kuba umwaka utaha,…kugira ngo ikibuga kibe kimeze neza.”

Stade ya Nyagisenyi ni imwe muzari zahagaritswe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), gusa iza gukomorerwa ubu irakira imikino.

Ikibuga cya Stade ya Nyagisenyi ntikijyanye n'igihe kigezweho.
Ikibuga cya Stade ya Nyagisenyi ntikijyanye n’igihe kigezweho.

Gutsindwa na Rayon yari yatangaje ko bazayitsinda byo arabivugaho iki?

Nyuma y’umukino Rayon Sports yatsindiyemo Amagaju iwayo, ibitego bibiri ku busa (2-0), Mayor MUGISHA Philbert kuwa gatanu wari watangarije Umuseke ko bazatsinda Rayon Sports (Mayor wa Nyamagabe ati “Rayon turayitsindira i Nyagisenyi”), yongeye kudutangariza ko ibyabaye ri iby’umupira w’amaguru naho ubundi bari buteguye neza.

Ati “Mu kibuga hari igihe abantu baba bateguye, ibyo bateguye ntibibashe kugerwaho, buriya harimo ibyo umutoza yari yateguye ndetse n’abakinnyi, bitabashije kugerwaho. Nabo bitegereje, abatoza bitegereje aho byapfiriye, igisigaye ni ugukosora.”

Yongeraho ati “Twebwe nk’abakunzi n’abaterankunga b’ikipe ibyo tuba tugomba gukora ni ukureba ko ibigenewe abakinnyi, n’ikipe bihari, iyo bitabashije gukunda (gutsinda) nta kundi ni ukureba imbere mu bisigaye kugira ngo bizashoboke, kandi gutsinda birashoboka,… ni ukureba ibiri imbere tugategura imikino iri imbere.”

Kubwe, ngo Amagaju yagerageje gukina, gusa mu gice cya mbere hakabamo amakosa, byatumye habaho gutsindwa (ibitego bibiri byombi babyinjijwe mu gice cya mbere), ariko ngo mu gice cya kabiri abo bikosoye kuko nta kindi gitego batsinzwe mu gice cya kabiri.

Amagaju akinira kuri iki kibugana nayo akeneye kujya akinira ku kibuga cyiza.
Amagaju akinira kuri iki kibugana nayo akeneye kujya akinira ku kibuga cyiza.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish